Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko mu ishyaka CNDD-FDD hashyizweho urwego rushinzwe gukosorerwamo abitwa Intumva hagamijwe kurangiza abatavuga rumwe n’iri shyaka riri ku butegetsi.
Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko ururwego rwashyizweho mu rwego rwo guhana umuntu wese urwanya ibitekerezo bya CNDD-FDD cyane cyane urwanya perezida Nkurunziza uherutse gutangaza ko azabashakira Laissez-passer zibajyana mu ijuru muri 2018.
Icyo gihe perezida Nkurunziza yagize ati: « Umwanya ndimo ubu si itongo. Ni umwanya usangiwe n’igihugu cyose n’abo bose bamennye amaraso yabo kubw’iki gihugu. Rero, ntimwite mu ruzi murwita ikiziba ».
Aha perezida Nkurunziza akaba yaracaga amarenga ko umuntu wese wagerageza kuzana igitekerezo cyo kurwanya izindi manda ateganya kwiyamamariza yahura n’ibibazo bikomeye.
Amakuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye nawe yakubitiwe muri iki cyumba azira kuba yaragaragaje igitekerezo cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ngo azasimbure perezida Nkurunziza.
Hamaze iminsi havugwa ubwumvikane bucye muri CNDD bushingiye kuri manda itavugwaho rumwe ya kane perezida Nkurunziza ateganya kuziyamamariza. Bamwe mu bayobozi bakuru ba CNDD bakaba baranze no gutanga inkunga igenewe amatora yo mu 2020.
Bivugwa ko abamaze gutanga uyu musanzu ari perezida Nkurunziza ubwe, visi perezida, Gaston Sindimwo na Alain Guillaume Bunyoni, minisitiri w’umutekano. Iki rero ngo kikaba ari cyo cyaba kiri gutuma perezida Nkurunziza arakarira abandi batarimo gutanga umusanzu.
Uburyo bwo gutoteza si ubwa mbere bukoreshejwe kuko no muri 2015, bamwe mu bayobozi ba CNDD-FDD batinyutse bagatanga igitekerezo cy’uko amasezerano ya Arusha yakubahirizwa bahuye n’itotezwa bakorewe n’inzego z’ubutasi baracecekeshwa ntibongera kuvuga. Bamwe muribo byabaviriyemo guhunga igihugu, mu gihe abatarahunze bemeye gutanga amafaranga menshi y’amande mu rwego rwo gusaba imbabazi.