Nubwo Hakiruwizeye Samuel yitwaye wenyine Km 90 kugera i Nyanza, Areruya Joseph wa Dimension yageze bwa mbere i Huye akoresheje 3h12’12” ku ntera ya Km 120,6 yongera gutsindira i Huye nko mu 2016, yambaye umwenda w’umuhondo asize Nsengimana Jean Bosco 1’28” wa kabiri na 1’30” kuri Ndayisenga Valens.
Joseph Areruya yishimira insinzi agahita yambara umwenda w’umuhondo (Ifoto/Ngendahimana S).
Ku Km cya mbere ni bwo Hakiruwizeye Samuel na Rugamba Janvier ba Amis Sportifs, Nizeyimana Alex (Benediction) na Ebrahim wa Ethiopia basize bagenzi babo babanza gushyiramo intera ya 1’45”, uyu munya Ethiopia afata amanota ya mbere y’umusozi.
Ku Km cya 15, Rugamba yaje kubwira Hakiruwizeye ko ananiwe maze Hakiruwizeye uvuka Tumba ya Huye agenda wenyine ashyiramo iminota 2’14” ku itsinda ryarimo Nsengimana Jean Bosco wari wambaye umwenda w’umuhondo ryari rifashe umunya Ethiopia.
Hakiruwizeye yageze ku Km cya 50 intera itangiye kugabanuka ari 1’42”, yongeyeho amasegonda ageze ku Km cya 72 ashyiramo 1’38”.
Ku Km cya 80, nibwo abakinnyi babiri ba Lowestrates.ca ya Canada McPhaden Cameron na Edward Green bashatse kuva mu gikundi, bashoboye kugabanya intera ya Hakiruwizeye bayigeza ku masegonda 53 nabo baragarurwa, Mugisha Samuel (Dimension Data) ashaka nawe kugenda aragarurwa.
Hakiruwizeye yafashwe ku Km cya 91 ku Km cya 92 Areruya Joseph agerageza amahirwe yo kugenda wenyine, yabanje gushyiramo 38” maze habura Km 15 agera ku 1’08”.
Areruya wari watwaye n’ubundi igihembo cy’umunsi wa kane Rusizi – Huye yongereye intera hasigaye Km 10 iba 1’51” yazamutse wenyine kuri gare ya Huye agera wenyine ku murongo mu gihe hari hitezwe ko bahagera barenze umwe bagahatana (sprint).
Nyuma yo gutsinda, Areruya wambaye umwenda w’umuhondo bwa kabiri yavuze ko yagerageje kugenda nyuma yo kugira impungenge ko adashobora kwambara umwenda w’umuhondo mu gihe bagerera rimwe ku murongo.
Yagize ati “ Nashoboraga kuza ku mwanya mwiza duhatanye turi benshi ku murongo, nagerageje kugenda ngo nshyiremo ibihe byampa umwenda w’umuhondo.”
Areruya yakoresheje 3h12’12” ku ntera ya Km 120,6 akurikirwa n’Umunyafurika y’Epfo Kent Main bakinana muri Dimension Data amusize 1’34” akurikiwe n’igikundi cyo cyahageze 1’36” cyarimo Ndayisenga na Nsengimana.
Ku rutonde rw’umunsi wa mbere, mu bakinnyi 10 ba mbere harimo Abanya Eritrea bane, Abanyakenya babiri, Umunyafurika y’Epfo na Nsengimana Jean Bosco wa 10. Ndayisenga Valens (13) naho Mugisha Samuel yabaye uwa 14.
Areruya wari uwa kane nyuma ya prologue arushwa na Nsengimana amasegonda umunani yambaye umwenda w’umuhondo amurusha 1’28” na 1’30” kuri Ndayisenga Valens.
Mu bakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange, batatu ba mbere ni Abanyarwanda (Areruya, Nsengimana na Ndayisenga) hamwe na Byukusenge, Mugisha n’ Uwizeye ba 7,8 na 9.
Kuri uyu wa kabiri abasiganwa barahaguruka i Nyanza saa 8h30’ berekeze i Rubavu ku ntera ya Km 180,6, umuhanda urimo imisozi itatu ikomeye yo ku rwego rwa mbere ku Km cya 84, 113 na 133, iyi ibiri ya nyuma iri muri Ngororero.
Km 20 za nyuma barenze Mukamira ni ukumanuka, bituma kenshi barangiza ari benshi kuko n’abasigaye muri Ngororero baba bongeye kugaruka mu isiganwa.
Abakinnyi 10 ba mbere Kigali – Huye, Km 120,3
1. Areruya Joseph – Dimension Data 3h12’12”
2. Kent Main – Dimension Data +1’34”
3. Natnael Mebrahtom – Eritrea +1’36”
4. Eyob Metkel – Dimension Data “”
5. Aron Debretsion – Eritrea “”
6. Kangangi Suleiman – Bike Aid “”
7. Resfom Okubamariam – Eritrea “”
8. Simon Pellaud – Team Illuminate “”
9. Salim Kipkemboi – Bike Aid “”
10. Nsengimana Jean Bosco – Team Rwanda
Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange rw’umunsi wa mbere
1. Areruya Joseph – Dimension Data 3h16’06”
2. Nsengimana Jean Bosco – Team Rwanda +1’28”
3. Ndayisenga Valens – Tirol Cycling Team +1’30”
4. Stefan de Bod – Dimension Data +1’34”
5. Suleiman Kangangi – Bike Aid +137”
6. Piper Cameron – Team Illuminate +1’38”
7. Byukusenge Patrick – Team Rwanda “”
8. Mugisha Samuel – Dimension Data +1’39”
9. Uwizeye Jean Claude – Team Rwanda “”
10. Le Court De Billot Olivier – Mauritius +1’40″
Mu isiganwa abakinnyi b’abanyarwanda bagenze intera ntende bayoboye igikundi [Ifoto/Ngendahimana ]