Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi 11 guhagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, harimo intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Jozwowicz.
Abandi batanze impapuro zabo harimo uhagarariye Ukraine, Côte d’Ivoire, Pakistan, Cuba, Colombia, Zambia, u Bubiligi, Azerbaijan, Uganda na Nigeria.
Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, Ambasaderi wa Ukraine, Yevhenii Tsymbaliuk, wa mbere ugiye guhagararira iki gihugu mu Rwanda; yavuze ko azakoresha imbaraga zose umubano w’ibihugu byombi ugatera imbere yaba mu bucuruzi, ishoramari n’uburezi kuko bafite Kaminuza zikomeye zafasha abanyarwanda kurahura ubwenge.
Uyu ambasaderi uzaba afite icyicaro i Nairobi, yijeje ko hazanibandwa ku buhinzi aho Ukraine nk’igihugu gikomeye ku Isi mu buhinzi bw’ingano, ibigori n’indabo aho bazatanga ubunararibonye buzafasha u Rwanda. Hazongerwa kandi ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi wa Cuba, Antonio Louis Pubillones Izaguirre, yavuze ko igihugu cye cyifuza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda. Yasabye ko u Rwanda rwabavuganira hagakurwaho ibihano by’ubukungu bimaze imyaka 50 bufatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Jozwowicz