• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuririmbyi Chester Bennington wabarizwaga mu itsinda rya Linkin Park yapfuye yimanitse

Umuririmbyi Chester Bennington wabarizwaga mu itsinda rya Linkin Park yapfuye yimanitse

Editorial 21 Jul 2017 Mu Rwanda

Umuririmbyi wubatse amateka akomeye mu itsinda rya muzika Linkin Park, Chester Bennington yatabarutse kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2017.

TMZ yatangaje bwa mbere inkuru y’urupfu rwa Chester Charles Bennington yavuze ko uyu muhanzi yapfuye yiyahuye ubwo yari mu rugo rwe ruri mu Mujyi wa Los Angeles.
Uyu muhanzi w’imyaka 41 yari umuririmbyi wafatwaga nk’inkingi ya mwamba mu itsinda Linkin Park, iri ryamamaye cyane mu mwaka wa 2000 ubwo ryasohoraga album yaciye ibintu yitwa Hybrid Theory.

Yanaririmbye mu yandi matsinda akomeye arimo Dead by Sunrise ndetse na Stone Temple Pilots kuva muri 2013 kugeza muri 2015.

Umuvugizi wa Polisi ya Los Angeles mu gace uyu muhanzi yapfiriyemo, yavuze ko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ngo zimenye by’ukuri impamvu y’urupfu rw’uyu muririmbyi bivugwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi.

Umwe mu bashinze itsinda Linkin Park, Mike Shinoda yanditse kuri Twitter avuga ko “yashenguwe kandi yaciwe umugongo n’urupfu rwa mugenzi we”.

Dave Farrell, wacurangaga gitari bass muri Linkin Park yanditse ati “Chester Bennington yari umuririmbyi ufite impano itangaje kandi yari afite umutima ugira ubuntu butangaje. Amasengesho yacu tuyerekeje ku muryango we mwiza no ku nshuti ze.”

Chester Bennington wavukiye muri Arizona yari azwi nk’inshuti magara y’umuririmbyi Chris Cornell na we witabye Imana mu mezi make ashize na we yariyahuye.

Chester Bennington yaririmbye “Hallelujah” ya Leonard Cohen mu gushyingura Cornell, uyu muririmbyi ni we wahise asigarana inshingano zo kwita byihariye ku muryango wa mugenzi we none na we apfuye yiyahuye.

-7309.jpg

Chester Bennington

2017-07-21
Editorial

IZINDI NKURU

Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka

Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka

Editorial 21 May 2018
FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe

FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe

Editorial 11 Jan 2022
Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Editorial 05 Sep 2021
Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi

Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi

Editorial 17 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena
Amakuru

Umuhanzi Irakunda Mexance Yashyize hanze indirimbo yise Niyibigena

Editorial 09 Nov 2020
Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.
POLITIKI

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Editorial 01 Feb 2016
Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU
POLITIKI

Perezida Kagame yagarutse ku barimo Thabo Mbeki banenze amavugurura ya AU

Editorial 13 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru