Kuri ubu u Rwanda rwahamagaje ambasaderi warwo i Paris nyuma y’uko ubutabera bw’iki gihugu buhamagaje Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe, ngo azajye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
U Bufaransa bumaze iminsi butangije iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nk’iturufu nshya yo guhishira uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abacamanza b’Abafaransa bakoze iperereza rya mbere bemeje ko ingabo zari iza FPR zitahanuye iriya ndege ya Habyarimana ahubwo yahanuwe n’ibisasu byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’ingabo ze.
Kuri uyu wa Kabiri, Jeune Afrique yanditse ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yahamagajwe i Kigali by’igihe gito.
Ni nyuma y’ubuhamya ubutabera bw’u Bufaransa buherutse guhabwa n’abarimo abirukanwe mu gisirikare n’abakatiwe n’inkiko kubera amakosa atandukanye bakoze mu Rwanda, bagahitamo guhunga igihugu ndetse n’ubu bakaba badahisha ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubwo buhamya bwahawe umugisha kugera n’aho ubutabera bwanzuye ko mu Ukuboza uyu mwaka Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe James, azatumizwa ngo ahangane amaso ku maso n’abo ngabo yiregura ku byo bamushinje.
Gusa amakuru aturuka mu bakorana n’inzego zo hejuru mu butegetsi bw’igihugu, yemeza ko bidashoboka ko Gen Kabarebe, yitaba ‘hamagara’ y’ubutabera bw’u Bufaransa ngo yisobanure ku birego by’ibinyoma bidashingiye ku butabera ahubwo byuzuye politiki.
Iki kinyamakuru cyakomeje gutangaza ko hari amakuru ko guhamagaza uyu mu ambasaderi ari ikimenyetso ntakuka ko umubano w’ibihugu byombi waba uri kugana ku musozo.
Jeune Afrique yatangaje ko Ambasaderi w’u Rwanda i Paris, Jacques Kabale, yahamagajwe
Ambasaderi w’u Rwanda ahagamajwe nyuma y’uko kuva mu 2015 u Bufaransa nta ambasaderi bugira i Kigali nyuma y’aho uwari uhari Michel Flesch agiriye mu kiruhuko.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, aherutse gutangaza ko abacamanza b’Abafaransa bakomeza gushinja abayobozi b’u Rwanda kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, bagamije guhoza ibirego ku Rwanda ngo himwe amaso uruhare icyo gihugu cyagize mu bihe byabanjirije Jenoside n’igihe yakorwaga.
Yavuze ko ari ukuboko guhishe, gufite inyungu mu kuba ibi bintu byabaho ubuziraherezo, hagamijwe gushyira kuri FPR ibirego bidafite ishingiro mu gihe kirekire gishoboka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko u Rwanda rurambiwe iyi myitwarire y’u Bufaransa yo kwiyoberanya mu mwambaro w’ubutabera bugahimba ibirego by’ibinyoma ku bayobozi bakuru b’igihugu.
Yagize ati “U Rwanda rutangiye kurambirwa ibirego bitarangira bidafite ishingiro, bihimbwa n’abacamanza b’Abafaransa, ni politiki ariko iri kwambikwa isura y’ubutabera.”
Mushikiwabo yanavuze ko mu bigaragara hazakomeza kwaduka abatangabuhamya ndetse n’ingingo nshya mu rwego rwo guhisha uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasade y’u Rwanda i Paris mu Bufaransa