• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

  • P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi   |   26 Jun 2026

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Ubwanditsi 10 Jul 2017 Mu Rwanda

Mu kwezi kumwe gusa, mu gihugu cy’u Rwanda haraba habaye amatora y’umukuru w’igihugu cyangwa Perezida wa Repubulika.

Amateka y’u Rwanmda kuva kera atandukanye n’ayibindi bihugu byaba ibyo ku mugabane wa Afurika cyangwa ibihugu by’abazungu, bigaterwa n’impamvu imwe rukumbi y’abanyarwanda yitwa “Ibanga”. Iri banga ry’ikinyarwanda rikaba rishingiye ku miterere, umuco, imibereho n’imyumvire yabo nayo igendera ku mateka n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo nayo rugezemo.

Iyo usesenguye neza ubaza abanyarwanda uti “Ibanga abanyarwanda bagendana ryayobeye abanyamahanga ni irihe?” uri umunyabwenge wakwibaza iryo banga iryo ariryo, uri umuswa nabwo wakwibaza igihe ryatangiriye. Ukuri ni uko riri muri kamere nyarwanda nkuko nabivuze haruguru.

Abami bari bafite ukuntu bimikwa, batoranywa nibyo bagomba kuba bujuje. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Repubulika n’amatora mu mateka haba muri za mirongo itandatu haba muri za mirongo irindwi hatorwa abadepite, ababurgumesitiri haba no mu bihe bya nyuma ya Genoside yakorewe abatutsi no kuza kw’Inkotanyi amatora arategurwa hakagira ibigomba kwitabwaho, kwitondera no gukorwa kandi ntabwo ariyo ateza ibibazo nubwo abantu baba bayiteze cyane aricyo kivugwa baba bikiza uwo muhango cyangwa icyo gikorwa bikaba mu mahoro no mu mutuzo bakirinda kubipfa.

Ahandi usanga abantu ubwoba bwabishe, baca igikuba ndetse hakaba n’Imirwano cyangwa intugunda cyangwa imanza, kuburana no kujurira cyangwa urwikekwe nko muri Amerika hagati ya Donald Trump na Hilary Clinton.

Iyo urebye mu bihugu bidukikije ukareba nka Kenya uwitwa Uhuru Kenyatta na Raila Odinga haba Uganda uwitwa Kaguta Museveni na Kiiza Besigye, haba Tanzania uwitwa Magufuri Pombe na Eduard Lowassa n’abandi usanga amatora ashyushya imitwe y’abantu ariko mu Rwanda ntabwo imitwe ishyuha ahubwo iryoshya ibiganiro n’inkera.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa maze kuganira n’amaradiyo atatu mpuzamahanga, nayo mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru bigenga benshi bambaza bati “Malonga, byifashe bite?” ese ni ngombwa ko amatora aba? ko asa nayarangiye nubwo ataratangira? Kanaka wamuha angahe ku ijana? Ese wowe nawe urabona ko ari ukwanjwa, guta umwanya, kwiseka cyangwa arakoreshwa nande? Ninde umuri inyuma? Kuki atabireka? Ese ni iki kibyihishe inyuma? Hari n’abakubwira bati kanaka niwe uzayobora Akarere cyangwa uzaba mu mwanya uyu nuyu! Ati Turabizi!

Ese aya ya Perezida ninde utabona ko byarangiye? bati nawe reba umuryango w’ibihugu by’iburayi wavuze ko nta ndorerezi uzohereza ibintu bisa n’ibyikoze, umdi ati “Umuryango w’ibihugu bya Afurika wamaze kwemeza ko umwaka utaha Perezida Paul Kagame ariwe uzawuyobora” ati “ubwose ntiwumva ko amatora ari ukwikiza?” hari nuwambwiye ati na bariya bitwa ngo bujuje ibisabwa n’abatabyujuje iyo bashaka bose bari kubareka kuko ntacyo byari guhindura ku matora.

Ubushakashatsi nakoze mu bantu busubiza ibi bibazo n’ibindi gutya:
Icya mbere: Komisiyo y’amatora igomba gukora inshingano zayo no gukurikiza amategeko y’amatora bityo si ukwikiza ni ugukora akazi kabo.

Icya kabiri:
Amatora si ubucuruzi ngo wahombye aya naya ahubwo ni uburenganzira bwa muntu niyo wabona ijwi rimwe ntacyo uba uhombye ahubwo uba wagerageje no gupima uko uhagaze bikakwigisha ukiga iryo somo uba waharaniye.

Icya gatatu: Iyo umuntu yikiza indwara aba atayirwaye cyangwa ntayihari ariko iyo uyivuje irakira ntibayikiza. Abakurambere bati Hakizimana!

Icya kane: Amatora akorwa n’abantu bazi ubwenge, bazi icyo bagamije kandi iyo utabyumva urabaza kandi kuko ibanga iyo urimennye riba ritakiri ryo. Iyo batakubwiye baba bafite impamvu z’abanyamabanga kandi gutora ni ibanga.

Icya gatanu: Aka kagani k’umwana w’umutambyi gasome kakwigishe, ushishoze, usesengure uzansubize!

Nyiramuhari yivuruguse mu ishwagara ihinduka umweru izindi ziyibonye ziti reka tuyitore ibe umutware wacu kuko ntawe twagiraga usa kuriya. Zirayitora zikomeza urugendo zigeze ku mayezi zose zirwanira igufa na yayindi yatorewe kuba umutware. Iyarimo nkuru irareeeeba !!!!! irangije iti yewe Nyiramuhari ntiyaba umutware kuko ni kimwe n’izindi zose! Usibye ko no mu kinyarwanda bavuga ngo “Inzira ntibwira umugenzi!”

Mu kurangiza reka nshimire Perezida Paul KAGAME ku kazi keza n’urugendo yagiyemo muri Israeli nibyo yahavugiye naho iby’amatora buri wese nakore inshingano ze, atari ukwikiza ahubwo akiza amatora nk’inshingano n’uburenganzira bwe mu ibanga rye.

Jyewe uwo nzatora asanzwe ari intore yatojwe n’Uwiteka akarebera no kuri Israeli aho Mose cyangwa Musa yakuye Abanyayisraeli mu giputa akabageza mu gihugu cy’isezerano. Iryo ni ijambo ry’umwana w’umutambyi.

TORA INTORE YATOJWE KANDI UWITEKA AREBA AKAMWENYURA.

-7203.jpg

Prof. Pacifique Malonga Umushakashatsi n’umunyamakuruwigenga.

2017-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri  Gisagara

Perezida Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri Gisagara

Ubwanditsi 15 Jul 2017
CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

RUSHYASHYA 05 May 2026
Dar es Salaam:  Bimwe mu byavugiwe mu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Dr. John Joseph Pombe Magufuli

Dar es Salaam: Bimwe mu byavugiwe mu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Dr. John Joseph Pombe Magufuli

Ubwanditsi 01 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Korea ya Ruguru yise ‘ubucucu’ amagambo ya Visi Perezida wa Amerika
POLITIKI

Korea ya Ruguru yise ‘ubucucu’ amagambo ya Visi Perezida wa Amerika

Ubwanditsi 24 May 2018
Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda
UBUKERARUGENDO

Arsenal yahaye abafana bayo amahirwe adasanzwe yo gusura u Rwanda

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.
Mu Rwanda

Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Ubwanditsi 09 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru