Perezida Paul Kagame yagaragarije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko nubwo bamusabye ndetse bakanamutora kubahagararira na none, yagakwiye kuba ageze mu gihe cyo guhererekanya ubuyobozi.
Ibi yabitangaje nyuma yo gutangwa n’Umuryango FPR Inkotanyi nk’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Kanama 2017 mu nama nkuru y’uyu muryango yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017.
Umukuru w’Igihugu akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yabanje gushimira intore z’umuryango FPR Inkotanyi maze ababwira ati “Aha hantu mpanyuze kenshi ariko sinjya mbasha kuhamenyera”.
Yagize ati “Nari nkwiye kuba mpagaze hano dushakisha umuyobozi uzaduhagararira njyewe akazi kanjye ari guhereza undi inkoni, njyewe akazi kanjye nkaha undi, ariko mu minsi ishize mwarabihinduye. Nta ruhare nabigizemo, urwo nabigizemo ni ukubibemerera kuko mwabinsabye.”
Yunzemo ati “Igitutu cyo kutemera ibyo mwansabaga ntacyo cyari kivuze ugereranyije n’impamvu mwansabaga ko dukomezanya urugendo.”
Perezida Kagame yabijeje ko nkuko yabikoze mu bihe byashize azakomeza agakora neza ibyo ashinzwe uko abishoboye kose.
Yanasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko batekereza mu myaka 7 iri mbere kandi bagakora ibishoboka byose ngo nyuma yayo hazabeho guhererekanya.
Yunzemo ati “Mwansabye kuguma aha, nzahaguma kandi navuze ko nzitanga uko mbishoboye nibinashoboka nkube kabiri ingufu zanjye, ariko tubikore dushyize hamwe.”
Yasabye urubyiruko ari na rwo ahanini rugize umubare munini w’Abanyarwanda ko na rwo rwiyumvamo ko rwaba P, ariko yungamo ko bagomba kubikorera bakagira uruhare muri politiki y’igihugu.
Aya yavugaga ko bamwe mu bavutse mu gihe FPR Inkotanyi yafataga icyemezo cyo kubohora u Rwanda harimo abashobora kuba baba ba Perezida uyu munsi, ariko avuga ko atari ubonetse wese ahubwo ari “Perezida nyawe”.
Yagize ati “Ntimukabe nka babandi bavuga ngo ntibashaka kujya muri politiki. Mugomba kuyigiramo uruhare kuko iyo mutayigizemo uruhare, politiki mbi hari igihe ibabangamira.”
Perezida Kagame yasabye abahagarariye imitwe ya politiki bose batumiwe muri iyi nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi ko u Rwanda na Afurika bikeneye guhindura ibivugwa kuri uyu mugabane kandi ngo nta bandi bazabigiramo uruhare.
Anagaruka ku byagezweho, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bigaragaza ko byinshi bishoboka ariko yibutsa ko bitizana ahubwo bisaba gukora cyane.
Yasoje avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi wamuhisemo n’umukandida, ati “Tubasezeranyije kuzagumana namwe mu rugamba turimo duharanira ahazaza heza.Nta nzira ya bugufi ihari, tugomba gukora cyane.”
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateze amatwi ijambo rya Perezida Kagame bari bamaze guhundagazaho amajwi yo kuzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu