Umwana w’imyaka 13 witwa Sonia yatunguranye ubwo yagaragaraga mu kirere abantu bamuteruye ashaka gukora kuri Meddy wari umaze kugera ku rubyiniro, ku bw’amahirwe yaje guhita amuzamura barahoberana baranaririmbana gusa uyu mwana n’ubundi ntiyashizwe kuko yavuze ko atifuza ko Meddy amusiga.
Uyu mwana wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye yari mu marira ubwo yari kumwe na Meddy ku rubyiniro ariko ubona ibyishimo byamubanye byinshi, nyuma yo kuririmbana na Meddy mu ndirimbo ye ‘Inkoramutima’. Twamwegereye tumubaza ibibazo bitandukanye gusa ikintu nyamukuru yavuze yifuza kuri Meddy ngo ni uko atamusiga, ngo n’iyo yakwisubirira muri Amerika ariko bakajya bakomeza kuvugana Meddy ntazamwibagirwe.
Uyu mwana wambaye ingofero ni we utifuza ko Meddy yamusiga ngo agende gutyo gusa.
Mu kajwi gato kuzuye amarangamutima uyu mwana yagize ati “Mba numva nahora mureba, namusaba kutansiga gusa, n’ubwo yagenda ariko tugakomeza kujya tuganira akanyibuka gusa. Numvise ari ibintu bidasanzwe kuba byonyine namukozeho. Nari ndi kumva ntataha ntamukozeho. Ndifuza ko twavugana yitonze atari mu bintu byinshi, nka nyuma y’igitaramo cyangwa se ejo”.
Uyu mwana abari bari kumwe nawe bamuteruye ngo akore kuri Meddy
Ntiyamukozeho gusa kuko yazamutse ku rubyiniro akamugwamo
Nyuma yo kugezwaho iki cyifuzo n’uyu mwana, twegereye Meddy tumubaza niba yakwemera kujyana uyu mwana cyangwa bakajya bakomeza bakavugana nk’uko uyu mwana abyifuza, abanza guhindukira abaza uyu mwana indirimbo akunda nuko amubwira ko ari ‘Ubanza Ngukunda’, Meddy ahita amuririmbira agace gato k’iyi ndirimbo. Meddy yavuze ko nta bushobozi afite bwo kuba yajyana uyu mwana ariko avuga ko ‘kera nabona ubushobozi azamutwara’. Meddy yahise abaza uyu mwana aho ataha nuko amwemerera kumutahana mu modoka ye akamugeza iwabo.
Muri iki gitaramo kandi habonetsemo abakobwa batandukanye bariraga babonye Meddy hari n’abo byarengaga bakitura hasi bakaboroga bagatabarwa n’inzego z’ubutabazi zari muri iki gitaramo. Meddy abajijwe uburyo yakira ibyo kugwa igihumure kw’abafana iyo bamubonye ataranatangira kuririmba, yavuze ko bimugaragariza urukundo rudasanzwe bamufitiye ndetse ngo rukaba ari rwo rumutera imbaraga.
Kanda hano urebe iki gitaramo ni Video dukesha inyarwanda
alias
ntabyogutekereza bafite baracyarabana kurira nibarire ayomubwana batarize babonye umwanya