Ntakiyimana Emmanuel bita “Crouch” umukinnyi wa “APR Athletics Club” arwariye mu bitaro by’i Kampala muri Uganda nyuma yo kubagwa “Appendix”, ubu akaba yibaza aho azakura amafaranga yo kwishyura ibitaro nubwo nta nyemezabwishyu (facture) arahabwa.
Ntakiyimana nubwo ari umukinnyi w’ikipe ya APR y’imikino ngororangingo ni n’umunyeshuri wiga ibijyanye n’ingendo z’indege muri Kenya, aho yari amaze iminsi mu Rwanda yimenyereza umwuga (stage), nyuma yo gusubira muri Kenya n’imodoka yageze i Kampala araremba agira ngo n’igifu birangira yinjiye mu bitaro arabagwa.
Mu kiganiro Ntakiyimana yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rwa dukesha iyi nkuru yavuze uko yafashwe ati “nafashwe ku wa Kabiri ubwo nari nerekeje muri Kenya ku ishuli ngenda ndimo kuribwa, ariko ngira ngo biroroshye , ngeze i Kampala biranga ko nkomeza kuko numvaga ndembye. Mfata imiti kuko nagiraga ngo ni uburwayi bw’igifu. Ngeze kuri “GGWITO HOSPITAL” bankorera “Scan” bahita banyohereza ku bitaro bya Kampala bita “SAMBYA HOSTEL” bahita bankorera operation byihuse”.
Ntakiyimana yavuze ko inkunga ubu akeneye nyuma yo kubagwa ari iyamufasha kwishyura ibitaro, yagize ati “ubufasha nkeneye ni ukurangiza iyi Bill (facture) y’ibitaro nubwo ntaramenya ari angahe”.
Ararembye cyane bikomeye
Ntakiyimana mu bitaro arwajwe na Sugira James umwana ukinira ikipe ya Mountain Classic Athletics Club.
Mu bantu bo mu Rwanda yavuze ko yasuwe na Rukundo Johnson, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (FRA) akaba n’umuyobozi w’ikipe ya Mountain Classic Athletics Club.
Bamwe mu bakinnyi b’imikino ngororamubiri n’abakunzi b’iyi siporo b’Abanyarwanda bakimara kumenya ko Ntakiyimana arembeye i Kampala, bishyize hamwe bamwoherereje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo inani (80,000Frs), gusa iyi nkunga ntiyashoboye kuba nyinshi kuko ubu burwayi bwahuriranye n’uko hari na gahunda yo kwifatanya n’abandi bakinnyi bagize ibyago mu miryango yabo barimo Myasiro Jeam Marie Vianney uherutse gupfusha Papa we ndetse n’undi witwa Vivine nawe ukinira APR Athletics Club.
Ntakiyimana (uri hagati) (Ifoto/Internet) aha yari yabaye uwa mbere mu marushanwa yabereye Uganda
Ntakiyimana Emmanuel umukinnyi wa APR Athletics Club, ikipe ikunze kuvamo abakinnyi baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga (Ifoto/Internet)