• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana

Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana

Ubwanditsi 27 Sep 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri, Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa kigali bangije ibiyobyabwenge bitandukanye birimo kanyanga litiro 185, litiro ibihumbi bibiri z’inzoga zitemewe mu Rwanda, n’ibiro 900 by’urumogi.

Iki gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge kikaba cyabereye ku kimoteri cya Nduba kiri mu murenge wa Nduba akarere Ka Gasabo, ibi biyobwabwenge byose bikaba bifite agaciro gakabakaba miliyoni ijana z’amafaranga y’uRwanda.

Nyuma yo kubyangiza, Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP ) Rogers Rutikanga, yavuze ko ibiyobyabwenge byangijwe byafatiwe mu turere 3 tw’umugi wa Kigali mu gihe cy’amezi atatu.

-8147.jpg

ACP Rogers Rutikanga Umuyobozi wa Polisi y’Umujyi

Yakomeje avuga ko ibi byose byafashwe kubera amakuru bahawe n’abaturage, aha akaba yavuze ati:”Tuzakomeza gufatanya n’abaturage gukora imikwabu ngo duhashye ibiyobyabwenge, kandi ntituzareba niba ari ibifi binini cyangwa ibito, twe tureba icyaha kandi uwo ariwe wese azafatwa. ”

ACP Rutikanga yavuze kandi ati:”Ibi biyobyabwenge bigira ingaruka k’ubabinyoye, kuko nibo usanga bijanditse mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, n’ibindi byaha.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa, anakangurira abatayatanga kubafataho urugero nabo bagafatanya na Polisi y’u Rwanda urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge.

ACP Rutikanga yasoje ashishikariza urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge kuko aribo bayobozi b’ejo b’igihugu, ahubwo bagashaka ibindi bibyara inyungu bakora.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal yavuze ko ibi biyobyabwenge biteye impungenge aho yavuze ati :”Ubundi umujyi wa Kigali urangwa n’isuku n’umutekano, ibi biyobyabwenge rero biduhungabanyiriza umutekano, ariko tuzakomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya kugirango bicike burundu. ”

Nyamurinda yavuze ko umujyi wa Kigali washyizeho ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu bukangurambaga baha abaturage cyane cyane urubyiruko, barukangurira kutabyishoramo.

Yavuze kandi ko bazakomeza guhana ababifatiwemo, bakazanafatanya na Minisiteri y’urubyiruko mu kuruhuriza mu bigo bibigisha imyuga bakabona imirimo bakivana mu bukene.

Yashoje asaba abaturage guharanira intego y’umujyi wa Kigali ariyo “Isuku n’umutekano, bagaharanira gufatanya n’ubuyobozi kurwanya ibiyobyabwenge, barushaho gutungira agatoki inzego z’umutekano ababyishoramo kugirango bicike.

Source : RNP

2017-09-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

Ubwanditsi 01 May 2021
REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

Ubwanditsi 16 Dec 2021
Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC

Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC

Ubwanditsi 31 Mar 2017
Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruri ku isonga

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruri ku isonga

Ubwanditsi 10 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside
Mu Mahanga

AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside

Ubwanditsi 10 Jul 2016
Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda
POLITIKI

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi
IMIKINO

Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 18 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru