• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

Editorial 20 Sep 2017 IMIKINO

Ntakiyimana Emmanuel bita “Crouch” umukinnyi wa “APR Athletics Club” arwariye mu bitaro by’i Kampala muri Uganda nyuma yo kubagwa “Appendix”, ubu akaba yibaza aho azakura amafaranga yo kwishyura ibitaro nubwo nta nyemezabwishyu (facture) arahabwa.

Ntakiyimana nubwo ari umukinnyi w’ikipe ya APR y’imikino ngororangingo ni n’umunyeshuri wiga ibijyanye n’ingendo z’indege muri Kenya, aho yari amaze iminsi mu Rwanda yimenyereza umwuga (stage), nyuma yo gusubira muri Kenya n’imodoka yageze i Kampala araremba agira ngo n’igifu birangira yinjiye mu bitaro arabagwa.

Mu kiganiro Ntakiyimana yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rwa dukesha iyi nkuru yavuze uko yafashwe ati “nafashwe ku wa Kabiri ubwo nari nerekeje muri Kenya ku ishuli ngenda ndimo kuribwa, ariko ngira ngo biroroshye , ngeze i Kampala biranga ko nkomeza kuko numvaga ndembye. Mfata imiti kuko nagiraga ngo ni uburwayi bw’igifu. Ngeze kuri “GGWITO HOSPITAL” bankorera “Scan” bahita banyohereza ku bitaro bya Kampala bita “SAMBYA HOSTEL” bahita bankorera operation byihuse”.

Ntakiyimana yavuze ko inkunga ubu akeneye nyuma yo kubagwa ari iyamufasha kwishyura ibitaro, yagize ati “ubufasha nkeneye ni ukurangiza iyi Bill (facture) y’ibitaro nubwo ntaramenya ari angahe”.

-8001.jpg

Ararembye cyane bikomeye

Ntakiyimana mu bitaro arwajwe na Sugira James umwana ukinira ikipe ya Mountain Classic Athletics Club.

Mu bantu bo mu Rwanda yavuze ko yasuwe na Rukundo Johnson, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (FRA) akaba n’umuyobozi w’ikipe ya Mountain Classic Athletics Club.

Bamwe mu bakinnyi b’imikino ngororamubiri n’abakunzi b’iyi siporo b’Abanyarwanda bakimara kumenya ko Ntakiyimana arembeye i Kampala, bishyize hamwe bamwoherereje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo inani (80,000Frs), gusa iyi nkunga ntiyashoboye kuba nyinshi kuko ubu burwayi bwahuriranye n’uko hari na gahunda yo kwifatanya n’abandi bakinnyi bagize ibyago mu miryango yabo barimo Myasiro Jeam Marie Vianney uherutse gupfusha Papa we ndetse n’undi witwa Vivine nawe ukinira APR Athletics Club.

-8000.jpg

Ntakiyimana (uri hagati) (Ifoto/Internet) aha yari yabaye uwa mbere mu marushanwa yabereye Uganda

-7999.jpg

Ntakiyimana Emmanuel umukinnyi wa APR Athletics Club, ikipe ikunze kuvamo abakinnyi baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga (Ifoto/Internet)

2017-09-20
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa

APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa

Editorial 17 Jun 2025
Amagare: Ikipe y’igihugu  ya magare iritabira  amarushanwa nyafrika muri  Maroc

Amagare: Ikipe y’igihugu ya magare iritabira amarushanwa nyafrika muri Maroc

Editorial 19 Feb 2016
Amavubi yaguye miswi na RDC mu mukino yarushijwemo bikomeye

Amavubi yaguye miswi na RDC mu mukino yarushijwemo bikomeye

Editorial 15 Nov 2018
Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Editorial 06 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko  Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa
ITOHOZA

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

Editorial 25 Feb 2017
Nyuma y’umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire.
Amakuru

Nyuma y’umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire.

Editorial 12 May 2021
Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa
Amakuru

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Editorial 10 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru