Nyuma y’iminsi mikeya havugwa inkuru z’ibinyoma k’u Rwanda, zituruka muri Uganda, kugeza ubu hataramenyekana ikizihishe inyuma biratangaje kubona ikinyamakuru cya Leta ya Uganda New Vison gitangaza ibinyoma. Kubeshye ko perezida w’u Rwanda yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Uganda I Dubai nyamara bitarabaye, nanone mu ntangiriro z’iki cyumweru kuri rumwe mu mbuga z’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hagaragaye inkuru ivuga ko Kagame yagiranye inama y’umutekano na bamwe mu basirikare bakuru biga ku kibazo cya Uganda.
Ikinyamakuru News of Rwanda dukesha iyi nkuru kivuga ko kuvuga ko perezida Kagame yahamagaje iyi nama y’umutekano muri weekend ishize ari ikinyoma cyambaye ubusa nk’uko byatangajwe na rumwe muri izo mbuga rwavuze ko amakuru rukesha bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bari mu Urugwiro bakibwiye ko, inama yabaye kuwa Gatandatu nyuma y’uko perezida Kagame agarutse avuye muri Africa Global Business Forum I Dubai, ikaba yaritabiriwe n’Umugaba mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira, Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’ubutasi n’umutekano (NISS), Gen. Joseph Nzabamwita, minisitiri w’ingabo, James Kabarebe, na Francis Mutaganda, umuyobozi wa ESO (External Security Organization).
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nta nama nk’iyi yabayeho, kuko nyuma y’inama ya Africa Global Business Forum I Dubai, perezida Kagame yahise yerekeza mu Bwongereza aho yanaherewe igihembo cyo kuba yarateje imbere ubukerarugendo kizwi nka World Tourism Awards, aho yanasuye stand ya Uganda nk’uko bigaragara ku ifoto aho yasuhuzanyaga na Prof. Ephraim Kamuntu.
Iyi rero ni inshuro ya 2 hakwirakwijwe amakuru y’ibinyoma ku bwende nyuma y’inkuru na none y’impimbano yavugaga ko perezida Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro bari I Dubai.
News of Rwanda isoza itanga inama z’uko itangazamakuru ryakagombye gukoreshwa mu gutanga amakuru afite akamaro aho gutanga amakuru y’ibinyoma kuko ngo ibi biri gufasha abitifuriza amahoro n’umutekano akarere.
Ibi kandi ngo bisa nk’uburyo bwo kujijisha ubutegetsi bwa Uganda buri gukoresha hagamijwe kurangaza abantu ngo ntibite ku bibazo bya politiki biri imbere mu gihugu.