Ihuriro ry’imitwe ya poliki yemewe mu Rwanda riravuga ko inkunga igenerwa amashyaka yongerewe, n’ubwo bamwe mu banyamuryango b’iri huriro batemeranya n’uburyo bahabwamo iyi nkunga barayishima bakavuga ko ibafasha cyane.
Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ubusanzwe inyuzwa mw’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, iyo nkunga ingana na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda ava mu ngengo y’imari ya leta ndetse no mu bandi baterankunga nka UNDP.
Inkunga igenerwa buri mutwe kuri ubu yageze kuri miliyoni 20 na 25 ivuye kuri miliyoni 15 zamafaranga y’u Rwanda.
Abayobozi b’imwe mu mitwe ya poliki ikorera mu Rwanda bavuga ko aya mafaranga abafasha cyane nko mu gutegura inama no guha amahugurwa abayoboke bayo.
Fatu Harerimana uyobora ushyaka PDI yagize ati”Ubu ngubu batwemereye miliyoni 20, turimo turategura amahugurwa yo mu kwezi kwa 11, azitabirwa n’urubyiruko n’abagore kugira ngo tubongerere ubushobozi muri iyi myaka 7″.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ihuriro Oswald Birasanzwe avuga ko iyi nkunga batayibaha mu ntoki ngo ahubwo bategura ibikorwa maze ubundi bagahabwa amafaranga ajyanye na buri gikorwa.
Ati “Twishyura ibikorwa byakozwe ntago tubaha amafaranga ngo biyishyurire, amasezerano akorwa rero ni hagati y’ihuriro n’icyo kigo kigiye kubaha serivisi, ntago rero twebwe duha amafaranga imitwe ya politiki, niba ari hotel bakoreyemo inama nitwe tuyishyura”.
Gusa bamwe mu bahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bifuza ko aya mafaranga yajya ashyikirizwa buri mutwe kugira ngo uyicungire, aha Birasanzwe Oswald avuga ko nibyemezwa n’inteko rusange bizashyirwa mu bikorwa. Uretse aya mafaranga bahabwa na leta ahandi umutwe wa politiki runaka ukura amafaranga ni mu banyamuryango bawo no mu bikorwa by’ubucuruzi, ariko nta mutwe wemerewe kwakira inkunga ziva hanze y’igihugu.
Norbert Nyuzahayo