Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yirinze kugira byinshi atangaza ku cyo Amerika yaba iteganya mu gukemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru ikomeje kurasa ibisasu, gusa bakaba bizeye ko u Burusiya n’u Bushinwa bizakibafashamo.
Abanyamakuru bagize icyo babaza Perezida Trump, nyuma yaho ku wa 29 Kanama 2017, Koreya ya Ruguru irasiye ibisasu bya misile bica hejuru y’ubutaka bw’Ubuyapani bibona kugwa mu Nyanja.
Nk’uko bitangazwa na Ijwi rya Amerika, Prezida Trump yavuze ko bigaragara ko Koreya ya Ruguru yasuzuguye ibihugu ituranye na yo, ndetse inagaragariza agasuzuguro umuryango w’Abibumbye by’umwihariko akanenga imyitwarire y’iki gihugu mu ruhando mpuzamahanga.
Perezida Trump yavuze ko barimo kwiga uburyo bushoboka bwose ngo bahagarike ibikorwa bya Koreya ya Ruguru. Ubwo abanyamakuru bamubazaga icyo bateganya gukorera Koreya ya Ruguru Trump, yaryumyeho ati “tugiye kubyigaho”.
Mu nama y’umutekano y’akanama ka Loni gashinze amahoro n’umutekano, yabaye ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama, uhagarariye Amerika muri Loni, Nikki Haley, yavuze ko hari ikirimo gutegurwa gikomeye, ndetse ko bizeye ko u Burusiya n’u Bushinwa buzabafasha nkuko bakoranye no mu bindi bibazo.