Umushakashatsi mu bya Misile, Joe Cirincione yatangaje ko hagati y’Amerika n’u Buyapani nta gihugu na kimwe kirimo gifite ubushobozi bwo kugaba ibitero by’intambara kuri Koreya ya Ruguru ari na yo mpamvu bitigeze bitinyuka kubikora kandi Koreya yo ihora irekura ibisasu.
Ubushakashatsi bw’iyi nzobere bwerekana ko muri ibi bihugu nubwo bivuga ko bifite imbaraga, ariko ko nta gihugu gifite ubushobozi bwo gutera misile ikaze nk’iyo Koreya ya Ruguru iherutse kohereza kuko yo yari ikaze kurusha izindi zose yakoze guhera mu bihe byashize, bityo ikaba ari yo ifite ubushobozi bwo gukora ibyo ishaka ku bijyanye n’ibisasu kirimbuzi.
Iyi nzobere ivuga ko impamvu nyamukuru yemeza ko muri ibi bihugu nta na kimwe cyabasha kwigeza ku bushobozi bwa koreya ya Ruguru mu gukora ibisasu, ari ukuba ubushobozi bwa byo mu kurinda ibisasu hakoreshejwe uburyo bwa Terminal High Altitude Area Defense (THAAD) butabasha kurinda misile Koreya ya Ruguru iherutse kurekura bityo ikaba ifite ubushobozi bwo kubisenya.
Joe Cirincione yakomeje avuga ko Amerika n’u Buyapani bifite ubushobozi bwo gukora ibisasu ndetse no gushyiraho ubundi buryo bubikumira ariko kugeza ubu ubushobozi bwa byo bwo kurinda ibisasu bishobora kubisenya bukaba bukiri hasi cyane ugereranyije n’urwego Koreya ya Ruguru igezeho mu gukora ibishobora gushwanyaguza no gukuraho igihugu runaka mu buryo bwihuse.
Yagize ati “Ari Amerika ari n’u Buyapani, nta na kimwe muri byo cyabasha guhagarika misile. Nta na kimwe muri byo cyabasha gutera Misile ikomeye nk’iyo Koreya ya Ruguru iherutse kugerageza, haba mu kuyohereza kure ndetse no mu kuba ifite ubushobozi bwo kwangiza byinshi cyane.”
Uyu mushakashatsi Cirincione akomeza avuga ko ibihugu byombi bifite ubushobozi bwo gukora no kwirinda ibisasu kirimbuzi, ariko ko bifite gusa ubushobozi bwo kurinda ibilometero bicye cyane ugereranyije n’ibyo igisasu kimwe gishobora kwangiza mu gihe cyageze ku butaka.
Cirincione kandi yavuze iki kigo kirinda za misile cya THAAD gifite ubushobozi bwo kurinda ahantu hatari hagari ku buryo buhagije ariko ko hashobora kwifashishwa ubwato bunini bwa Aegis Ship bubasha kurinda misire zikaze ariko na bwo bikaba bisaba uburyo busa n’ubwagorana kugira ngo bigerweho.
Yavuze ko kugira ngo ubwato bwa Aegis ship bubashe guhangana na misire ya Koreya ya Ruguru, byaba ngombwa ko bwihuta bukegera inyanja hafi y’aho koreya ya Ruguru irekurira ibyo bisasu bityo bukabizimya bakibirekura.
Akomeza avuga ko mu gihe ubu bwato bwategerereza kure aho misile izanyura ngo bubone kuyisenya byaba ari nko kwirebera mu mazi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Cyenda 2017, ni bwo koreya ya Ruguru yagerageje igisasu kinini cyo mu bwoko bwa Hydrogene, iki gisasu kikaba gifite imbaraga n’ubushobozi bwo kwangiza ahantu hanini kurusha ibindi bisasu yagerageje mbere.
Koreya ya Ruguru kandi iherutse kugerageza ikindi gisasu bivugwa ko kiri mu byihuta kurusha ibindi byose yaba yarakoze, ibi byose bikaba ari bimwe mu byo uyu mushakashatsi ashingiraho avuga ko guhangana na yo bigoranye cyane.