Raporo ya 2016 ya World Internal Security and Police Index igaragaza uko Polisi z’ibihugu zihagaze hagendewe ku ngingo enye zirimo ubushobozi, imikorere, gukurikiza amategeko n’umusaruro zitanga; yagaragaje ko iy’u Rwanda ari imwe mu zihagaze neza aho iri ku mwanya wa 50 mu bihugu 127 byagenzuwe.
Iyi raporo ikorwa hagamijwe kureba ubushobozi bw’inzego zishinzwe umutekano mu bushobozi, imikorere, gukurikiza amategeko n’umusaruro.
Ikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’abashinzwe iby’umutekano ku isi,abashakashatsi n’abandi, International Police Science Association, IPSA. Uyu muryango washinzwe mu 2013 ufite icyicaro muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iyi raporo, iterabwoba ryagaragajwe nka kimwe mu bibangamiye umutekano w’imbere mu bihugu ku Isi, aho ubwiyongere bwaryo bwazamutse rikikuba gatatu byatumye abantu 62,000 bicirwa mu bikorwa byaryo hagati ya 2012 na 2014. Ubwiyongere bukomeye umwaka ushize bwagaragaye muri Nigeria, ari nacyo gihugu cyagize amanota make muri iri suzuma.
Singapore nicyo gihugu cyagenzuwe kiza ku isonga muri 127, igakurikirwa na Finland hamwe na Denmark. Ibihugu bine byonyine bitari ibyo mu Burayi nibyo biza muri 20 bya mbere.
Mu bihugu byo mu Burasizuba bwo hagati no mu Majyaruguru ya Afurika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nizo ziza ku isonga aho iri ku mwanya wa 29 muri rusange.
Kuri uru rutonde, Nigeria niyo iza ku mwanya wa nyuma ikurikiwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda na Pakistan. Gusa muri iyi raporo, ibihugu byiganjemo amakimbirane ntabwo byigeze bigenzurwa.
Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bifite umubare muto w’abaturage byagize amanota meza kurusha ibifite benshi. Igihugu kimwe mu icumi nicyo cyonyine gifite abaturage barenze miliyoni 25 kandi mu bihugu biza mu myanya ya icumi ya nyuma, kimwe nicyo gifite abaturage bari munsi ya miliyoni 25.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa 50 ku isi n’uwa kabiri muri Afurika aho rukurira Bostwana ifite amanota 0.685. Ni mu gihe Singapore ya mbere ifite amanota 0.898.
Iyi raporo ivuga ko hari ibihugu bimwe byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bifite polisi ikora neza, cyane Bostwana ya 47 ku isi n’u Rwanda ruza ku mwanya wa 50.
Igira iti “Byombi, Botswana n’u Rwanda byitwaye neza ku bijyanye n’imikorere yazo ndetse no mu rwego rwo kubahiriza amategeko. By’umwihariko Botswana ifite umubare muto w’abagerageje guha polisi ruswa, kandi abaturage bo mu cyaro bafitiye icyizere cyinshi polisi.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yabwiye IGIHE ati “Nibwo tukiyibona. Ntabwo turayisesengura neza ngo turebe.” Yongera ho ko ari ‘ibintu byiza’ ku Rwanda kuko hari amasomo ishobora gukurwamo.
Mu gusuzuma, harebwe ku mubare w’abapolisi ndetse n’abagenerwa gucunga umutekano nibura w’abantu ibihumbi 100, ubushobozi bwa polisi mu gucungira umutekano abantu bihariye (nk’abayobozi cyangwa abandi babyishyuriye).
Harebwe kandi uburyo Polisi irwanya ruswa, uburyo ikurikiza amategeko ku bakekwaho ibyaha, harebwa kandi ku cyizere abaturage bayifitiye, ku bijyanye no kurwanya ibyaha by’iterabwoba n’ibindi.
Polisi y’Igihugu yashize imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa n’andi makosa ahabanye n’ubunyamwuga aho mu bihe bitandukanye abayigize bayagaragaweho batawe muri yombi, abandi bakirukanwa.
Nko muri Gashyantare 2017, abapolisi 198 bo mu byiciro bitandukanye birukanwe mu gipolisi cy’u Rwanda kubera imyitwarire mibi mu kazi.
Muri abo birukanywe harimo umwe ufite ipeti rya Superintendent, Chief Inspector of Police (CIP) bane, Inspector of Police (IP) 23 na Assistant Inspector of Police (AIP) 38. Mu bandi birukanywe harimo abapolisi 65 batari ba ofisiye ndetse n’abapolisi bato 67. Mu mpamvu zabirukanishije, harimo n’ibijyanye no kwakira ruswa.
Icyo gihe, ACP Badege yavuze ko kuba Polisi y’u Rwanda yubahiriza inshingano zayo zirimo kutihanganira ruswa, kubahiriza amategeko, gukorana neza n’abaturage aribyo bituma imiryango itandukanye irimo ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparency International), RGB, abaturage ndetse n’abandi bayigirira icyizere.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, bwamuritswe ku wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2016 bwagaragaje ko inzego z’umutekano zifitiwe icyizere ku buryo bushimishije aho Inkeragutabara zizewe ku kigero cya 76.6%, DASSO ku kigero cya 86.1%, Polisi y’Igihugu 97.1% naho ingabo z’u Rwanda, RDF, bakazizera ku gipimo cya 99.0%.