Inka eshatu z’abaturage babiri bo mu mudugudu wa Nyamise wo mu kagari ka Kabariza mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, zatemaguwe n’abantu bikekwa ko ari abihimuraga kuko n’ubusanzwe bazwiho ibikorwa by’urugomo, ababatanzeho amakuru n’abagaragaje ko bakwiye gukanirwa urubakwiye bakaba ari bo batemewe inka.
Uwitwa Rukundo Emmanuel yatemewe inka ebyiri mu gihe undi muturanyi we batuye mu mudugudu umwe nawe yatemewe inka imwe isanzwe ari n’imbyeyi, iyi yo bakaba bayitemaguye mu icebe basiga ivirirana amaraso. Uyu muturage, yabwiye itangazamakuru ko ibyo yakorewe ari ibikorwa by’ubugome biteye agahinda, ubu we na mugenzi we bakaba barimo kuvuza inka zabo.
Rukundo Emmanuel ati: “Bafashe icyuma bagenda basatagura imbavu zose n’umubiri wose, nabibonye mu gitondo kuko hari ahantu nari mfite akaraka niho ndara, nabibonye mpageze mu mugitondo. Undi ni umuturanyi wanjye, ntabwo twegeranye neza ariko ni mu mudugudu umwe, we inka ye bayisataguye mu mabere, icebe barihindura ibisebe gusa gusa, ubu turimo turazivuza ariko ibyo twakorewe ni ibikorwa by’ubugome ndengakamere”.
Rukundo Emmanuel avuga ko hari abakekwa ko baba bakoze ibyo bikorwa, ndetse bakaba bahise banatabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri uyu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo. Avuga ko abo bakekwa, ari abasore babiri baherutse gushyira mu nteko y’abaturage bakagawa imbere y’ubuyobozi, bazira ko bashinjwaga gutega umukecuru bashaka kumwambura.
Umugore w’uyu Rukundo ngo asanzwe ari umwe mu bayobozi b’umudugudu hanyuma uwo muturage wundi watemewe inka, ngo muri iyo nteko y’abaturage ari mu batanze igitekerezo cy’uko abo basore bakora ibikorwa by’urugomo bakwiye kubakanira urubakwiye, bityo bigakekwa ko bakoze ibi bikorwa byo gutemagura inka bagamije kwihimura.