Umunyeshuri w’Umunyamerika wari ufungiwe mu gihugu cya Koreya ya Ruguru, yapfuye, urupfu rutumvwa kimwe hagati y’impande zombi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahise atangaza ko Koreya ya Ruguru ari leta ihungabanya uburenganzira bwa muntu; Leta y’abicanyi ikora ibikorwa bitandukanye bya kinyamaswa.
Otto Warmbier w’imyaka 22 wigaga muri Kaminuza ya Virginia yapfuye nyuma yo gusubizwa iwabo muri Leta ya Ohio arekuwe na Koreya ya Ruguru ariko ari muri Coma, ni nyuma yo gufungirwa muri Koreya mu gihe kingana n’umwaka n’igice nyuma yo gushinjwa ibikorwa by’ubutasi bigamije kurwanya Leta ya Koreya ya Ruguru.
Umuryango we watangaje ko yapfuye ahagana saa munani z’ijoro, mu bitaro bya kaminuza ya Cincinnati Medical Center nkuko babitangarije televiziyo NBC News. Uwo muryango ukomeza uvuga ko igihe yasubizwaga muri Amerika Warmbier ngo ntiyashoboraga kuvuga, kureba no kumenya igikorwa icyo ari cyo cyose.
Koreya ya Ruguru yatangaje ko Warmbier yatakaje ubwenge nyuma gato yo gucirwa urubanza muri Werurwe umwaka ushize. Icyo gihe ngo yafashwe n’indwara ya botulisme, itera ubumuga bukomeye, yatumye atakaza ubwenge ajya muri coma.
Umuryango we uhakana iby’iyo ndwara ugashimangira ko umwana wabo Otto Warmbier yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo.
Otto Warmbier yajyanywe muri Amerika mu cyumweru gishize, abaganga bamusuzumye bemeje ko yangiritse ubwonko, ariko ko batazi icyo yaba yarakorewe.
Abategetsi ba Amerika batangaje ko batewe amakenga n’abandi banyamerika batatu bagizwe imbohe muri Koreya ya Ruguru. Ubu butegetsi bushinja Koreya ya Ruguru gukorera icyo bashatse abo bafashe.
Ku rundi ruhande ariko iki gihugu nacyo gishinja Amerika na Koreya y’Epfo kohereza ba maneko babo muri Koreya ya Ruguru bagamije guhirika ubutegetsi.