• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi
Min. w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete ndetse na Yasser El-Gammal wa Banki y’Isi basinya amasezerano.

Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Ubwanditsi 04 Dec 2017 UBUKUNGU

Kuri uyu wa mbere Guverinoma y’u Rwanda yasinye igice cya mbere cy’amasezerano y’inguzanyo ya Banki y’Isi ingana na miliyoni 125 z’amadorali ya Amerika yo kongera amashanyarazi. Ni inguzanyo izatangwa mu byiciro, muri rusange ikaba ingana na miliyoni 325 z’amadorali.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete na Yasser El-Gammal uyobora ishami rya Banki y’isi mu Rwanda, akaba aje gufasha mu ishyirwa mu biryo rya gahunda ya leta yo kugeza ku Banyarwanda amashanyarazi ku kigero cya 100% mu myaka irindwi iri imbere (2017-2024)..

Iyi nguzanyo ya miliyoni 325 z’amadorali ya America ahwanye na miliyari 271 z’amafaranga y’u Rwanda akaba azatangwa mu byiciro bitatu bitandukanye mu myaka itatu.

Kuri uyu wa mbere, impande zombi zikaba zasinye igice cya mbere cy’iyi nguzanyo gihwanye na miliyoni 125 z’amadorali y’america. Ibindi bice bisigaye bizatangwa mu mwaka utaha ndetse no mu 2020.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kugera ku kerekezo rufite mu bijyanye n’ingufu cyo gutanga amashanyarazi ku bantu bose, ahendutse, adacikagurika kandi mu buryo burambye.

Yavuze ko nyuma y’isinywa ry’aya masezerano u Rwanda ruhita rutangira kuyakoresha kandi ngo ni amafaranga ahendukiye u Rwanda.

Yagize ati “Ni amafaranga ahendutse cyane kuko ni amafaranga ari ku kiguzi cya 0,75%, kandi amafaranga yishyurwa mu myaka 38, hariho igihe kitishyurwa cy’imyaka itandatu.”

Min. Amb. Claver Gatete ahererekanya amasezerano n'umuyobozi wa Banki y'isi mu Rwanda.

Min. Amb. Claver Gatete ahererekanya amasezerano n’umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda.

Iyi nkuzanyo ije yiyongera ku zindi nkunga zitandukanye Banki y’Isi iteragamo u Rwanda mu bijyanye n’ingufu. Ubu hari imishingana y’ingufu ihwanye na miliyoni 386,7 z’amadolari ya america iyi Banki yateyemo inkunga u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu Germaine KAMAYIRESE yavuze ko iyi nkunga ari umusanzu ukomeye wo gufasha Leta kugeza ku Banyarwanda bose amashanyarazi mu myaka irindwi iri imbere.

Yavuze ko izafasha mu kugabanya ikiguzi cya Serivise z’umuriro w’amashanyarazi, kandi bitume umuriro w’amashanyarazi uhenduka ku baguzi b’umuriro binjiza amafaranga make.

Ubu ingo zimaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 41,5%, harimo 11,5% bafite ukomoka ku mirasire y’izuba, ndetse na 30% bawufatira ku mirongo migari y’igihugu.

2017-12-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Ubwanditsi 01 Aug 2018
U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

Ubwanditsi 06 Oct 2019
U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

Ubwanditsi 05 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona
Amakuru

Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona

Ubwanditsi 12 Nov 2022
Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016
POLITIKI

Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Ubwanditsi 06 Mar 2017
Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo
Amakuru

Nyuma y’imyaka hafi ine, Rayon Sports yatsinze APR FC ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona by’agateganyo

Ubwanditsi 12 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru