Umugabo witwa Bosco Tukamuhabwa washinjwaga gukubita umugore we, Maniriho Nkinamubanzi, mu mezi 7 ashize, kuri ubu arashinjwa icyaha cyo kumwica nyuma y’aho umurambo w’uyu mugore ubonekeye kuwa 10 Ugushyingo yarawuhishe aho babika imyenda mu rugo rwabo ahitwa Providence muri Leta ya Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igipolisi cya Rhodes Islands kikaba kivuga ko uyu muryango wari uw’Abakongomani b’impunzi, imiryango nka Family Service of Rhode Island ndetse na Dorcas International Institute of Rhode Island ikaba yahamagariwe gufasha abana ba Nkinamubanzi. Nkinamubanzi ngo akaba yari amaze imyaka 2 ageze muri Amerika nyuma yo kumara imyaka 10 mu nkambi y’impunzi muri Uganda.
Bosco Tukamuhabwa w’imyaka 46 yari yarekuwe muri gereza atanze ingurane atemerewe kugira uwo babonana kuva muri Mata, ubwo igipolisi cyasangaga Maniriho Nkinamubanzi w’imyaka 44 arimo kuririra mu gikoni cye aho bari batuye kuri 79 Ontarion St.
Umukobwa wabo w’imyaka 20 ari nawe mukuru mu bana bane b’uyu muryango, niwe wasobanuriraga mu giswahili nyina abwira igipolisi uko umugabo we yamennye ibyo kurya ndetse akamusunika akitura hasi akamuhondagura kugeza amuciye mu myanya y’intoki.
Iyi nkuru dukesha Chicagotribune.com irakomeza ivuga ko, umunsi wakurikiyeho igipolisi cyataye muri yombi Tukamuhabwa ariko akaza kurekurwa atanze ingurane mu gihe yari ategereje ko aburanishwa. Icyo gihe akaba Atari yemerewe kwegera umugore we.
Nyuma rero, uyu mugore Nkinamubanzi yaje kuburirwa irengero kuwa kane, itariki 07 Ugushyingo, abana be bahamagara igipolisi barabikimenyesha maze gitangira gushakisha mu nzu no hafi aho kiramubura.
Nyuma y’amasaha abiri y’ishakisha, abana b’uyu mugore baje gusanga umurambo we afite ibikomere ku mutwe mu kabati kabikwamo imyenda mu cyumba yararagamo nk’uko byemezwa na raporo ya polisi.
Police make arrest in killing of Providence mother
Ntibyatinze igipolisi kiza gusanga tukamuhabwa arimo kwinjira mu modoka ye kuri Hanover Street, aho ngo yagaragaye yasinze akabanza kujyanwa ku Bitaro bya Rhodes Island kugirango babanze bamuvomemo izo nzoga.
Kuwa Gatatu, 15 Ugushyingo, Maj. David Lapatin yatangaje ko abapolisi bashinzwe iperereza bashinja Tukamuhabwa icyaha cy’ubwicanyi, aho yagombaga kugezwa imbere y’urukiko rw’akarere bukeye bwaho.
Source : Bwiza