• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika

Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika

Editorial 24 Aug 2017 Mu Rwanda

Nyuma y’ukuko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda ku majwi 98.79% ku
itariki ya 4 Kanama, 2017 , Abayobozi batandukanye ba Afrika ndetse n’Uburayi batangaje ko ariwe muyobozi nyakuri ubereye Afrika.

Ikinyamakuru ‘Mondafrique’ giherutse gutangaza ko uretse ubufaransa busanzwe butakigira Ambassade I Kigali abandi bayobozi bishimiye intsinzi ya Paul Kagame ndetse banamushimira imiyoborere myiza agaragariza Abanyarwanda.

Bamwe muri abo bayobozi bashimye imiyoborere myiza ya Paul Kagame, umugabo w’Imyaka 59, ni uwahoze ari Ambassaderi w’Ububiligi Bwana Arnould Pauwels washimye intinzi ya Paul Kagame Ati” Paul Kagame ni umugabo wavanye igihugu kure kandi arimo kukijyana kure mu miyoborere n’iterambere, ni umugabo uha uburenganzira n’ubwisanzure abaturage kandi ushyira imbere ihame rya demukarasi n’ubwisanzure bw’Itangazamakuru, niwe muyobozi wa nyawe ubereye kuyobora Afrika”

Afrika mu biganza by’Abanyafrika

Paul Kagame wagaragaje ko Afrika igomba kuba mu biganza by’abanyafrika « l’Afrique aux Africains » mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama , 2018 azaba ayoboye akanama k’umuryango wa Afrika yunze ubumwe kazasuzuma stati y’uwo muryango aho biteganjijwe ko igomba guhinduka akazaba afatanyije n’itsinda ry’inararibonye rizaba rigizwe na Perezida wa Tchadi Moussa Faki, akaba na Perezida wa komisiyo ya Afrika yunze Ubumwe.

Iki kinyamakuru kigira kiti “Ubwo yarahiriraga kongera kuyobora u Rwanda tariki ya 18 Kanama uyu mwaka kuri Stade Amahoro , uyu muhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 19 n;Abanyarwanda hafi ibihumbi 30.000 bari bitabiriye uyu muhango mu rwego rwo gushyigikira uyu mugabo ugiye kongera kuyobora u Rwanda ku nshuro ya gatatu nyuma y’itorwa ryo guhindura Itegeko nshinga rya Repubulika y’U Rwanda.

Uyu mugabo Paul Kagame kandi niwe wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu kuva mu 1990 kugera mu 1994 ubwo hakorwaga Genocide yakorewe abatutsi ikozwe na Goverinoma yari iyoboye igihugu muri icyo gihe.

Bamwe mu ba Perezida b’Ibihugu bari bitabiriye uwo muhango I Kigali barimo Perezida wa Sudani Omar-el-Bechir, wari utemerewe kuba yakandagiza ikirenge hanze y’igihugu kubera ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga, Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, Umwami wa Maroc nawe yari ahagarariwe muri ibi birori, Perezida Alpha Condé, Macky Sall, Idriss Deby Itno, Sassou-Nguesso, Omar Guelleh, Mohamoudou Issouffou, Ali Bongo Ondimba, Faure Gnassingbé ndetse na Faustin-Archange Touadera, aba bagabo bose bakaba baravuze ko ubuyobozi bwa Paul Kagame buganisha ku Iterambere ryihuse bigaragaza ubunararibonye afite mu miyoborere.

Aba bagabo kandi bakomeje bavuga imiyoborere y’uyu mugabo ndetse n’amateka ye bitajya bishimisha igihugu cy’ubufaransa, byakagombye kubera isomo Perezida Emmanuel Macron kugira ngo arebe uko yagarura umubano mu bya dipolomasi hagati y’ubufaransa n’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ndetse na Afrika yo hagati muri rusange”.

-7729.jpg

Perezida Kagame asinya indahiro ye

2017-08-24
Editorial

IZINDI NKURU

Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Editorial 15 May 2021
Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Editorial 19 Oct 2017
Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Editorial 12 Jun 2021
Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO

Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO

Editorial 08 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0
IMIKINO

CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0

Editorial 17 Jan 2016
Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi
UBUKERARUGENDO

Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi

Editorial 16 Nov 2017
‘Tubuze umugabo ukunda u Rwanda’-Perezida Kagame
Mu Mahanga

‘Tubuze umugabo ukunda u Rwanda’-Perezida Kagame

Editorial 08 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru