Umukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare muri Reta zunze ubumwe z’Amerika atangaza ko abasirikare bakwiye kwicara biteguye urugamba.
Ibi abivuze nyuma y’umunsi umwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ingabo Jim Mattis abwiye abasirikare kwicara biteguye ngo kuko igihe icyo ari cyo cyose Amerika ishobora kurwana na Koreya ya Ruguru.
Kuri uyu wa kabiri, jenerali Mark Milley ageza ijambo ku bitabiriye inama ya gisirikari iba buri mwaka, yasabye Leta y’Amerika kwihuta mu bijyanye no kwemeza amafaranga Leta izakoresha kugira babone uko bubaka igisirikare gikomeye.
Milley yavuze kandi ko umubano w’Amerika na Koreya ya ruguru ukiri mu nzira za dipolomasi ariko ko igisirikare kigomba gukomeza kuba maso mu gihe ibintu byahinduka.
Ingabo z’Amerika