• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya birabona umugabo bigasiba undi

Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya birabona umugabo bigasiba undi

Editorial 14 Aug 2017 Mu Rwanda

Nkuko bisanzwe buri mwaka tariki ya 15 Kanama, abayoboke ba Kiliziya Gatolika bizihiza umunsi wahariwe ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya byumwihariko abenshi mu bayoboke b’iyi kiliziya mu Rwanda no mu bihugu bituranye narwo bateranira i Kibeho ahabereye amabonekerwa bakahizihiriza uyu munsi bikanabafasha gusubizwa bimwe mu bibazo baba bafite.

Amakuru dukesha urwego rw’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) avuga ko kugeza ubu i Kibeho kuri Kiliziya ahabera ibirori byo kwizihiza uyu munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya hamaze kugera abantu benshi ndetse muri ako gace nta macumbi akirimo kuboneka kuko ahabarizwa yose yamaze kubona abayakodesha.

Bamwe mu bafite amacumbi muri ako gace baratangaza ko kubona icumbi muri ako gace nibura iyo habura icyumweru ngo umunsi mukuru wijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya ube biba bitoroshye kuko hari n’ababa barishyuye mbere ho amezi atanu.

Kuri ubu imbere ya Kiliziya i Kibeho hubatse amahema ashashemo imisambi afasha ababuze aho bacumbika kuryama ndetse ngo hari na bamwe baba barizaniye amahema mato n’imisambi yo gusasa bakabasha kuryama kuko basanzwe bazi ko ikibazo cy’amacumbi ari ingorabahizi muri iki gihe, ngo ibi bikorwa cyane cyane n’abaturutse mu gihugu cya Uganda.

Nyirambabazi Fortunee waturutse mu karere ka Nyamagabe aganira n’itangazamakuru yavuze ko kuhagera mbere bimufasha kwiyeza kugira ngo ku munsi nyirizina w’ijyanwa mu ijyanwa mu ijuru rya Bikiriya Mariya bizamufashe kubasha kubona ibisubizo bya bimwe mu bibazo afite.

-7603.jpg

Yagize ati “Kuhagera mbere bimfasha kwitagatifuza kugira ngo ku munsi nyir’izina wijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya nzabone ibisubizo by’ibibazo byanjye”
Abajijwe uko abona ibyo kurya Fortunee avuga ko afite umuvandimwe hafi ariho azajya arya akongera ho ko udafite aho arya nkawe abyizanira kuko i Kibeho hari resitora nke utabyizaniye utapfa kubona aho urya kuko abantu baba ari benshi cyane.

Umunsi wahariwe ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya uzizihizwa ejo ku wa 15 Kanama 2017 ariko ukaba usanzwe wizihizwa buri mwaka.

Norbert Nyuzahayo

2017-08-14
Editorial

IZINDI NKURU

Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Editorial 18 Jan 2022
Umunyarwanda yaguye mu mpanuka ya Bisi, Kigali- Kampala

Umunyarwanda yaguye mu mpanuka ya Bisi, Kigali- Kampala

Editorial 03 Sep 2016
Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora

Ibintu umuntu wese wemerewe gutora akwiye kumenya mbere y’uko ajya gutora

Editorial 28 Jul 2017
APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

Editorial 16 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020
INKURU NYAMUKURU

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Editorial 07 Mar 2020
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU

Editorial 25 Jun 2018
Bishop Rugagi yarekuwe
Mu Rwanda

Bishop Rugagi yarekuwe

Editorial 15 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru