• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Editorial 21 Jun 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yagaragarije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko nubwo bamusabye ndetse bakanamutora kubahagararira na none, yagakwiye kuba ageze mu gihe cyo guhererekanya ubuyobozi.

Ibi yabitangaje nyuma yo gutangwa n’Umuryango FPR Inkotanyi nk’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Kanama 2017 mu nama nkuru y’uyu muryango yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017.

Umukuru w’Igihugu akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yabanje gushimira intore z’umuryango FPR Inkotanyi maze ababwira ati “Aha hantu mpanyuze kenshi ariko sinjya mbasha kuhamenyera”.

Yagize ati “Nari nkwiye kuba mpagaze hano dushakisha umuyobozi uzaduhagararira njyewe akazi kanjye ari guhereza undi inkoni, njyewe akazi kanjye nkaha undi, ariko mu minsi ishize mwarabihinduye. Nta ruhare nabigizemo, urwo nabigizemo ni ukubibemerera kuko mwabinsabye.”

Yunzemo ati “Igitutu cyo kutemera ibyo mwansabaga ntacyo cyari kivuze ugereranyije n’impamvu mwansabaga ko dukomezanya urugendo.”

Perezida Kagame yabijeje ko nkuko yabikoze mu bihe byashize azakomeza agakora neza ibyo ashinzwe uko abishoboye kose.

Yanasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko batekereza mu myaka 7 iri mbere kandi bagakora ibishoboka byose ngo nyuma yayo hazabeho guhererekanya.

Yunzemo ati “Mwansabye kuguma aha, nzahaguma kandi navuze ko nzitanga uko mbishoboye nibinashoboka nkube kabiri ingufu zanjye, ariko tubikore dushyize hamwe.”

Yasabye urubyiruko ari na rwo ahanini rugize umubare munini w’Abanyarwanda ko na rwo rwiyumvamo ko rwaba P, ariko yungamo ko bagomba kubikorera bakagira uruhare muri politiki y’igihugu.

Aya yavugaga ko bamwe mu bavutse mu gihe FPR Inkotanyi yafataga icyemezo cyo kubohora u Rwanda harimo abashobora kuba baba ba Perezida uyu munsi, ariko avuga ko atari ubonetse wese ahubwo ari “Perezida nyawe”.

Yagize ati “Ntimukabe nka babandi bavuga ngo ntibashaka kujya muri politiki. Mugomba kuyigiramo uruhare kuko iyo mutayigizemo uruhare, politiki mbi hari igihe ibabangamira.”

Perezida Kagame yasabye abahagarariye imitwe ya politiki bose batumiwe muri iyi nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi ko u Rwanda na Afurika bikeneye guhindura ibivugwa kuri uyu mugabane kandi ngo nta bandi bazabigiramo uruhare.

Anagaruka ku byagezweho, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bigaragaza ko byinshi bishoboka ariko yibutsa ko bitizana ahubwo bisaba gukora cyane.

Yasoje avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi wamuhisemo n’umukandida, ati “Tubasezeranyije kuzagumana namwe mu rugamba turimo duharanira ahazaza heza.Nta nzira ya bugufi ihari, tugomba gukora cyane.”

-6997.jpg

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateze amatwi ijambo rya Perezida Kagame bari bamaze guhundagazaho amajwi yo kuzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu

2017-06-21
Editorial

IZINDI NKURU

Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Editorial 30 May 2022
N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.

N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.

Editorial 21 May 2021
Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Editorial 05 May 2021
Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Editorial 03 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

S.Africa: Zuma yashimye Politiki ya Kabila anemera icyatumye amatora ataba
Mu Rwanda

S.Africa: Zuma yashimye Politiki ya Kabila anemera icyatumye amatora ataba

Editorial 27 Jun 2017
14% by’Abanyarwanda bavuze ko badahabwa serevise nziza ku butabera mu mwaka wa 2016
Mu Mahanga

14% by’Abanyarwanda bavuze ko badahabwa serevise nziza ku butabera mu mwaka wa 2016

Editorial 25 Jan 2017
FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026

Editorial 01 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru