• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Editorial 17 Aug 2017 Mu Rwanda

Abantu bari bashinzwe kugira inama Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu bijyanye n’ubucuruzi bashize begura bamushinja kwanga kwamagana udutsiko tw’abazungu twuzuye urwango tumaze iminsi twigaragambya na we afata icyemezo cyo kubahagarika burundu.

Perezida Trump akimara kurahira muri Mutarama uyu mwaka, yahise ashyiraho amatsinda abiri ashinzwe kumugira inama mu bijyanye n’ubucuruzi n’inganda. Itsinda rimwe ryari rishinzwe ibijyanye n’inganda, irindi rishinzwe kumugira inama mu bijyanye n’ingamba (imirongo ngenderwaho) zakwifashishwa.

Aya matsinda yombi yari ashinzwe kumufasha kugera ku ntego yiyemeje ubwo yiyamamazaga yo guhanga imirimo myinshi kandi mishya cyane cyane mu nganda. Abari bagize ayo matsinda ni abantu basanzwe ari abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bikomeye.

Trump amaze kuvuga ko imyigaragambyo yahitanye umugore umwe mu Mujyi wa Charlottesville byagizwemo uruhare n’impande zombi haba abazungu bigaragambyaga n’abamaganaga ibyo bikorwa, bamwe mu bagize aya matsinda amugira inama batangiye kwegura.

Beguraga bavuga ko badashobora gukorana n’umuntu ushyigikiye abafite urwango n’ivangura.

Abantu umunani bagize itsinda ryamugiraga inama ku bijyanye n’imikorere y’inganda bamaze kwegura, batangiye kuwa Mbere bahereye kuri Ken Frazier, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete Merck icuruza ibijyanye n’imiti. Uyu yakurikiwe n’abandi barimo Kevin Plank uyobora Sosiyete Under Armour ikora ubucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo na Brian Krzanich wa Intel icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa.
Irindi tsinda ryari rishinzwe kumugira inama ku ngamba yakwifashisha ngo azamure ubucuruzi n’ubukungu ryari rigizwe n’abantu bakomeye mu by’ubucuruzi n’imari bagera kuri batandatu.

Abagize iri tsinda beguriye rimwe kuri uyu wa Gatatu. Mu itangazo basohoye bavuze ko batakomeza gukorana na Guverinoma ishyigikira ivangura, ubugizi bwa nabi no kudahana nkuko CNN yabitangaje.

-7634.jpg

Richard Trumka, umwe mu bari bagize itsinda ry’abajyanama ba Trump mu by’inganda yavuze ko batajyaga banahura. Kuri we ngo nta kamaro yabonaga muri iryo tsinda.
Kuri uyu wa Gatatu Trump amaze kubona ko bashize begura, yahise yandika kuri Twitter ko ayo matsinda yamugiraga inama ayahagaritse.

Yagize ati “Aho gukomeza gushyira igitutu kuri aba bacuruzi b’itsinda ry’inganda n’abo mu rishyiraho imirongo ngenderwaho, ayo matsinda yombi nyakuyeho.”

Muri Kamena uyu mwaka, Elon Musk umuyobozi Mukuru wa sosiyete Tesla and SpaceX yeguye ku mwanya w’ubujyanama bwa Trump mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, nyuma y’aho Trump avanye igihugu cye mu masezerano ya Paris yo kurwanya iyangizwa ry’ikirere.

2017-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017

[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017

Editorial 08 Apr 2017
Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Editorial 29 Mar 2021
Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Editorial 24 Sep 2017
Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Editorial 30 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura
HIRYA NO HINO

Itangazo ryo kubika ryasohowe na FDLR rijijisha urupfu rwa Ge. Mudacumura

Editorial 19 Sep 2019
Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu
INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Editorial 08 Dec 2017
Ese Museveni yaba atariwe vunja rikwiye guhandurwa muri politiki ya Uganda?
ITOHOZA

Ese Museveni yaba atariwe vunja rikwiye guhandurwa muri politiki ya Uganda?

Editorial 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru