• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika, n’uwa 50 ku Isi mu zihagazeho

Polisi y’u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika, n’uwa 50 ku Isi mu zihagazeho

Editorial 09 Nov 2017 Mu Rwanda

Raporo ya 2016 ya World Internal Security and Police Index igaragaza uko Polisi z’ibihugu zihagaze hagendewe ku ngingo enye zirimo ubushobozi, imikorere, gukurikiza amategeko n’umusaruro zitanga; yagaragaje ko iy’u Rwanda ari imwe mu zihagaze neza aho iri ku mwanya wa 50 mu bihugu 127 byagenzuwe.

Iyi raporo ikorwa hagamijwe kureba ubushobozi bw’inzego zishinzwe umutekano mu bushobozi, imikorere, gukurikiza amategeko n’umusaruro.

Ikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’abashinzwe iby’umutekano ku isi,abashakashatsi n’abandi, International Police Science Association, IPSA. Uyu muryango washinzwe mu 2013 ufite icyicaro muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iyi raporo, iterabwoba ryagaragajwe nka kimwe mu bibangamiye umutekano w’imbere mu bihugu ku Isi, aho ubwiyongere bwaryo bwazamutse rikikuba gatatu byatumye abantu 62,000 bicirwa mu bikorwa byaryo hagati ya 2012 na 2014. Ubwiyongere bukomeye umwaka ushize bwagaragaye muri Nigeria, ari nacyo gihugu cyagize amanota make muri iri suzuma.

Singapore nicyo gihugu cyagenzuwe kiza ku isonga muri 127, igakurikirwa na Finland hamwe na Denmark. Ibihugu bine byonyine bitari ibyo mu Burayi nibyo biza muri 20 bya mbere.

Mu bihugu byo mu Burasizuba bwo hagati no mu Majyaruguru ya Afurika, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nizo ziza ku isonga aho iri ku mwanya wa 29 muri rusange.

Kuri uru rutonde, Nigeria niyo iza ku mwanya wa nyuma ikurikiwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda na Pakistan. Gusa muri iyi raporo, ibihugu byiganjemo amakimbirane ntabwo byigeze bigenzurwa.

Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bifite umubare muto w’abaturage byagize amanota meza kurusha ibifite benshi. Igihugu kimwe mu icumi nicyo cyonyine gifite abaturage barenze miliyoni 25 kandi mu bihugu biza mu myanya ya icumi ya nyuma, kimwe nicyo gifite abaturage bari munsi ya miliyoni 25.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 50 ku isi n’uwa kabiri muri Afurika aho rukurira Bostwana ifite amanota 0.685. Ni mu gihe Singapore ya mbere ifite amanota 0.898. 
Iyi raporo ivuga ko hari ibihugu bimwe byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bifite polisi ikora neza, cyane Bostwana ya 47 ku isi n’u Rwanda ruza ku mwanya wa 50.

Igira iti “Byombi, Botswana n’u Rwanda byitwaye neza ku bijyanye n’imikorere yazo ndetse no mu rwego rwo kubahiriza amategeko. By’umwihariko Botswana ifite umubare muto w’abagerageje guha polisi ruswa, kandi abaturage bo mu cyaro bafitiye icyizere cyinshi polisi.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yabwiye IGIHE ati “Nibwo tukiyibona. Ntabwo turayisesengura neza ngo turebe.” Yongera ho ko ari ‘ibintu byiza’ ku Rwanda kuko hari amasomo ishobora gukurwamo.

Mu gusuzuma, harebwe ku mubare w’abapolisi ndetse n’abagenerwa gucunga umutekano nibura w’abantu ibihumbi 100, ubushobozi bwa polisi mu gucungira umutekano abantu bihariye (nk’abayobozi cyangwa abandi babyishyuriye).

Harebwe kandi uburyo Polisi irwanya ruswa, uburyo ikurikiza amategeko ku bakekwaho ibyaha, harebwa kandi ku cyizere abaturage bayifitiye, ku bijyanye no kurwanya ibyaha by’iterabwoba n’ibindi.

Polisi y’Igihugu yashize imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa n’andi makosa ahabanye n’ubunyamwuga aho mu bihe bitandukanye abayigize bayagaragaweho batawe muri yombi, abandi bakirukanwa.

Nko muri Gashyantare 2017, abapolisi 198 bo mu byiciro bitandukanye birukanwe mu gipolisi cy’u Rwanda kubera imyitwarire mibi mu kazi.

Muri abo birukanywe harimo umwe ufite ipeti rya Superintendent, Chief Inspector of Police (CIP) bane, Inspector of Police (IP) 23 na Assistant Inspector of Police (AIP) 38. Mu bandi birukanywe harimo abapolisi 65 batari ba ofisiye ndetse n’abapolisi bato 67. Mu mpamvu zabirukanishije, harimo n’ibijyanye no kwakira ruswa.

Icyo gihe, ACP Badege yavuze ko kuba Polisi y’u Rwanda yubahiriza inshingano zayo zirimo kutihanganira ruswa, kubahiriza amategeko, gukorana neza n’abaturage aribyo bituma imiryango itandukanye irimo ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparency International), RGB, abaturage ndetse n’abandi bayigirira icyizere.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, bwamuritswe ku wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2016 bwagaragaje ko inzego z’umutekano zifitiwe icyizere ku buryo bushimishije aho Inkeragutabara zizewe ku kigero cya 76.6%, DASSO ku kigero cya 86.1%, Polisi y’Igihugu 97.1% naho ingabo z’u Rwanda, RDF, bakazizera ku gipimo cya 99.0%.

2017-11-09
Editorial

IZINDI NKURU

Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira

Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira

Editorial 11 Sep 2017
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Editorial 10 Jul 2024
Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu  rizwi nka Rwandan Epic

Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic

Editorial 30 Nov 2025
Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’abakuriye inzego z’ubutasi muri Afurika

Imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama y’abakuriye inzego z’ubutasi muri Afurika

Editorial 07 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi

Editorial 03 Jun 2018
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa
Mu Rwanda

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Editorial 24 Jul 2017
Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Editorial 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru