• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Ubwanditsi 10 Jul 2017 Mu Rwanda

Mu kwezi kumwe gusa, mu gihugu cy’u Rwanda haraba habaye amatora y’umukuru w’igihugu cyangwa Perezida wa Repubulika.

Amateka y’u Rwanmda kuva kera atandukanye n’ayibindi bihugu byaba ibyo ku mugabane wa Afurika cyangwa ibihugu by’abazungu, bigaterwa n’impamvu imwe rukumbi y’abanyarwanda yitwa “Ibanga”. Iri banga ry’ikinyarwanda rikaba rishingiye ku miterere, umuco, imibereho n’imyumvire yabo nayo igendera ku mateka n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo nayo rugezemo.

Iyo usesenguye neza ubaza abanyarwanda uti “Ibanga abanyarwanda bagendana ryayobeye abanyamahanga ni irihe?” uri umunyabwenge wakwibaza iryo banga iryo ariryo, uri umuswa nabwo wakwibaza igihe ryatangiriye. Ukuri ni uko riri muri kamere nyarwanda nkuko nabivuze haruguru.

Abami bari bafite ukuntu bimikwa, batoranywa nibyo bagomba kuba bujuje. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Repubulika n’amatora mu mateka haba muri za mirongo itandatu haba muri za mirongo irindwi hatorwa abadepite, ababurgumesitiri haba no mu bihe bya nyuma ya Genoside yakorewe abatutsi no kuza kw’Inkotanyi amatora arategurwa hakagira ibigomba kwitabwaho, kwitondera no gukorwa kandi ntabwo ariyo ateza ibibazo nubwo abantu baba bayiteze cyane aricyo kivugwa baba bikiza uwo muhango cyangwa icyo gikorwa bikaba mu mahoro no mu mutuzo bakirinda kubipfa.

Ahandi usanga abantu ubwoba bwabishe, baca igikuba ndetse hakaba n’Imirwano cyangwa intugunda cyangwa imanza, kuburana no kujurira cyangwa urwikekwe nko muri Amerika hagati ya Donald Trump na Hilary Clinton.

Iyo urebye mu bihugu bidukikije ukareba nka Kenya uwitwa Uhuru Kenyatta na Raila Odinga haba Uganda uwitwa Kaguta Museveni na Kiiza Besigye, haba Tanzania uwitwa Magufuri Pombe na Eduard Lowassa n’abandi usanga amatora ashyushya imitwe y’abantu ariko mu Rwanda ntabwo imitwe ishyuha ahubwo iryoshya ibiganiro n’inkera.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa maze kuganira n’amaradiyo atatu mpuzamahanga, nayo mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru bigenga benshi bambaza bati “Malonga, byifashe bite?” ese ni ngombwa ko amatora aba? ko asa nayarangiye nubwo ataratangira? Kanaka wamuha angahe ku ijana? Ese wowe nawe urabona ko ari ukwanjwa, guta umwanya, kwiseka cyangwa arakoreshwa nande? Ninde umuri inyuma? Kuki atabireka? Ese ni iki kibyihishe inyuma? Hari n’abakubwira bati kanaka niwe uzayobora Akarere cyangwa uzaba mu mwanya uyu nuyu! Ati Turabizi!

Ese aya ya Perezida ninde utabona ko byarangiye? bati nawe reba umuryango w’ibihugu by’iburayi wavuze ko nta ndorerezi uzohereza ibintu bisa n’ibyikoze, umdi ati “Umuryango w’ibihugu bya Afurika wamaze kwemeza ko umwaka utaha Perezida Paul Kagame ariwe uzawuyobora” ati “ubwose ntiwumva ko amatora ari ukwikiza?” hari nuwambwiye ati na bariya bitwa ngo bujuje ibisabwa n’abatabyujuje iyo bashaka bose bari kubareka kuko ntacyo byari guhindura ku matora.

Ubushakashatsi nakoze mu bantu busubiza ibi bibazo n’ibindi gutya:
Icya mbere: Komisiyo y’amatora igomba gukora inshingano zayo no gukurikiza amategeko y’amatora bityo si ukwikiza ni ugukora akazi kabo.

Icya kabiri:
Amatora si ubucuruzi ngo wahombye aya naya ahubwo ni uburenganzira bwa muntu niyo wabona ijwi rimwe ntacyo uba uhombye ahubwo uba wagerageje no gupima uko uhagaze bikakwigisha ukiga iryo somo uba waharaniye.

Icya gatatu: Iyo umuntu yikiza indwara aba atayirwaye cyangwa ntayihari ariko iyo uyivuje irakira ntibayikiza. Abakurambere bati Hakizimana!

Icya kane: Amatora akorwa n’abantu bazi ubwenge, bazi icyo bagamije kandi iyo utabyumva urabaza kandi kuko ibanga iyo urimennye riba ritakiri ryo. Iyo batakubwiye baba bafite impamvu z’abanyamabanga kandi gutora ni ibanga.

Icya gatanu: Aka kagani k’umwana w’umutambyi gasome kakwigishe, ushishoze, usesengure uzansubize!

Nyiramuhari yivuruguse mu ishwagara ihinduka umweru izindi ziyibonye ziti reka tuyitore ibe umutware wacu kuko ntawe twagiraga usa kuriya. Zirayitora zikomeza urugendo zigeze ku mayezi zose zirwanira igufa na yayindi yatorewe kuba umutware. Iyarimo nkuru irareeeeba !!!!! irangije iti yewe Nyiramuhari ntiyaba umutware kuko ni kimwe n’izindi zose! Usibye ko no mu kinyarwanda bavuga ngo “Inzira ntibwira umugenzi!”

Mu kurangiza reka nshimire Perezida Paul KAGAME ku kazi keza n’urugendo yagiyemo muri Israeli nibyo yahavugiye naho iby’amatora buri wese nakore inshingano ze, atari ukwikiza ahubwo akiza amatora nk’inshingano n’uburenganzira bwe mu ibanga rye.

Jyewe uwo nzatora asanzwe ari intore yatojwe n’Uwiteka akarebera no kuri Israeli aho Mose cyangwa Musa yakuye Abanyayisraeli mu giputa akabageza mu gihugu cy’isezerano. Iryo ni ijambo ry’umwana w’umutambyi.

TORA INTORE YATOJWE KANDI UWITEKA AREBA AKAMWENYURA.

-7203.jpg

Prof. Pacifique Malonga Umushakashatsi n’umunyamakuruwigenga.

2017-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Ubwanditsi 20 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

David Himbara mu mazi abira
ITOHOZA

David Himbara mu mazi abira

Ubwanditsi 02 Jun 2016
Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa
Amakuru

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

RUSHYASHYA 15 Oct 2025
Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi”  – Perezida Emmanuel Macron.
Amakuru

Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi” – Perezida Emmanuel Macron.

Ubwanditsi 27 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru