Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017 wari umunsi wa 3 w’urubanza rwa Diane, Anne na Adeline Rwigara mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ntawamenya impamvu ariko umutekano wari wakajijwe ndetse n’abinjiraga mu rukiko bose babanje gusakwa bikomeye!
Mu rukiko Adeline Rwigara wanze umwunganira mu mategeko Buhuru Pierre Celestin yasabye urukiko ko rwategeka Polisi ikabasubiza amafaranga yabo yafatiriye kugira ngo babashe kwishyura abavoka.
Adeline Rwigara yasabye ko yakunganirwa Me Gatera Gashabana kuko ngo asanga ibyo aregwa bingana n’impapuro zirenga 600 bitashoboka ko we n’abana be bakunganirwa n’umuntu umwe asaba igihe cy’uko yahura n’umwunganira bakiga idosiye neza, asaba kandi ko yakongerwa n’amafaranga yo kuriha undi umuburanira kuko amafaranga yose bari bafite yatwawe na Polisi
Ubushinjacyaha ku ruhande bwarwo buvuga ko ibyo ari amananiza bityo busaba urukiko kudahagarika iburanisha kuko bitaba ari ubutabera urubanza rwongeye gusubikwa bwa gatatu.
Umucamanza avuze ko urukiko rutategeka polisi kugaruza ibyafatiriwe kuko ngo dosiye igikorerwaho iperereza.
Adeline Rwigara wari wasabye ko yakunganirwa na Maitre Gashabana Gatera ahawe umwanya wo kubonana nawe.
Maitre Buhuru Pierre Célestin wanzwe na Adeline Rwigara ngo azunganira abana be gusa Diane Rwigara na Anne Rwigara.
Urukiko rwavuze ko nta rindi subika ry’urubanza rizongera kubaho ukundi.
Urukiko rwanzuye ko uyu uregwa ahabwa indi minsi ibiri yo gushaka umwunganizi yifuza, urubanza rwimurirwa kuwa gatanu tariki 13 Ukwakira 2017.