Amakuru atandukanye amaze iminsi atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda nka Chimpreports ndetse na Spyreports, aravuga ko Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yaba akunze gukorera ingendo muri Uganda ndetse afitanye umubano ukomeye n’abayobozi ba Uganda.
Inkuru yasohotse ku rubuga Spyreports kuri uyu wa kane itangira ivuga ko Kayumba Nyamwasa yavukiye mu Rwanda agakurira mu nkambi y’impunzi muri Uganda, akaba afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Makelele. Bongeraho ko yaje kwifatanya na NRM mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu 1986 ndetse muri za 90 akaba yari umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda.
Uru rubuga muri iyi nkuru rwakomeje ruvuga ko hari amakuru y’uko Gen. Kayumba Nyamwasa afitanye umubano wa hafi n’abayobozi muri Uganda, ndetse ko ajya ajya i Kampala agakorana inama n’abantu be agasubira mu nzu ya gisirikare aba acumbikiwemo.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo mu nkuru yacyo yo kuwa 30 Ukwakira, aho cyavugaga ko ari iperereza cyakoze, cyavuze ko ibi bintu bitashimishije u Rwanda.
Ese kuba abayobozi ba Uganda baba bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda byaba bisobanuye iki ku bayobozi b’u Rwanda?
Usibye kuba Nyamwasa ajya muri Uganda, Chimpreports ikomeza ivuga ko hari n’amakuru avuga ko rimwe na rimwe Nyamwasa iyo agiye muri Uganda hari agatsiko k’abarwanyi ba FDLR abonana nako. .
Ku rundi ruhande, urubuga rwa Spyreports rukomeza ruvuga ko, inshuti magara ya Kayumba Nyamwasa yitwa Noble Marara, wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda perezida Kagame akaba aba mu buhungiro ndetse ari umwe mu baherutse gushinga umutwe witwa Rwandese Revolutionary Movement, muri iki cyumweru, ngo yanditse ashima Uganda kuba imaze iminsi ikurikirana abapolisi bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu.
Noble Marara
Noble Marara wari inkoramutima ya Kayumba, wayoboraga ikinyamakuru Inyenyerinews gikunze gusebya Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo, aherutse gusezera avuga ko agiye muyindi mirimo ikomeye kuri ubu niwe muvugizi wa RRM, ufite ubufatanye bukomeye na People Salvation Movement (Mouvement pour le Salut du Peuple), ya Diane Shima Rwigara bise u Urugaga rw’Agakiza ka Rubanda. kuri ubu uyu mutwe niwo ubavuga ko bateganya gukoresha ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda, uyu mutwe urimo n’umuhanzi Sankara n’abandi bayoboke ba RNC Ishaje bagera kuri 18 baba mubihugu by’uburayi baherutse kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa. Noble Marara avuga ko uyu mutwe bashinze watangije urugamba rwa demokarasi rwo kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Kayumba Nyamwasa
Mu minsi ishize, nibwo bamwe mu bayobozi mu gipolisi cya Uganda ndetse n’Umunyarwanda wakekwagaho ibikorwa by’ubutasi muri Uganda, batawe muri yombi ndetse bagezwa imbere y’urukiko bituma havuka umwuka mubi wiswe intambara y’ubutita hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Kuva icyo gihe nta munsi ushira itangazamakuru ryo muri Uganda ridakoze inkuru zigonganisha ibihugu byombi ku buryo umuntu yakwibaza ikibyihishe inyuma.
Mu 2011 nibwo Kayumba Nyamwasa, wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, yakatiwe adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare , gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, rumuhamije ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.