• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»HUYE: Abibye Charly na Nina batawe muri yombi

HUYE: Abibye Charly na Nina batawe muri yombi

Ubwanditsi 14 Nov 2017 SHOWBIZ

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye  inkuru y’uko abahanzikazi Charly na Nina bibwe amasakoshi yabo arimo n’amatelefone ndetse n’ibindi bigendanwa, muri aya masakoshi kandi hari harimo bimwe mu byangombwa by’aba bakobwa.

Kuri ubu, bamaze gusubizwa ibyo bari bibwe  byose ababyibye batabwa muri yombi.

Aba bahanzi bari bamanutse i Huye ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 aho bari bagiye gutaramira abanyeshuri mu ngendo bakoranaga na sosiyete ya MTN Rwanda bazenguruka kaminuza zitandukanye.  Kuri uwo munsi hakaba hari hatahiwe Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, igitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye.

Ubwo bari muri iki gitaramo aba bahanzikazi basoje kuririmba bagiye mu modoka basanga hari abayibakinguriye biba ibintu hafi ya byose basizemo harimo amasakoshe arimo ibyangombwa, amafaranga ndetse n’ibindi bintu nkenerwa abakobwa bitwaza mu ngendo. Usibye ibi ariko aba bajura ngo banibye ama telefone yabo nk’uko byatangajwe na Muyoboke Alex umujyanama w’aba bahanzikazi.

Polisi y’igihugu yatangaje ko abibye aba bahanzikazi bamaze gutabwa muri yombi ndetse n’ibyo bari bibye bikaba byarafashwe ndetse bigashyikirizwa ba nyirabyo.  Umuvugizi wa Police ACP Theos Badege, yagize ati”

“Nibyo koko ibyo abo bahanzikazi bari bibwe byamaze gufatwa ndetse byahawe ba nyirabyo hafi ya byose, ndetse n’abakekwa ko bari babibye batawe muri yombi barafungwa. Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017 barashyikirizwa ubushinjacyaha.”

Muyoboke Alex usanzwe akurikirana inyungu za Charly na Nina, yavuze ko ibyo bari bibwe babibonye usibye telephone imwe gusa itaraboneka, ariko uyu mugabo ndetse  ashimira bikomeye Polisi y’u Rwanda imbaraga ikoresha mu gufata abagizi ba nabi ngo baryozwe ubugizi bwa nabi baba bakoze.

“Twamaze guhabwa ibyo twari twibwe, twari twihebye tuzi ko byarangiye ariko Polisi yacu ntijya iryama iba iturebera. Ubu bamaze kudushyikiriza ibyari byibwe hafi ya byose. Ni abo gushimirwa.-Alex Muyoboke”

ACP Theos Badege yavuze ko bagikomeje gushakisha ibitarafatwa ku buryo vuba biri bube byamaze kugaruzwa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abanyarwanda muri rusange ko agomba kugira uruhare mu gucunga ibyabo kuko ngo n’ubwo mu Rwanda hari umutekano uhagije ariko abantu batagomba kwirara ngo babe barara badakinze cyangwa ngo babe basiga imodoka ahantu hatemewe batanazikinze kandi bazi ko harimo ibintu by’agaciro.

Twibukiranye ko aba bahanzikazi bamaze gusubizwa ibyo bari bibwe kuri ubu bakomeje kwitegura igitaramo gikomeye cyo kumurika Album yabo ya mbere bazashyira hanze tariki 1 Ukuboza 2017 igitaramo cyizabera muri Camp Kigali, kikazitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare bazaba baje kubashyigikira barimo Juliana Kanyomozi, Big Farious, Geosteady, Yvan Buravan, Dj Pius ndetse na Andy Bumuntu.

2017-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

VIDEO: Ikiganiro kihariye na Sandrine Isheja ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018

VIDEO: Ikiganiro kihariye na Sandrine Isheja ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Agashya kuri Bebe Cool wanaririmbye mu kinyarwanda mu mashusho y’indirimbo ‘I DO’ yakoranye na Charly na Nina(VIDEO)

Agashya kuri Bebe Cool wanaririmbye mu kinyarwanda mu mashusho y’indirimbo ‘I DO’ yakoranye na Charly na Nina(VIDEO)

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe

Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe

Ubwanditsi 15 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo
Amakuru

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Ubwanditsi 03 Oct 2021
Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 19 Jun 2016
“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame
UBUKUNGU

“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru