• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Igipolisi cyafunze ibiro by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Uganda: Igipolisi cyafunze ibiro by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Ubwanditsi 21 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Kuri iki gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017, igipolisi cya Uganda kimaze gufunga ibiro by’ikinyamakuru cya Uganda Red Pepper kubera inkuru yasohotse mu kinyamakuru Rushyashya cyo mu Rwanda kiyiziza gutangaza mu cyongereza inkuru cyakuye muri Rushyashya.

Amakuru aturuka I Kampala atugezeho nonaha avuga ko polisi iyobowe na komanda w’igipolisi cy’umujyi wa Kampala CP Franck Mwesigwa ari we wayoboye iki gikorwa cy’iterabwoba cyo gusaka no gufunga ibiro na bamwe mu bakozi ba Red Pepper.

Polisi igota inyubako Red Pepper ikoreramo

Icyo gikorwa cyakozwe na polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba (counter terrorism unit) cyasanze abanyamakuru n’abayobozi ba Red Pepper bari mu nama y’ubwanditsi (editorial meeting) gikusanya ibikoresho byose birimo mudasobwa, telefoni, Ipad, n’inyandiko zose zirebana n’ikinyamakuru cya Red Pepper cyasohotse kuri uyu  wambere tariki  20 Ugushyingo, inkuru nyamukura ivuga ku migambi ya leta ya Uganda yo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyi nkuru yari ifitanye isano niyasotse muri Rushyashya yitwa “Iryavuzwe Riratashye :Uganda Ibaye Indiri Y’abanzi B’u Rwanda”

Amwe mu magambo yari ari muri iyi nkuru yacu avuga ko mu minsi ishize Perezida Museveni yagiranye ibiganiro byihariye n’umujenerali w’umufaransa bava Entebbe State House bajya guhurira Kisozi muri Gomba, iyo nama y’ibanga yarimo Gen (Rtd) Henry Tumukunde na Gen Salim Saleh (Caleb Akandwanaho). Aya makuru avuga ko iyi nama yari iyo kureba uko ingabo z’ubufaransa zakwegera gato  hafi y’umupaka  w’u Rwanda.

Inkuru nyirabayazana yo gufungwa kwa Red Pepper

Polisi ya Uganda yifashishije urwandiko rw’urukiko rwa Kampala muri Uganda rwashyizwe hanze uyu munsi tariki ya 21 ugushyingo 2017 rwahaga uruhushya rwo gusaka no gufatira ibikoresho by’ikinyamakuru n’abakozi ba Red Pepper yahageze ihita ifunga imiryango y’ibiro bya Red pepper itangira gusaka ndetse inafunga abakozi bose b’ikinyamakuru.

Muri 2013, leta ya Uganda nabwo yafunze iminsi 11 iki kinyamakuru nyuma yaho gisohoreye ibaruwa ya Gen David Sejusa, wahoze ayobora urwego rw’ iperereza muri Uganda, agaragaza imigambi yo kwica abatavuga rumwe na leta ndetse n’umuryango wa Museveni.

Turakomeza kubakurikiranira ibya Red Pepper

Ubwanditsi

2017-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Ubwanditsi 04 Apr 2025
Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo

Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo

Ubwanditsi 19 Feb 2024
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Ubwanditsi 30 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.
Amakuru

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Ubwanditsi 26 May 2021
Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera
INKURU NYAMUKURU

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Ubwanditsi 03 May 2018
Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC
Amakuru

Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Ubwanditsi 09 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru