• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki?

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki?

Ubwanditsi 24 Jun 2017 Mu Rwanda

Niyitegeka Winifrida w’imyaka 45 watangajwe ko ari we Mudepite wasimbuye Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana, si mushya muri politiki kuko Inteko Ishinga Amategeko yayihozemo muri manda ya 2008-2013, na mbere y’aho yakoze imirimo itandukanye.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Kamena, nibwo Komisiyo y’Amatora ishingiye ku Itegeko Nshinga n’itegeko rigenga amatora yatangarije Abanyarwanda ko “Niyitegeka Winifrida uri mu mwanya wa 50 ku rutonde rw’abakandida –depite b’Umuryango wa FPR Inkotanyi ari we uzasimbura nyakwigedera Depite Mukayisenga Françoise mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.”

Niyitegeka asimbuye Depite Mukayisenga witabye Imana kuwa 12 Kamena 2017, aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Azatangira imirimo ye mishya nyuma yo kurahira ariko ntiharamenyekana igihe bizabera.

Niyitegeka umaze imyaka 17 yinjiye muri politiki, kuko avuga ko yayitangiye muri 2000, ari mu gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’iterambere (Master of development studies) muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Yakoze imirimo itandukanye irimo iy’uburezi mu yari Komine Maraba, ubu ni mu Karere ka Huye (1997-2000); Umuhuzabikorwa wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu yari Perefegitura ya Butare (2000-2004); Umukozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Perefegitura ya Butare no mu Karere ka Huye; Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko (2008-2013); naho kuva muri 2013 kugeza 2017 yikoreraga ku giti cye.

Niyitegeka Winifrida w’ imyaka 45, ni umugore wubatse afite abana bane.

-7076.jpg

Niyitegeka Winifrida yagizwe Umudepite asimbura Mukayisenga witabye Imana

Source : IGIHE

2017-06-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 24 Sep 2017
Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ubwanditsi 11 May 2021
Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ubwanditsi 03 Nov 2022
Amabanga y’Ubuto bwa Kagame  [ Secrets de Jeunesse ]

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Ubwanditsi 20 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Uncategorized

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 31 Jan 2023
Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri
INKURU NYAMUKURU

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Ubwanditsi 03 Jul 2020
Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa
Mu Rwanda

Abahoze bayoboye ADEPR basigaye muri gereza bahaye urukiko impamvu na bo bakwiye gufungurwa

Ubwanditsi 28 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru