Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki kugirango Abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga bihitiremo Umukuru w’Igihu uzakomezanya nabo mu myaka irindwi ir’imbere, nkuko kandi abasaga Miliyoni eshatu n’igice babisabye Perezida Paul Kagame ko yakwemera agakomezanya nabo, nawe akabemerera ari nayo mpamvu amaze kuzenguruka uturere 26, aganira nabo, abibutsa ko aribo babyisabiye ko ayo mahitamo yabo batagomba kuyapfusha ubusa, tariki 4/8, bagahitamo neza batora Umukandida wa FPR-Inkotanyi.
Nyuma y’Intara y’Uburengerazuba, Paul Kagame yiyamarije mu cyumweru gishize aho yari mu Karere ka Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi na Nyamasheke, ubu noneho kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga, Umukandida wa FPR-Inkotanyi yerekeje mu Karere ka Burere na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu murenge wa Rusarabuye mu kagari ka Ndago muri Stade y’Akarere ka Burera, imbaga y’abanyamuryango ba FPR, baturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Burera, bazindutse kare cyane kuko twahageze muma saa yine, abo baturage batubwiye ko bo bahageze nka saa kumi nimwe za mugitondo.
Akarere ka Burera ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru dukungahaye cyane ku gihingwa cy’ibirayi n’ibigori, kuburyo umuturage yihaza akabasha no gusagurira amasoko.
Burera ni Akarere kagizwe n’imirenge 17, gafite ubuso bungana na kilometero kare 644.5; gatuwe n’abaturage 336 582. Mu byagezweho muri aka Karere mu myaka irindwi ishize ya manda ya Paul Kagame, inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka ziyongereyeho 24.6%, aho zavuye kuri 2 695 mu 2010 zigera ku 10 958 muri uyu mwaka.
Mu bijyanye n’ubuzima aka karere gafite igipimo kirenze impuzandengo y’igihugu ya 86%, aho mu bijyanye n’ubwisungane bwo kwivuza abaturage bagera kuri 98% bafite mituweli.
Burera kandi iri hejuru y’impuzandengo y’igihugu ingana na 84.8% mu bijyanye n’umubare w’abagerwaho n’amazi meza aho abaturage bangana na 85.3% bayafite.
Mu gihe imyiteguro yo kwakira Umukandida Paul Kagame, irimbanije morali niyose abanyamuryango baravuga imyato FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ndetse ari nako bataka akarere kabo ka Burera karimo ibiga bya Burera na Ruhondo bitanga ingufu z’ama
shanyarazi acanira umujyi wa Kigali n’utundi duce tw’igihugu.
Muri Burera Kagame yavuze ko “Ntantambara yatera ubwoba”
Ati:“Aha muri Burera n’utu duce twose duhanye imbibi, nkuko Gatabazi yabivuze, twarahabaye, twaraharwaniye, twarahatsindiye ubu turimo kuhubaka turashaka gutera imbere byose, birashoboka, byarashobotse bizashoboka, kubera mwebwe. Kubera ubufatanye, twese dufatanyije. Ubufatanye, gukora politiki nziza nta mpamvu Burera, u Rwanda tutazatera imbere.
Abafatanyije, abagendera hamwe, bagera kure. Turashaka kugera kure rero. Kure mu majyambere yacu kandi buri wese iyo agize uruhare rwe tugafatanya nyine biranihuta. Sibyo.
Ubufatanye ntabwo ari ubwo hagati yacu gusa mu Banyaburera cyangwa muri FPR ni ubufatanye bw’igihugu cyose. Gukorera hamwe, ubumwe, nimujya kureba neza muri iki gihe turimo cy’amatora, FPR muri benshi , muragwiriye hose ariko harimo n’ubufatanye n’indi mitwe ya Politiki.”