Nyuma y’ukuko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda ku majwi 98.79% ku
itariki ya 4 Kanama, 2017 , Abayobozi batandukanye ba Afrika ndetse n’Uburayi batangaje ko ariwe muyobozi nyakuri ubereye Afrika.
Ikinyamakuru ‘Mondafrique’ giherutse gutangaza ko uretse ubufaransa busanzwe butakigira Ambassade I Kigali abandi bayobozi bishimiye intsinzi ya Paul Kagame ndetse banamushimira imiyoborere myiza agaragariza Abanyarwanda.
Bamwe muri abo bayobozi bashimye imiyoborere myiza ya Paul Kagame, umugabo w’Imyaka 59, ni uwahoze ari Ambassaderi w’Ububiligi Bwana Arnould Pauwels washimye intinzi ya Paul Kagame Ati” Paul Kagame ni umugabo wavanye igihugu kure kandi arimo kukijyana kure mu miyoborere n’iterambere, ni umugabo uha uburenganzira n’ubwisanzure abaturage kandi ushyira imbere ihame rya demukarasi n’ubwisanzure bw’Itangazamakuru, niwe muyobozi wa nyawe ubereye kuyobora Afrika”
Afrika mu biganza by’Abanyafrika
Paul Kagame wagaragaje ko Afrika igomba kuba mu biganza by’abanyafrika « l’Afrique aux Africains » mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama , 2018 azaba ayoboye akanama k’umuryango wa Afrika yunze ubumwe kazasuzuma stati y’uwo muryango aho biteganjijwe ko igomba guhinduka akazaba afatanyije n’itsinda ry’inararibonye rizaba rigizwe na Perezida wa Tchadi Moussa Faki, akaba na Perezida wa komisiyo ya Afrika yunze Ubumwe.
Iki kinyamakuru kigira kiti “Ubwo yarahiriraga kongera kuyobora u Rwanda tariki ya 18 Kanama uyu mwaka kuri Stade Amahoro , uyu muhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 19 n;Abanyarwanda hafi ibihumbi 30.000 bari bitabiriye uyu muhango mu rwego rwo gushyigikira uyu mugabo ugiye kongera kuyobora u Rwanda ku nshuro ya gatatu nyuma y’itorwa ryo guhindura Itegeko nshinga rya Repubulika y’U Rwanda.
Uyu mugabo Paul Kagame kandi niwe wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu kuva mu 1990 kugera mu 1994 ubwo hakorwaga Genocide yakorewe abatutsi ikozwe na Goverinoma yari iyoboye igihugu muri icyo gihe.
Bamwe mu ba Perezida b’Ibihugu bari bitabiriye uwo muhango I Kigali barimo Perezida wa Sudani Omar-el-Bechir, wari utemerewe kuba yakandagiza ikirenge hanze y’igihugu kubera ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga, Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, Umwami wa Maroc nawe yari ahagarariwe muri ibi birori, Perezida Alpha Condé, Macky Sall, Idriss Deby Itno, Sassou-Nguesso, Omar Guelleh, Mohamoudou Issouffou, Ali Bongo Ondimba, Faure Gnassingbé ndetse na Faustin-Archange Touadera, aba bagabo bose bakaba baravuze ko ubuyobozi bwa Paul Kagame buganisha ku Iterambere ryihuse bigaragaza ubunararibonye afite mu miyoborere.
Aba bagabo kandi bakomeje bavuga imiyoborere y’uyu mugabo ndetse n’amateka ye bitajya bishimisha igihugu cy’ubufaransa, byakagombye kubera isomo Perezida Emmanuel Macron kugira ngo arebe uko yagarura umubano mu bya dipolomasi hagati y’ubufaransa n’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ndetse na Afrika yo hagati muri rusange”.
Perezida Kagame asinya indahiro ye