Niyonizera Judithe uherutse kurushinga na Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boyz, yasubiye muri Canada mu buryo butamenywe na benshi ndetse nta gihindutse umugabo we azamusangayo.
Nyuma y’ibyumweru bibiri bashimangiye iby’urukundo rwabo ndetse bagahana isezerano ryo kubana nk’umugore n’umugabo, Niyonizera Judithe yamaze gusubira muri Canada aho bivugwa ko yajyanywe no gukemura ibibazo yagiranye n’umugabo witwa Rick Hilton wamushyize mu majwi avuga ko yamuhemukiye.
Mu kiganiro dukesha IGIHE yagiranye na Rick Hilton waherukaga gutangaza ko yicuza gushyira ahagaragara amafoto y’ubwambure bw’umugore wa Safi, yemeje ko na we azi neza amakuru y’uko Niyonizera yafashe indege yerekeza muri Canada.
Uyu mugabo ugaragara nk’usheshe akanguhe ku mafoto, avuga ko inkuru zose yatangaje zari ukuri kwambaye ubusa ariko ngo icyatumye ahagarika ibyo yatangazaga ku mibanire ye na Niyonizera ari igitutu yashyizweho n’abana be bakuze bamugiriye inama.
Yagize ati “Nibyo rwose njye mpagaze ku nkuru yanjye ijana ku ijana. Nahagaritse ibyo nari ndimo kubera abakobwa banjye, bari babangamiwe nabyo cyane aho dutuye. Ubu kugera muri rubanda kuri njye byabaye bihagaritswe.”
Muri ubu butumwa yohereje ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Rick yongeyeho ati “Icyakora njye n’abandi turimo gukora iperereza ku byaha avugwaho, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zimaze kwakira ibirego bitatu kuri we, amakuru angeraho kandi yemeza ko ubu yafashe indege aza inaha.”
Inzego zishinzwe umutekano ngo zamubwiye ko Niyonizera afite uburenganzira buhoraho bwo gutura muri Canada ariko kubera atari umwenegihugu akaba ashobora gukurikiranwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka. Uyu mugabo avuga ko amaze iminsi anahura n’abandi bantu bamuha amakuru ku mugore wa Safi.
Mu magambo Rick avuga yumvikanisha ko agifite akababaro yatewe na Niyonizera wasubiye muri Canada ngo bakemure ibibazo bafite hagati yabo ndetse akemeza ko ikibazo cyabo yamaze kukigeza mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ngo gikurikiranwe n’ubuyobozi.
Amakuru azwi na bake mu nshuti za hafi za Safi ni uko umugore we yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2017, ndetse ko Safi yamuherekeje akamugeza i Kanombe ku kibuga cy’indege. Bivugwa ko Niyonizera atazagaruka mu Rwanda ahubwo Safi azamusangayo.
Mu ntangiriro z’umubano wa Safi na Nizonizera byakunze kuvugwa ko bazimukira muri Canada. Mu gihe uyu mugore yamaranye na Safi bakirushinga bahise babanza kujya mu cyumweru cya buki muri Zanzibar nyuma bagaruka i Kigali aho babanaga mu nzu baguze i Kagugu.
Niyonizera Judithe warushinze na Safi Niyibikora, yasubiye muri Canada
[ video ]