• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibikorwa by’icyumweru cya Polisi 2018: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa

Ibikorwa by’icyumweru cya Polisi 2018: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa

Ubwanditsi 05 Jun 2018 Mu Rwanda

Muri gahunda z’ibikorwa by’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2018, kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi, Polisi y’ u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane, umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ahatangirijwe ubukangurambaga bwo gukumira ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Ubu bukangurambaga bukaba bwatangijwe n’inama nyunguranabitekerezo, yahuje inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa.

Iyi nama nyunguranabitekerezo ikaba yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Murekezi Anastase, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, uhagarariye urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, uhagarariye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), uhagarariye Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, abayobozi bakuru batandukanye muri Polisi y’u Rwanda no mu zindi nzego  zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa.

Minisitiri Busingye yavuze ko ibikorwa ngarukamwaka Polisi y’u Rwanda irimo bigamije umutekano n’iterambere ry’abaturage, aho ubuyobozi bwa Polisi n’abaturage mu bufatanye basanganywe barebera hamwe ibimaze kugerwaho mu kubaka umutekano, n’ibindi bikenewe kugirango tugere ku mutekano urambye.

Kuri iyi ngingo, yavuze ati:” Umutekano ntureberwa gusa ku kuba nta mutekano muke mu gihugu, cyangwa se kuba nta byaha bikomeye biri mu gihugu. N’iyo hari ibyaha abantu bita ko ari bito; indwara z’ibyorerezo; ubukene; ihohoterwa mu miryango; ruswa n’ibindi, umutekano uba wahungabanye. Mu kurinda umutekano w’abanyarwanda rero, ibyo byose Polisi y’u Rwanda ibyitaho, kandi abaturage bakabigiramo uruhare ubwabo. Ni iyo gushimirwa.”

Minisitiri Busingye, yavuze ko ruswa ari icyaha kibi gishobora kunaniza igihugu kugera ku ntego zacyo, aho yavuze ko inzego z’ubutabera zagiye zitungwa agatoki mu bikorwa byo kwishora muri ruswa, kandi ko igihugu kirangwamo ruswa kidashobora kugera ku iterambere, kuko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu.

Aha yavuze ati:”Ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu guhindura iyo myumvire, tukihatira gukora akazi kinyamwuga, amategeko akubahirizwa, tuzirikana ko umurongo duhabwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu ari ukurandura ruswa n’ibindi byaha byose bifitanye isano nayo. Turizera ko ibi biganiro mubivanamo ingamba zihamye zigamije kurandura burundu ruswa mu nzego zose z’igihugu muri rusange no mu nzego z’ubutabera by’umwihariko.”

Yakomeje avuga ko ku birebana na ruswa, abanyarwanda dufite amahitamo amwe gusa; kuyirwanya n’imbaraga zacu zose tukayirandura burundu, cyangwa tukayigeza aho idashobora gukoma mu nkokora iterambere ryacu,  n’abayishoramo ntibabone aho bihisha ingaruka zayo.

Minisitiri Busingye yasoje avuga ko ubufatanye bwa twese  kugira ngo ruswa icike mu Rwanda ariyo mikorere dusabwa, ko ahubwo tutabigenje gutyo twaba dutatira indahiro zinyuranye tuba twaragiriye abaturarwanda, kandi ko insanganyamatsiko yahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka yo “Gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha”, bivuze ko buri mudugudu ugeze kuri iyi ntego igihugu cyose cyaba cyageze ku mutekano urambye.

Umuvunyi mukuru, yavuze ko urwego ahagarariye rushima kuba Polisi ifata umwanya igategura ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa, kuko idindiza iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye ari ngomba kugirango ruswa icike mu gihugu, kuko twese dufite intego yo kutihanganira ruswa na gato.

Aha yavuze ati:”Ruswa n’akarengane ni ibimenyetso by’imiyoborere mibi, kandi bihabanye na gahunda y’imiyoborere y’igihugu cyacu kuko imiyoborere y’igihugu cyacu ishingiye ku miyoborere myiza.”

Yavuze kandi ko ibyaha bya ruswa bigeye kuba ibyaha bidasaza, ku buryo umuntu wese uzaba akekwaho ibi byaha bitazamworohera gucika ubutabera.

Yakomeje avuga ati:”Twese dufatanye, duhanahane amakuru y’aho ruswa igaragara, turusheho guteza imbere igihugu cyacu, cyane cyane turushaho kubikangurira urubyiruko.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo rye, yavuze ko intego yo kurwanya ruswa ifasha mu iterambere rituma habaho ubuzima bwiza bw’abaturage, kuzamura ubukungu bw’Igihugu hashingiye ku itangwa rya serivisi nziza.

IGP Gasana yagize ati:” Igihugu cyacu cyihaye intego yo kugera ku buyobozi bwiza kandi buzira ruswa nk’uko bigarara mu migambi itandukanye Leta igenda ishyiraho.”

Yongeyeho ati:”Kurwanya ruswa ntibyagerwaho, ababigizemo uruhare badashyikirijwe inzego z’ubutabera kugirango bahanwe, kandi nta rwego rwakora rwonyinye hatabayeho kuzuzanya kw’inzego zose, zaba iza Leta, izigenga, imiryango itegamiye kuri Leta n’abikorera ku giti cyabo.”

Yavuze kandi ko mu ngamba zo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ikigo cy’amahugurwa cya Polisi (Ethic Centre), ishami rya Polisi rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, kandi ko mu myaka 8 ishize, hari abapolisi barenga 60 bafatiwe muri ruswa bashyikirijwe ubushinjacyaha, bamwe bakaba baranirukanywe muri Polisi y’u Rwanda.

Icyumweru cya kane cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kizibanda ku kurwanya ruswa gifite insanganyamatsiko igira iti:”Twese hamwe turwanye ruswa, turinde igihugu cyacu.”

Icyumweru cya gatatu kibanze ku bukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango, icya kabiri kibanze ku bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda, naho icya mbere kikaba cyaribanze ku bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

2018-06-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ubwanditsi 30 May 2021
Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Ubwanditsi 03 Jun 2021
Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo

Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

RUSHYASHYA 08 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Undi mudepite yarokotse impanuka ikomeye nyuma yo kugongana na Fuso
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda: Undi mudepite yarokotse impanuka ikomeye nyuma yo kugongana na Fuso

Ubwanditsi 30 May 2018
Gakenke: Umwarimu  yatawe muri yombi  akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa
ITOHOZA

Gakenke: Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa

Ubwanditsi 15 Jun 2017
Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo
INKURU NYAMUKURU

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Ubwanditsi 24 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru