Umuririmbyi wubatse amateka akomeye mu itsinda rya muzika Linkin Park, Chester Bennington yatabarutse kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2017.
TMZ yatangaje bwa mbere inkuru y’urupfu rwa Chester Charles Bennington yavuze ko uyu muhanzi yapfuye yiyahuye ubwo yari mu rugo rwe ruri mu Mujyi wa Los Angeles.
Uyu muhanzi w’imyaka 41 yari umuririmbyi wafatwaga nk’inkingi ya mwamba mu itsinda Linkin Park, iri ryamamaye cyane mu mwaka wa 2000 ubwo ryasohoraga album yaciye ibintu yitwa Hybrid Theory.
Yanaririmbye mu yandi matsinda akomeye arimo Dead by Sunrise ndetse na Stone Temple Pilots kuva muri 2013 kugeza muri 2015.
Umuvugizi wa Polisi ya Los Angeles mu gace uyu muhanzi yapfiriyemo, yavuze ko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ngo zimenye by’ukuri impamvu y’urupfu rw’uyu muririmbyi bivugwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi.
Umwe mu bashinze itsinda Linkin Park, Mike Shinoda yanditse kuri Twitter avuga ko “yashenguwe kandi yaciwe umugongo n’urupfu rwa mugenzi we”.
Dave Farrell, wacurangaga gitari bass muri Linkin Park yanditse ati “Chester Bennington yari umuririmbyi ufite impano itangaje kandi yari afite umutima ugira ubuntu butangaje. Amasengesho yacu tuyerekeje ku muryango we mwiza no ku nshuti ze.”
Chester Bennington wavukiye muri Arizona yari azwi nk’inshuti magara y’umuririmbyi Chris Cornell na we witabye Imana mu mezi make ashize na we yariyahuye.
Chester Bennington yaririmbye “Hallelujah” ya Leonard Cohen mu gushyingura Cornell, uyu muririmbyi ni we wahise asigarana inshingano zo kwita byihariye ku muryango wa mugenzi we none na we apfuye yiyahuye.
Chester Bennington