• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Turi ba perezida, ntabwo turi abami – Perezida Ian Khama agira inama Robert Mugabe

Turi ba perezida, ntabwo turi abami – Perezida Ian Khama agira inama Robert Mugabe

Editorial 20 Nov 2017 HIRYA NO HINO

Perezida wa Botswana, Ian Khama, asanga perezida Robert Mugabe akwiye kureka kugerageza kuguma ku butegetsi nyuma y’aho igisirikare kimushyiriye ku ruhande kuko ngo nta bufasha bwa dipolomasi azabona mu karere. Yaboneyeho kumwibutsa ko ari abaperezida atari abami nta muperezida ukwiye kumara imyaka ingana nk’iyo amaze ku butegetsi.

Iki gikorwa cy’igisirikare cya Zimbabwe, perezida Khama avuga ko gishobora guharurira iki gihugu inzira igana ku ishyirwaho rya guverinoma y’ubumwe bw’igihugu nyuma y’imyaka 37 Mugabe ari ku butegetsi ndetse ngo akaba yageza Zimbabwe ku mahoro n’iterambere rirambye.

Perezida Khama nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, yakomeje agira ati: “Sintekereza ko hari umuntu ukwiye kuba perezida igihe kingana kuriya. Turi ba perezida, ntabwo turi abami.”

Hagati aho, Abanya-Zimbabwe baba muri Afurika y’Epfo baravuga ko batazabona Mugabe avuye ku butegetsi bagasubira iwabo kubaka igihugu cyabo.

Kuri uyu wa gatandatu, aba baturage ba Zimbabwe baba mu mujyi wa Johannesburg bakoze imyigaragambyo yo kwamagana perezida Mugabe aho ibyapa bari bafite byari byanditseho ngo Mugabe agomba kugenda ari nako baririmba bagira bati “Mugabe agomba kugwa”.

Bivugwa ko muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo haba milliyoni z’Abanya-Zimbabwe, bamwe bahabaye mu buryo buzwi n’abandi bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Benshi muri aba ngo bahageze bahunze ibibazo by’ubukungu byatumye batabasha kwita ku miryango yabo no kwiyitaho ubwabo.

2017-11-20
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Barasaba ko Laurent Nkunda na Sultani Makenga bohererezwa Congo nk’uko byagenze kuri Col Tshibangu

RDC: Barasaba ko Laurent Nkunda na Sultani Makenga bohererezwa Congo nk’uko byagenze kuri Col Tshibangu

Editorial 08 Feb 2018
Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n’indirimbo yakoranye na Meddy

Editorial 16 Aug 2019
Nadege wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ikiragi” ya Kitoko yitabye Imana

Nadege wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ikiragi” ya Kitoko yitabye Imana

Editorial 14 Feb 2018
Gen Kayihura Yemerewe Gukurikiranwa Adafunze Kuri Bail Kimwe N’undi Muturage – Gen Muhoozi

Gen Kayihura Yemerewe Gukurikiranwa Adafunze Kuri Bail Kimwe N’undi Muturage – Gen Muhoozi

Editorial 26 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila
INKURU NYAMUKURU

Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Editorial 26 Nov 2018
CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga
Amakuru

CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

Editorial 14 Jun 2024
Urukiko rwongeye gusubika urubanza rw’abo kwa Rwigara, menya impamvu zabyo
Mu Rwanda

Urukiko rwongeye gusubika urubanza rw’abo kwa Rwigara, menya impamvu zabyo

Editorial 09 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru