• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Editorial 13 Oct 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017, mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge hakomereje ku nshuro ya Gatatu urubanza rw’abo mu muryango w’Umunyemari Rwigara Assinapol aribo:Diane Rwigarana, Anne Rwigara na Nyina wabo; Adeline Rwigara Mukangemanyi

Me Gatera Gashabana yageze mu rukiko aje kunganira Mme Adeline Rwigara wari wagaragaje mu rubanza ruheruka ko yifuza kunganirwa nawe.Mu rukiko Me Gatera yavuze ko yagirane ibiganiro n’umukirya we ku munsi w’ejo bityo ko atabonye umwanya wo gusoma dosiye.

-8337.jpg

Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara

Ni ibintu ubushinjacyaha butishimiye kuko bwagaragaje ko bari gutinza urubanza nkana ari naho byasabye ko urubanza rwa Adeline Rwigara rwatandukanwa n’urwa abana be; Diane Rwigara na Anne Rwigara.

Me Gatera wunganira Adeline yahise asaba ko urukiko rwasubika urubanza.

Yagarageje impamvu zirimo ku kuba uretse mandat d’arret n’izindi mpapuro zo gufata umukiliya we nta kindi arabona cyamufasha kunganira umukiriya we,yanavuze ko atarafata neza izina ry’umukiliya we.

Me Pierre Celestin Buhuru wari mu rukiko yabwiye Perezida w’iburanisha ko yaje kunganira Uwamahoro Anne Rwigara ndetse na Diane Rwigara.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uru rubanza rutagombaga no kumara amasaha 72 ariko ngo bigiye gutwara hafi iminsi 10.Yavuze ko bidasanzwe kubona urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rusubikwa inshuro zigera kuri enye.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko urubanza rw’aba bombi rwatandukanwa, Adeline Rwigana akaburana ukwe n’abakobwa be nabo ukwabo ariko umucamanza yavuze ko atari muri ’Conditions’ zo kumva izo mpamvu kuko ubushinjacyaba bwaregeye dosiye irimo abantu batatu kandi ko banafite ibyaha bahuriraho.

Nyuma y’isaha irenga,urukiko rwagarutse ruvuga ko impamvu Me Gatera Gashabana yagaragaje zifite ishingiro, ku ngingo y’uko urubanza rwatandukanwa urukiko rwabyanze.

-8338.jpg

Anne Rwigara

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza rushingiye ku mpamvu uregwa yagaragaje,bavuga ko ruzasubukurwa ku wa 17 Ukwakira 2017 ariko bitewe n’uko ubushinjacyaha butaboneka ndetse n’abanyamategeko nabo bavuga ko bitakunda kuri uwo munsi rushyirwa ku wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2017.

Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara. Araregwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cyo kubiba amacakubiri.

-8339.jpg

Diane Shima Rwigara

Diane Shima Rwigara umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda na we araregwa icyo guteza imvururu muri rubanda no gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Uwamahoro Anne Rwigara na we ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda.

Abaregwa bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu.

-8340.jpg

Polisi yabanzaga gusaka abantu mbere yo kwinjira mu rupangu rukoreramo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Musaza wa Diane Rwigara, Rwigara Arioste, na we yitabiriye iburanisha ry’uyu munsi.

2017-10-13
Editorial

IZINDI NKURU

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Editorial 24 Jun 2024
Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Editorial 23 Jun 2024
Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Editorial 17 May 2016
Nyamasheke: Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Nyamasheke: Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Editorial 03 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5
INKURU NYAMUKURU

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Editorial 30 Oct 2019
BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira
ITOHOZA

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira

Editorial 29 Oct 2016
“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin
Amakuru

“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin

Editorial 11 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru