Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, asobanura ko kuba uyu muryango wari ubeshejweho n’inkunga z’amahanga ku kigero cya 97% byatumaga udakora ibibereye abanyafurika, ahubwo ugakora ibibereye abaterankunga.
Ni mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yatangiye mu kigo Brookings Institution giherereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku butumire yahawe na Perezida w’iki kigo, Strobe Talbott.
Perezida Kagame yasobanuriye abitabiriye iki kiganiro ko ariya mavugurura ya AU yari akwiye kuko imikorere myiza yayo idafite inyungu abanyafurika gusa ahubwo no ku bandi batuye indi migabane.
Yagize ati “Reka mbasangize gato ku mvano yabyo, mushobora kuba mubizi ko AU yaterwaga inkunga n’abafatanyabikorwa bo hanze. Mu by’ukuri 97% bya gahunda zacu zakorwaga n’inkunga. Ibi ntabwo bisobanutse ku mpande zombi. Inyungu za Afurika zirimo kwibona mu bikorwa zaratakaye, ahubwo inyungu z’abaterankunga ziba arizo zimakazwa.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko impinduka zihuse zikomeje kuba mu bukungu bw’Isi no muri Politiki, zihamya neza ko atari igisubizo gikwiye gushingira ku nkunga z’amahanga zishobora kuvaho igihe icyo aricyo cyose.
Yagize ati “Nubwo baba bagihari [abaterankunga] barambirwa. Ubu Afurika ifite uburyo bwo gutera inkunga gahunda zayo twemeje kandi tugomba gukora.”
Yasobanuye ko ubu buryo bukomoka ku mukoro abakuru b’Ibihugu bya Afurika mu myaka ibiri ishize bahaye Dr Donald Kaberuka, Acha Leke, Carlos Lopes n’abandi wo gushaka uburyo uyu mugabane wakoresha ngo ubone ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa bya AU ndetse n’ikigega cy’amahoro.
Ibi byavuyemo igitekerezo cyemerejwe mu nama ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, y’uko buri gihugu kizajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibikinjiramo akajya gutera inkunga ibikorwa by’umuryango.
Perezida Kagame asanga ubu buryo buzatuma AU ikora neza kandi ikagera ku ntego zayo uko bikwiye. Yagize ati “Bizanoza uburyo bw’imikorere, iyo ari amafaranga yawe ukoresha uko ushoboye kose ukamenya uburyo yakoreshejwe.”
Yagarutse ku mukoro yahawe n’abakuru b’ibihugu wo gukora amavugurura ya AU, avuga ko ku ikubitiro yashyizeho itsinda ry’intiti zikamufasha bakubakira ku byakozwe n’abandi no ku bitekerezo by’abafatanyabikorwa bose bo ku mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko raporo y’uyu mukoro yarimo imyanzuro ikomeje kuba umusingi wa gahunda y’amavugurura yatangiye gushyirwa mu bikorwa n’Umuyobozi mushya wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, n’itsinda rye.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu 12 byo ku mugabane w’Afurika byamaze kwiyemeza gutanga umusanzu ungana na 0.2 ku ijana by’amafaranga bikura ku bicuruzwa byinjira muri ibyo bihugu.
Perezida Kagame yavuze ko ari intambwe nziza ugereranyije n’igihe iyi myanzuro imaze ifashwe. Yavuze ko iki cyemezo cyatumye ibihugu birushaho kumenya akamaro ko kwigira kuko buri wese yifuza ko amafaranga yatanze acungwa neza.
Yagize ati “Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe ikora neza si inyungu kuri Afurika gusa, ahubwo ni kuri buri wese ku isi.”
Aya mavugurura ngo arimo guhindura byinshi kuko Afurika irimo gukorana mu cyizere, mu nyungu za buri wese no mu muhate udasanzwe hagamijwe kubaka Isi itekanye kandi iteye imbere.
Brookings Institution ni ikigo kidaharanira inyungu kiba i Washington D.C, gikora ubushakashatsi bwimbitse bugamije gushaka ibitekerezo bishya byasubiza ibibazo umuryango mugari ufite yaba ku rwego rw’akarere, igihugu n’Isi muri rusange.
[ VIDEO ]
Source : Office of the President -Communications Office