• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Ubwanditsi 03 Nov 2017 Mu Rwanda

Ku wa kane tariki ya 2 Ugushyingo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yatashye ku mugaragaro inyubako nshya irimo amacumbi yubakiwe abapolisi mu rwego rwo kubahiriza gahunda za Leta n’icyerekezo cya Polisi y’u Rwanda cyo guteza imbere imibereho myiza y’abapolisi

Iyi nyubako iri ku Kacyiru yubatswe mu gihe cy’amezi 13, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 2, harimo n’ibikoresho birimo byatwaye asaga miliyoni 335 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga yose akaba yaragiye aturuka mu misanzu y’abapolisi b’u Rwanda babaga bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.

Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abapolisi 1,500, ikaba ifite igice gicumbikirwamo abapolisi b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore hakurikijwe ibyiciro by’amapeti yabo aribyo; abofisiye bakuru, abofisiye bato n’abapolisi bato.

Ifitemo kandi ihahiro ry’abapolisi, igikoni n’ibikoresho byacyo bigezweho, aho abapolisi bafatira amafunguro, aho bakarabira n’aho bamesera n’ibindi bikoresho bigezweho abapolisi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro iyi nyubako wari wanitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana,Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa George Rwigamba, Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa Deputy Inspector General of Police -DCGP) Dan Munyuza n’abandi.

Minisitiri Busingye yavuze ko kubaka inyubako nk’iyi yo gufasha umubare munini w’abapolisi, bigakorwa mu gihe gito kandi ku giciro gito, ari ibyo gushimirwa kandi bikaba ari intambwe ikomeye itewe mu guteza imbere imibereho myiza y’abapolisi no kunoza imikorere y’akazi kabo.

Yavuze ati:”Ni nde watekereza ko mu myaka 17 gusa, Polisi yacu yaba igeze aho igeze ubu! Ariko kubera ubuyobozi bw’igihugu bushoboye kandi bureba kure dufite, ibyari inzozi biri guhinduka impamo, uru ni urugero rufatika.”

-8561.jpg

-8560.jpg

Minisitiri Busingye yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bushyira mu bikorwa icyerekezo cy’umuyobozi mukuru w’igihugu cyo guteza imbere imibereho myiza y’abapolisi bakaba baranashyizeho ishami rishinzwe ubwubatsi muri Polisi y’u Rwanda, aho yavuze ko ari “ikigaragaza ko dushobora kugera kuri byinshi byisumbuyeho.”

Iyi nyubako ije isubiza ibibazo abapolisi benshi bakorera mu mujyi wa Kigali bari bafite, kuko izatuma amafaranga bakoreshaga bakodesha amazu hirya no hino bayakoresha ikindi cyo kubateza imbere, ndetse n’igihe bakoreshaga bajya cyangwa bajya ku kazi.

Izatuma kandi ibyo Polisi y’u Rwanda yatakazaga itwara cyangwa ivana abapolisi ku kazi bikoreshwa ibindi.

Minisitiri Busingye yavuze kandi ati:” Ibikorwa nk’ibi bizatuma Polisi y’u Rwanda irushaho gukora kinyamwuga, bitume muha umutekano usesuye abanyarwanda kuko nicyo buri gihe baba babategerejeho, kandi ibi bizagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Kugeza ubu, mu turere tumwe na tumwe hari aho abaturage ubwabo bubatse amacumbi y’abapolisi, Minisitiri Busingye akaba yashimiye uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, anasezeranya ko no mu turere amacumbi aboneye atarageramo azahagera.

Source : RNP

2017-11-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Icyiciro cya 8 cy’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti cyahawe impanuro

Ubwanditsi 23 Aug 2017
Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame

Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Oct 2017
Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo  kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Jul 2017
Diamond Platnumz yatunguwe no guhamagarwa na Perezida Magufuli ari mu kiganiro

Diamond Platnumz yatunguwe no guhamagarwa na Perezida Magufuli ari mu kiganiro

Ubwanditsi 14 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibinyamakuru bikorera CMI birakwirakwiza ibihuha aho byikirigita bigaseka bigakwiza ibihuha kuri Amb. Mugambage ko ashaka kuruhukira muri icyo gihugu
Amakuru

Ibinyamakuru bikorera CMI birakwirakwiza ibihuha aho byikirigita bigaseka bigakwiza ibihuha kuri Amb. Mugambage ko ashaka kuruhukira muri icyo gihugu

Ubwanditsi 05 Oct 2020
Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo
Amakuru

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Ubwanditsi 30 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru