• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Editorial 21 Sep 2017 ITOHOZA

Umushakashatsi mu bya Misile, Joe Cirincione yatangaje ko hagati y’Amerika n’u Buyapani nta gihugu na kimwe kirimo gifite ubushobozi bwo kugaba ibitero by’intambara kuri Koreya ya Ruguru ari na yo mpamvu bitigeze bitinyuka kubikora kandi Koreya yo ihora irekura ibisasu.

Ubushakashatsi bw’iyi nzobere bwerekana ko muri ibi bihugu nubwo bivuga ko bifite imbaraga, ariko ko nta gihugu gifite ubushobozi bwo gutera misile ikaze nk’iyo Koreya ya Ruguru iherutse kohereza kuko yo yari ikaze kurusha izindi zose yakoze guhera mu bihe byashize, bityo ikaba ari yo ifite ubushobozi bwo gukora ibyo ishaka ku bijyanye n’ibisasu kirimbuzi.

Iyi nzobere ivuga ko impamvu nyamukuru yemeza ko muri ibi bihugu nta na kimwe cyabasha kwigeza ku bushobozi bwa koreya ya Ruguru mu gukora ibisasu, ari ukuba ubushobozi bwa byo mu kurinda ibisasu hakoreshejwe uburyo bwa Terminal High Altitude Area Defense (THAAD) butabasha kurinda misile Koreya ya Ruguru iherutse kurekura bityo ikaba ifite ubushobozi bwo kubisenya.

Joe Cirincione yakomeje avuga ko Amerika n’u Buyapani bifite ubushobozi bwo gukora ibisasu ndetse no gushyiraho ubundi buryo bubikumira ariko kugeza ubu ubushobozi bwa byo bwo kurinda ibisasu bishobora kubisenya bukaba bukiri hasi cyane ugereranyije n’urwego Koreya ya Ruguru igezeho mu gukora ibishobora gushwanyaguza no gukuraho igihugu runaka mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Ari Amerika ari n’u Buyapani, nta na kimwe muri byo cyabasha guhagarika misile. Nta na kimwe muri byo cyabasha gutera Misile ikomeye nk’iyo Koreya ya Ruguru iherutse kugerageza, haba mu kuyohereza kure ndetse no mu kuba ifite ubushobozi bwo kwangiza byinshi cyane.”

Uyu mushakashatsi Cirincione akomeza avuga ko ibihugu byombi bifite ubushobozi bwo gukora no kwirinda ibisasu kirimbuzi, ariko ko bifite gusa ubushobozi bwo kurinda ibilometero bicye cyane ugereranyije n’ibyo igisasu kimwe gishobora kwangiza mu gihe cyageze ku butaka.

Cirincione kandi yavuze iki kigo kirinda za misile cya THAAD gifite ubushobozi bwo kurinda ahantu hatari hagari ku buryo buhagije ariko ko hashobora kwifashishwa ubwato bunini bwa Aegis Ship bubasha kurinda misire zikaze ariko na bwo bikaba bisaba uburyo busa n’ubwagorana kugira ngo bigerweho.

Yavuze ko kugira ngo ubwato bwa Aegis ship bubashe guhangana na misire ya Koreya ya Ruguru, byaba ngombwa ko bwihuta bukegera inyanja hafi y’aho koreya ya Ruguru irekurira ibyo bisasu bityo bukabizimya bakibirekura.

Akomeza avuga ko mu gihe ubu bwato bwategerereza kure aho misile izanyura ngo bubone kuyisenya byaba ari nko kwirebera mu mazi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Cyenda 2017, ni bwo koreya ya Ruguru yagerageje igisasu kinini cyo mu bwoko bwa Hydrogene, iki gisasu kikaba gifite imbaraga n’ubushobozi bwo kwangiza ahantu hanini kurusha ibindi bisasu yagerageje mbere.

Koreya ya Ruguru kandi iherutse kugerageza ikindi gisasu bivugwa ko kiri mu byihuta kurusha ibindi byose yaba yarakoze, ibi byose bikaba ari bimwe mu byo uyu mushakashatsi ashingiraho avuga ko guhangana na yo bigoranye cyane.

-8028.jpg

-8029.jpg

2017-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?

Umucurabwenge wa Kayumba Nyamwasa, Ali Abdulkarim ni muntu ki?

Editorial 13 Jul 2019
DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

Editorial 15 Oct 2019
Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Editorial 08 Jan 2019
Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Editorial 28 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo
Mu Rwanda

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Editorial 23 Oct 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 24 Apr 2023
Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana
Amakuru

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Editorial 28 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru