• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Tumenye imikorere ya Interpol ariwo muryango uhuza Polisi z’ibihugu ku isi

Tumenye imikorere ya Interpol ariwo muryango uhuza Polisi z’ibihugu ku isi

Ubwanditsi 13 Aug 2017 Mu Rwanda

Interpol ni Umuryango mpuzamahanga uhuza Polisi zo mu bihugu bitandukanye ku isi. Intego za Interpol ni ukubaka ubushobozi bwa Polisi no guteza imbere ubufatanye hagati ya za Polisi mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha birenga imipaka y’ibihugu. Ubufatanye ni ngombwa kuko ubusanzwe ububasha bwa Polisi bugarukira aho imbibi z’ibihugu zigarukira, mu gihe abakora ibyaha bo badahura n’imbogamizi y’imipaka.

Kubera iterambere mu itumanaho, ubu isi yabaye nk’umudugudu ku buryo umuntu ashobora gukora ibyaha mu gihugu runaka yibereye ku wundi mugabane w’isi, cyangwa akaba yahuza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’iterabwoba n’ibindi yibereye kure. Ni ngombwa rero kugira umuryango nka Interpol ufite itumanaho rigezweho, ububiko bw’amakuru ku byaha n’abanyabyaha n’inzobere mu bufatanye mpuzamahanga hagati ya za Polisi z’ibihugu.

Ku bufatanye na za Polisi z’ibindi bihugu n’umuryango wa Interpol, Polisi y’u Rwanda imaze kugera kuri byinshi harimo no guta muri yombi abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Si ibyo gusa kandi kuko ubwo bufatanye bugenda bugaragarira no gufata abajura n’abandi banyabyaha batandukanye, nk’abiba imodoka bakazambutsa umupaka bajya kuzigurisha mu bindi bihugu, abacuruza ibiyobyabwenge, ndetse n’abakora umwuga wo gucuruza abantu babajyana ahanini mu bindi bihugu.

Ku byerekeranye n’ubujura bw’imodoka, byagaragaye ko akenshi buburizwamo kuko hari abagiye bafatirwa muri ibyo bikorwa na Polisi y’u Rwanda, hanyuma izo modoka zikoherezwa mu bihugu zaturutsemo zigashyikirizwa ba nyirazo.

Ingero ni nyinshi, ariko rumwe twatanga ni urwo ku itariki ya 24 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda imodoka ebyiri zari zibweyo nyuma ziza gufatirwa mu Rwanda hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Polisi mpuzamahanga buzwi nka I-24/7. Ubu buryo bukaba ari ubw’ikoranabuhanga bwashyizwe ku mipaka no ku bibuga by’indenge bugamije guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka no gufata abanyabyaha.

-7591.jpg

Ibyo byose bikaba bikorwa ku bufatanye bwa Polisi z’ibihugu binyujijwe mu muryango wa Interpol. Abanyabyaha batandukanye bakaba bagirwa inama yo kureka ibikorwa byabo bibi kuko Polisi z’ibihugu ndetse na Interpol byahagurukiye kubarwanya no kubafata. Ibyo bikaba bivuze ko nta wakwibeshya ko yakora ibyaha runaka bityo akumva ko yahungira mu kindi gihugu.

Polisi mpuzamahanga (Interpol) yashyizweho mu mwaka 1914, akaba ari na wo muryango wa Polisi mpuzamahanga munini ku Isi ugizwe n’ibihugu 190.

Polisi mpuzamahanga (Interpol) yizihije imyaka 100 imaze ibayeho mu mwaka 2014. Twakwibutsa ko u Rwanda rwakiriye inama ya Polisi mpuzamahanga Interpol guhera ku itariki ya 2 Ugushyingo kugera ku itariki ya 4 Ugushyingo 2015.

Source : RNP

2017-08-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Ubwanditsi 24 Jan 2024
Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Ubwanditsi 03 Jun 2021
Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni yo yabikoze’ ivuga ku buzima yaciyemo-VIDEO

Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni yo yabikoze’ ivuga ku buzima yaciyemo-VIDEO

Ubwanditsi 14 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni
Mu Mahanga

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.
Amakuru

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.

Ubwanditsi 13 Jul 2021
Twagiramungu yandikiye Paul Kagame perezida w’u Rwanda ibaruwa idasobanutse
POLITIKI

Twagiramungu yandikiye Paul Kagame perezida w’u Rwanda ibaruwa idasobanutse

Ubwanditsi 07 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru