Nkuko bisanzwe buri mwaka tariki ya 15 Kanama, abayoboke ba Kiliziya Gatolika bizihiza umunsi wahariwe ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya byumwihariko abenshi mu bayoboke b’iyi kiliziya mu Rwanda no mu bihugu bituranye narwo bateranira i Kibeho ahabereye amabonekerwa bakahizihiriza uyu munsi bikanabafasha gusubizwa bimwe mu bibazo baba bafite.
Amakuru dukesha urwego rw’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) avuga ko kugeza ubu i Kibeho kuri Kiliziya ahabera ibirori byo kwizihiza uyu munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya hamaze kugera abantu benshi ndetse muri ako gace nta macumbi akirimo kuboneka kuko ahabarizwa yose yamaze kubona abayakodesha.
Bamwe mu bafite amacumbi muri ako gace baratangaza ko kubona icumbi muri ako gace nibura iyo habura icyumweru ngo umunsi mukuru wijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya ube biba bitoroshye kuko hari n’ababa barishyuye mbere ho amezi atanu.
Kuri ubu imbere ya Kiliziya i Kibeho hubatse amahema ashashemo imisambi afasha ababuze aho bacumbika kuryama ndetse ngo hari na bamwe baba barizaniye amahema mato n’imisambi yo gusasa bakabasha kuryama kuko basanzwe bazi ko ikibazo cy’amacumbi ari ingorabahizi muri iki gihe, ngo ibi bikorwa cyane cyane n’abaturutse mu gihugu cya Uganda.
Nyirambabazi Fortunee waturutse mu karere ka Nyamagabe aganira n’itangazamakuru yavuze ko kuhagera mbere bimufasha kwiyeza kugira ngo ku munsi nyirizina w’ijyanwa mu ijyanwa mu ijuru rya Bikiriya Mariya bizamufashe kubasha kubona ibisubizo bya bimwe mu bibazo afite.
Yagize ati “Kuhagera mbere bimfasha kwitagatifuza kugira ngo ku munsi nyir’izina wijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya nzabone ibisubizo by’ibibazo byanjye”
Abajijwe uko abona ibyo kurya Fortunee avuga ko afite umuvandimwe hafi ariho azajya arya akongera ho ko udafite aho arya nkawe abyizanira kuko i Kibeho hari resitora nke utabyizaniye utapfa kubona aho urya kuko abantu baba ari benshi cyane.
Umunsi wahariwe ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya uzizihizwa ejo ku wa 15 Kanama 2017 ariko ukaba usanzwe wizihizwa buri mwaka.
Norbert Nyuzahayo