• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we
Dr Ignatius Chombo, wari Minisitiri w’imari muri Zimbawe.

Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Editorial 17 Nov 2017 Mu Mahanga

Dr Ignatius Chombo, wari Minisitiri w’imari muri Zimbawe ndetse akaba yari n’inshuti ya hafi cyane y’Umugore wa Perezida Robert Mugabe, biravugwa ko umurinzi we yishwe n’igisirikare ndetse cyatwaye nabi uyu Minisitiri ejo ahagana saa saba z’igicamunsi. Ibi byose ngo bikaba biri mu mugambi igisirikare cyatangarije kuri televiziyo y’igihugu wo gufata no guhana abayobozi bose bihishe inyuma ya Perezida Mugabe bagasahura umutungo w’iki gihugu.

Abandi barwanashyaka ZANU PF biganjemo urubyiruko na Kudzai Chipanga‚ uyobora urubyiruko muri iri shyaka bari mu maboko y’igisirikare cya Zimbabwe nyuma yo gushaka kwigaragambya bamagana umugambi w’igisirikare cya Zimbabwe wo guhirika ku butegetsi Robert Mugabe.

Kuwa Gatatu imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Harare ari nawo murwa mukuru w’iki gihugu yari yagoswe n’abasirikare harimo nk’umuhanda ujya ku nteko Ishinga Amategeko. Umuvugizi w’Igisirikare akaba yarabwiye itangazamakuru ko impamvu bafunze umuhanda ari ukugirango bashakishe abanyabyaha.

Kugeza ubu Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo akaba ari nawe uyobora Akarere ka Afurika y’Amajyepfo (Southern African Development Community- SADAC) yavuze ko arohereza itsinda ry’abayobozi muri Angola na Zimbabwe rikajya kwiga ku buryo bwo guhuza impande zombi hagamije gukemura ibi bibazo biri muri Zimbabwe.

Amafoto yafashwe n’ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe agaragaza urugo rw’uyu mu Minisitiri rwuzuyemo amasasu yarashwe ku muryango ndetse n’imbere mu nzu bikaba byanavuzwe ko umurinzi we yamaze kwicwa aho hakekwako ari igisirikare cya Zimbabwe cyamurashe.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Afurika y’Epfo bwemezaga ko Jacob Zuma yavuganye na Robert Mugabe ku murongo wa Telefone ndetse ngo uyu mukambwe amerewe neza iwe mu rugo kandi acungiwe umutekano nta kindi kibazo afite .

Emmerson Mnangagwa, wahoze ari Visi Perezida w’iki gihugu ndetse akaza kwirukanwa na Perezida Mugabe ari nayo ntandaro y’izi mvururu ziri muri Zimbabwe muri iyi minsi. Mu gitondo cyo kuwa Kane yatambukije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ko ategereje icyo abagize Inteko Ishinga Amategeko baza kwanzura ubundi nawe kuri uyu wa  17 Ugushyingo akageza ijambo ku baturage nka Perezida w’Inzibacyuho w’iki gihugu. 

Kugeza ubu ibintu byahinduye isura kuko nyuma yo gufungirwa mu rugo rwe n’igisirikare, Perezida  Robert Mugabe, yongeye kugaragara mu ruhame mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri mu gikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru, Harare.

2017-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Editorial 22 May 2018
Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Editorial 17 May 2016
Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Editorial 07 Jun 2021
Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Rubavu: Yapfushije umwana nyuma y’ukwezi ibitaro byanze kumusezerera

Editorial 06 Sep 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru