Perezida wa Botswana, Ian Khama, asanga perezida Robert Mugabe akwiye kureka kugerageza kuguma ku butegetsi nyuma y’aho igisirikare kimushyiriye ku ruhande kuko ngo nta bufasha bwa dipolomasi azabona mu karere. Yaboneyeho kumwibutsa ko ari abaperezida atari abami nta muperezida ukwiye kumara imyaka ingana nk’iyo amaze ku butegetsi.
Iki gikorwa cy’igisirikare cya Zimbabwe, perezida Khama avuga ko gishobora guharurira iki gihugu inzira igana ku ishyirwaho rya guverinoma y’ubumwe bw’igihugu nyuma y’imyaka 37 Mugabe ari ku butegetsi ndetse ngo akaba yageza Zimbabwe ku mahoro n’iterambere rirambye.
Perezida Khama nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, yakomeje agira ati: “Sintekereza ko hari umuntu ukwiye kuba perezida igihe kingana kuriya. Turi ba perezida, ntabwo turi abami.”
Hagati aho, Abanya-Zimbabwe baba muri Afurika y’Epfo baravuga ko batazabona Mugabe avuye ku butegetsi bagasubira iwabo kubaka igihugu cyabo.
Kuri uyu wa gatandatu, aba baturage ba Zimbabwe baba mu mujyi wa Johannesburg bakoze imyigaragambyo yo kwamagana perezida Mugabe aho ibyapa bari bafite byari byanditseho ngo Mugabe agomba kugenda ari nako baririmba bagira bati “Mugabe agomba kugwa”.
Bivugwa ko muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo haba milliyoni z’Abanya-Zimbabwe, bamwe bahabaye mu buryo buzwi n’abandi bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Benshi muri aba ngo bahageze bahunze ibibazo by’ubukungu byatumye batabasha kwita ku miryango yabo no kwiyitaho ubwabo.