• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Editorial 17 Oct 2017 ITOHOZA

Niyonizera Judithe uherutse kurushinga na Safi Niyibikora uririmba muri Urban Boyz yashyizwe mu majwi n’umugabo wo muri Canada umushinja ubutiriganya ndetse akemeza ko urugo rw’aba bombi rushingiye ku kinyoma.

Ibirori byo gusaba no gukwa Niyonizera Judithe byabereye i Rebero mu Karere ka Kicukiro kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017. Byabaye mu buryo butunguranye kuko hari hashize iminsi icumi gusa humvikanye inkuru y’uko Safi agiye kurushinga.

Mu mizo y’umubano wabo byakunze kuvugwa ko bazimukira muri Canada ariko nyuma haza kumenyekana indi nkuru y’uko Safi yaguriwe inzu na Niyonizera Judithe muri Kigali. Muri ibyo bihe bari baratembereye ku kirwa cya Zanzibar bishimira Icyumweru cya buki.

Kuri ubu, IGIHE dukesha iyi nkuru yakiriye ubutumwa kuri e-mail bwa Rick Hilton uvuga ko atuye muri Calgary, Alberta muri Canada, agahamya ko yakundanye na Niyonizera mbere y’uko aza mu Rwanda gukora ubukwe na Safi.

Rick avuga ko Niyonizera ajya gufata rutemikirere ava muri Canada, yamubeshye ko agiye gusura inshuti n’abandimwe yari akumbuye. Amuheruka ubwo!

Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize twakundanye n’umugeni we [Safi] mushya, Niyonizera Judithe.”

Akomeza asobanura ko Niyonizera afite ubwenegihugu bwa Canada yabonye biturutse k’umugabo babanye mbere, bakaza gutandukana; ni nabwo “bateganya gukoresha mu kugera hano ngo banahabone akazi.”

Rick uvugana agahinda, ashinja Niyonizera ko yamushyizeho uburyarya, bituma amwimariramo, amutaho umutungo utagira ingano ariko avuga ko agiye kwitabaza inzego za Canada, zikamukurikirana nagaruka.

Yagize ati “Yantwaye akayabo, ndi injiji kandi ndabizi, gusa gutekereza ko bazakoresha ayo mayeri mu kubeshya inzego z’ubuyobozi muri Canada ni ukwibeshya cyane. Ejo nibwo ntangira kubigeza mu buyobozi.”

“Namwishyuriye telefoni, ubwishingizi bw’imodoka n’icumbi mu gihe cyose yari ari mu buryohe yitegura kurushinga na Safi. Yavuye mu buriri bwanjye ambeshya urukundo rudahari ku wa 22 Kanama, mbere y’ibyumweru bibarika ngo akore ubukwe. Ni ubu ndi kuvumbura byinshi ku rutonde rw’ibinyoma n’ubutiriganya. Ubwo bunyamaswa ntibukwiye kwemererwa gukomeza.”

Akomeza agira ati “Muri Mata, uyu mwaka yansabye kumuguriza ibihumbi bibiri by’amadorali ngo yambutse Toyota Rav4 ivuye hano [muri Canada] ngo ayigurishe, nyuma y’ibyumweru bibiri yahise ambwira ko yangirikiye mu nzira ’transit’, icyantunguye ni ugusanga yarayimuhaye [Safi]. Iyo ni inkuru imwe gusa mu zigize akababaro kanjye.”

Ubutumwa bwa Rick bukomeza bugaragaza ko nyuma yo gusigwa na Niyonizera, yari yihebeye nyuma yo kuryamana kenshi, byamusigiye ihungabana.

Ati “Ibi bibazo byanshyize mu kwiheba, nari nziko azagaruka duhita tubana, yewe nanaguze inzu igezweho ku bw’ibi ariko ntaramvugisha mu mezi abiri yose ashize. Natunguwe no gusanga muri Google huzuyemo amafoto y’ubukwe ndaraba. Natangiye kwandikira inshuti ze n’abapasiteri, yampamagaye kabiri mu cyumweru gishize akoresheje nimero yo mu Rwanda ambwira ko telefoni namuguriye yibwe akabura nimero zose. Nyuma y’umunsi umwe yongera kuntungura ampamamagaza telefoni yavugaga ko yibwe.”

Rick Hilton avuga ko impamvu yamuteye gushyira hanze iby’umubano we na Niyonizera ari agahinda arimo katumye yifuza kumuhagarikira amayira mu ’butiriganya bwo kwinjiza Safi muri Canada’.

Uyu mugabo ugaragara nk’usheshe akanguhe avuga ko ari mu nzira zo kugeza ikibazo cye na Niyonizera mu mategeko aho atuye mu gukumira umugambi we n’umugabo we mushya bafite.

Mu buhamya bwa Rick Hilton avuga ko mbere yo kugirana ubumwe na Niyonizera Judithe bwaranzwe no guhura inshuro nyinshi ndetse bakaryamana mu gihe cy’imyaka ibiri ishize.

Mu gihe Rick yatangiye inzira yo gusuka hanze amabanga y’umubano we na Niyonizera, twagerageje kuvugisha urugo rwa Safi ariko ntibyadukundira.

Kuva ubukwe bwa Safi bwavugwa, yatangiye kugabwaho ibitero ko akurikiye umugore ufite ifaranga, ndetse nyuma haza no kugaragazwa ko yamuguriye inzu nziza.

Udufoto twa Rick Hilton na Niyonizera mu bihe bitandukanye

-8376.jpg

-8374.jpg

-8373.jpg

-8375.jpg

Source : IGIHE

2017-10-17
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Editorial 17 Jan 2017
Himbara yaba yarabaye Intumwa ya Sekibi

Himbara yaba yarabaye Intumwa ya Sekibi

Editorial 14 Nov 2017
Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Editorial 24 Jun 2019
Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Editorial 16 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intambara ikomeye  hagati y’Ubutegetsi bwa Trump n’Itangazamakuru imaze gufata indi ntera
ITOHOZA

Intambara ikomeye hagati y’Ubutegetsi bwa Trump n’Itangazamakuru imaze gufata indi ntera

Editorial 30 Jan 2017
Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 02 Mar 2018
Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi
Mu Mahanga

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Editorial 22 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru