• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Editorial 18 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Ubwo yamurikaga igitabo cye yise ‘Rwanda Demain’, Inzobere muri politiki, Jean Paul Kimonyo yerekanye ibitangaza u Rwanda rwagezeho nyuma ya jenoside yari yararushegesheje muri 1994.

Mu kiganiro na Jeune Afrique, Jean Paul Kimonyo yavuze ku buryo burambuye, uburyo hashize imyaka isaga 20 u Rwanda rwiyemeje gukurikira inzira yo kubaka ibyasenyutse mu gihe nta nyigo n’ ubushakashatsi bwakozwe kuri uru rugendo rurerure.

Ni gute u Rwanda kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi cyari cyararohamye cyashoboye kwiyubaka, ni gute abaturage bari baracitsemo ibice bongeye guhurira ku bunyarwanda bagakorera hamwe, ni bimwe mu bibazo byakomeje kwibazwa ndetse binasubizwa n’ umwanditsi Jean Paul Kimonyo muri iki gitabo cye.

Muri ‘Rwanda demain’ cyangwa se ‘u Rwanda ejo’, Kimonyo agerageza kandi kugaruka ku isoko ry’ amateka ya FPR/Inkontanyi ndetse n’ imbaraga zayo za politiki zituma iyoboye u Rwanda magingo aya.

Kimonyo yibutsa kandi uburyo bamwe mu banyarwanda birukanywe muri 1959 batatanira mu karere hose ariko baza kwisuganya nyuma y’ imyaka 35 bataha mu gihugu cyabo ariko mu buryo bukomeye ndetse bunababaje.

Kimonyo agira ati ‘Uyu murimo ukomeye wakozwe n’ Abanyarwanda batari bafite igihugu niryo banga y’ amahitamo ya politiki ya FPR no kongera kubaka igihugu gishingiye mu kuzamura iterambere rirambye”.

Isesengura ry’ uyu mwanditse ryibanda ku biganiro mpaka ku ntambwe u Rwanda rwateye mu kongera kwiyubaka nyuma y’ imyaka irengaho gato 20 ruvuye mu bihe bya jenoside ndetse rutitaye ku byateganyijwe ubwo urukuta rwa Berlin rwasenywaga u Budage bukongera kuba igihugu kimwe.

Jean-Paul Kimonyo ni umushakashatsi ndetse n’ umwanditsi wa ‘Un genocide Populaire’  yanakoze mu bihugu byinshi bya Afurika nk’ umujyanama mu gukemura amakimbirane, ariko ubu ni umujyanama mu biro bya Perezida wa Repubulika.

Si ibyo gusa, kuko na none, Jean Paul Kimonyo aherutse kumurika igitabu ‘Kagame bashing’  kirimo ahanini ibigwi bya Perezida Kagame.

Muri iyi nyandiko, Jean-Paul Kimonyo agaruka ku mateka y’ u Rwanda aho agira ati ‘Iki gihugu, aba bagituye bakwiriye gutegwa amatwi no kubahwa kuko bafite n’ umuyobozi ukomye [Paul Kagame] utifuza kugendera mu kwaha kw’ abagashakabuhake.

Ahanini, Kimonyo agereranya Paul Kagame na Patrice Lumumba, Thomas Sankara, Kwamé Nkrumah n’ abandi.

2017-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Editorial 06 Jan 2018
U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

Editorial 04 Jul 2019
Kisoro:  Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi

Kisoro: Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi

Editorial 09 Feb 2019
Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Editorial 11 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi
ITOHOZA

Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi

Editorial 10 Oct 2018
Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?
Amakuru

Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Editorial 07 Oct 2021
Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo
ITOHOZA

Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo

Editorial 18 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru