• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibuka irasaba LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibuka irasaba LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Jul 2017 Mu Rwanda

Kuwa 29 Kamena 2017, Impuzamiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu mu Rwanda, IBUKA yandikiye Umuryango w’Abibumbye iwusaba gukurikirana vuba uruhare rw’Abafaransa ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibuka yasabye ibi mu gihe biteganyijwe ko muri Mutarama 2018, u Bufaransa buzamurika ku nshuro ya Gatatu isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review).

Urugaga rw’imiryango yiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baba mu Bufaransa, (CPCR) rwagejeje ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu impungenge zarwo z’uko u Bufaransa bwarenze ku mategeko mpuzamahanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibuka, nk’Impuzamiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko ishyigikiye kandi isangiye ibitekerezo na CPCR ku mpungenge yagaragaje, Ibuka ikaba yakanguriye kandi aka kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye guha agaciro impungenge zagaragajwe na CPCR no gufata imyanzuro hashingiwe ku byo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa.

Perezida wa Ibuka, Dr Jean Pierre Dusingizemungu yagize ati”Turahamagarira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kwemera uruhare abayobozi b’Abafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ingamba hashingiwe ku mategeko y’igihugu n’andi mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati”Ikindi turasaba u Bufaransa kohereza mu Rwanda cyangwa kuburanisha Abanyarwanda bakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhabwa ubwihisho na bwo.”

Ibuka ikaba yasabye ko u Bufaransa bushyira ahagaragara amadosiye yose afite aho ahuriye na Jenoside; kubahiriza amategeko mpuzamahanga bukohereza mu Rwanda Abanyarwanda bose bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi;kubahiriza amategeko mpuzamahanga yo kuburanisha Abanyarwanda bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside bari ku butaka bwa bwo ndetse no kuba bwakorana n’u Rwanda kugira ngo abagizweho ingaruka na Jenoside bamenye ukuri kw’ibyabaye mu rugendo barimo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Isuzumana ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review) ni uburyo bwo gusuzuma mu gihe runaka uko ibihugu byose bigeze kuri 194 bigize Umuryango w’Abibumbye byubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Intego nyamukuruy’iri suzuma ni ukunoza ireme ry’uburenganzira bwa muntu muri buri gihugu hagamijwe ingaruka nziza ku batuye isi.

-7144.jpg

Dr Jean Pierre Dusingizemungu

2017-07-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

RUSHYASHYA 24 Oct 2025
Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Ubwanditsi 31 Jul 2025
Abagore barasabwa  gutinyuka   umwuga  wa  sinema

Abagore barasabwa  gutinyuka   umwuga  wa  sinema

Ubwanditsi 16 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye: Polisi y’u Rwanda yafashe umuturage atetse Kanyanga
Mu Rwanda

Huye: Polisi y’u Rwanda yafashe umuturage atetse Kanyanga

Ubwanditsi 15 Apr 2017
Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi
UBUKUNGU

Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Niba uri umukobwa mwiza ushaka icyerekezo cyiza mu mwaka wa 2018 dore ibyo wagakwiriye kwitaho 
SHOWBIZ

Niba uri umukobwa mwiza ushaka icyerekezo cyiza mu mwaka wa 2018 dore ibyo wagakwiriye kwitaho 

Ubwanditsi 15 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru