Dr Gerard Gahima wigeze kuba umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, yandagaje bamwe mu banyarwanda baba mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akorera mu buhungiro ahora ashaka gupfobya no guhakana Jenoside.
Ubwo yaganiraga n’imwe mu maradiyo akorera mu buhungiro akoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yahakanye ko nta ruhare FPR INKOTANYI yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ko FPR ariyo yahagaritse Jenoside amahanga arebera.
Inkotanyi
Yavuze ko Abatutsi bapfuye bazira ubwoko bwabo; ko batazize benewabo. Yemeje ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kandi hari abantu bashishikarije abandi kwica abatutsi.
Yakomeje avuga ko nta muzungu wari witeguye cyangwa washakaga gutabara mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Ngo FPR yasabwaga kureka kurwana igashyira intwaro hasi kugira ngo abasirikare ba Ex FAR bareke kwica abatutsi.
Yamaganye abapfobya jenoside bemeza ko FPR yabangamiye abifuzaga gutabara Abatutsi, kandi bizwi ko FPR ariyo yabatabaye igahagarika Jenoside..
Yamaganye yivuye inyuma Ambasaderi Ndagijimana JMV wemeza ko FPR yari izi iyicwa ry’abatutsi, ko Abatutsi babaga mu Rwanda ngo bahisemo uruhande rwabo basigara mu Rwanda.
Ndagijimana JMV
Yahakanye nanone ko we na Dusaiyidi babwiye LONI ko FPR idashaka ko haba abasilikari boherezwa mu Rwanda gutabara Abatutsi ngo kuko Abatutsi bari bararangiye, ntawe usigaye.
Dr Gahima Gerard yanyomoje Paul RUSESABAGINA wemeza ko FPR igomba kubazwa ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nanone kandi yamaganye Matata Joseph wemeza ko FPR INKOTANYI yateguye jenoside yakorewe Abatutsi, ko abasilikari ba FPR bari mubantu bicaga Abatutsi.
Yamaganye Kabalisa Pacifique wemeza ko Abatutsi batapfuye ari abo urupfu rutashakaga,. Akaba yashoje yamagana abantu bose bapfobya jenoside, abadashaka kuvugisha ukuri, ahubwo bakabogama ndetse bakirengagiza ukuri ku nyungu zabo za politiki.
Gahima Gerard