Ubwo yamurikaga igitabo cye yise ‘Rwanda Demain’, Inzobere muri politiki, Jean Paul Kimonyo yerekanye ibitangaza u Rwanda rwagezeho nyuma ya jenoside yari yararushegesheje muri 1994.
Mu kiganiro na Jeune Afrique, Jean Paul Kimonyo yavuze ku buryo burambuye, uburyo hashize imyaka isaga 20 u Rwanda rwiyemeje gukurikira inzira yo kubaka ibyasenyutse mu gihe nta nyigo n’ ubushakashatsi bwakozwe kuri uru rugendo rurerure.
Ni gute u Rwanda kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi cyari cyararohamye cyashoboye kwiyubaka, ni gute abaturage bari baracitsemo ibice bongeye guhurira ku bunyarwanda bagakorera hamwe, ni bimwe mu bibazo byakomeje kwibazwa ndetse binasubizwa n’ umwanditsi Jean Paul Kimonyo muri iki gitabo cye.
Muri ‘Rwanda demain’ cyangwa se ‘u Rwanda ejo’, Kimonyo agerageza kandi kugaruka ku isoko ry’ amateka ya FPR/Inkontanyi ndetse n’ imbaraga zayo za politiki zituma iyoboye u Rwanda magingo aya.
Kimonyo yibutsa kandi uburyo bamwe mu banyarwanda birukanywe muri 1959 batatanira mu karere hose ariko baza kwisuganya nyuma y’ imyaka 35 bataha mu gihugu cyabo ariko mu buryo bukomeye ndetse bunababaje.
Kimonyo agira ati ‘Uyu murimo ukomeye wakozwe n’ Abanyarwanda batari bafite igihugu niryo banga y’ amahitamo ya politiki ya FPR no kongera kubaka igihugu gishingiye mu kuzamura iterambere rirambye”.
Isesengura ry’ uyu mwanditse ryibanda ku biganiro mpaka ku ntambwe u Rwanda rwateye mu kongera kwiyubaka nyuma y’ imyaka irengaho gato 20 ruvuye mu bihe bya jenoside ndetse rutitaye ku byateganyijwe ubwo urukuta rwa Berlin rwasenywaga u Budage bukongera kuba igihugu kimwe.
Jean-Paul Kimonyo ni umushakashatsi ndetse n’ umwanditsi wa ‘Un genocide Populaire’ yanakoze mu bihugu byinshi bya Afurika nk’ umujyanama mu gukemura amakimbirane, ariko ubu ni umujyanama mu biro bya Perezida wa Repubulika.
Si ibyo gusa, kuko na none, Jean Paul Kimonyo aherutse kumurika igitabu ‘Kagame bashing’ kirimo ahanini ibigwi bya Perezida Kagame.
Muri iyi nyandiko, Jean-Paul Kimonyo agaruka ku mateka y’ u Rwanda aho agira ati ‘Iki gihugu, aba bagituye bakwiriye gutegwa amatwi no kubahwa kuko bafite n’ umuyobozi ukomye [Paul Kagame] utifuza kugendera mu kwaha kw’ abagashakabuhake.
Ahanini, Kimonyo agereranya Paul Kagame na Patrice Lumumba, Thomas Sankara, Kwamé Nkrumah n’ abandi.