Abantu bari bashinzwe kugira inama Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu bijyanye n’ubucuruzi bashize begura bamushinja kwanga kwamagana udutsiko tw’abazungu twuzuye urwango tumaze iminsi twigaragambya na we afata icyemezo cyo kubahagarika burundu.
Perezida Trump akimara kurahira muri Mutarama uyu mwaka, yahise ashyiraho amatsinda abiri ashinzwe kumugira inama mu bijyanye n’ubucuruzi n’inganda. Itsinda rimwe ryari rishinzwe ibijyanye n’inganda, irindi rishinzwe kumugira inama mu bijyanye n’ingamba (imirongo ngenderwaho) zakwifashishwa.
Aya matsinda yombi yari ashinzwe kumufasha kugera ku ntego yiyemeje ubwo yiyamamazaga yo guhanga imirimo myinshi kandi mishya cyane cyane mu nganda. Abari bagize ayo matsinda ni abantu basanzwe ari abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bikomeye.
Trump amaze kuvuga ko imyigaragambyo yahitanye umugore umwe mu Mujyi wa Charlottesville byagizwemo uruhare n’impande zombi haba abazungu bigaragambyaga n’abamaganaga ibyo bikorwa, bamwe mu bagize aya matsinda amugira inama batangiye kwegura.
Beguraga bavuga ko badashobora gukorana n’umuntu ushyigikiye abafite urwango n’ivangura.
Abantu umunani bagize itsinda ryamugiraga inama ku bijyanye n’imikorere y’inganda bamaze kwegura, batangiye kuwa Mbere bahereye kuri Ken Frazier, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete Merck icuruza ibijyanye n’imiti. Uyu yakurikiwe n’abandi barimo Kevin Plank uyobora Sosiyete Under Armour ikora ubucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo na Brian Krzanich wa Intel icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa.
Irindi tsinda ryari rishinzwe kumugira inama ku ngamba yakwifashisha ngo azamure ubucuruzi n’ubukungu ryari rigizwe n’abantu bakomeye mu by’ubucuruzi n’imari bagera kuri batandatu.
Abagize iri tsinda beguriye rimwe kuri uyu wa Gatatu. Mu itangazo basohoye bavuze ko batakomeza gukorana na Guverinoma ishyigikira ivangura, ubugizi bwa nabi no kudahana nkuko CNN yabitangaje.
Richard Trumka, umwe mu bari bagize itsinda ry’abajyanama ba Trump mu by’inganda yavuze ko batajyaga banahura. Kuri we ngo nta kamaro yabonaga muri iryo tsinda.
Kuri uyu wa Gatatu Trump amaze kubona ko bashize begura, yahise yandika kuri Twitter ko ayo matsinda yamugiraga inama ayahagaritse.
Yagize ati “Aho gukomeza gushyira igitutu kuri aba bacuruzi b’itsinda ry’inganda n’abo mu rishyiraho imirongo ngenderwaho, ayo matsinda yombi nyakuyeho.”
Muri Kamena uyu mwaka, Elon Musk umuyobozi Mukuru wa sosiyete Tesla and SpaceX yeguye ku mwanya w’ubujyanama bwa Trump mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, nyuma y’aho Trump avanye igihugu cye mu masezerano ya Paris yo kurwanya iyangizwa ry’ikirere.