Mu gihe havugwa umwuka mubi wa politiki ndetse n’ intambara y’ ubutita hagati y’ u Rwanda na Uganda, biravugwa ko Abanyarwanda bakomeje gutabwa muri yombi bagafungirwa ahantu hatazwi mu gihugu cya Uganda, bamwe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Aya makuru yemeza kandi ko bamwe mu banyarwanda bajyanwa mu magereza atandukanye makuru yo muri iki gihugu, abandi bakajya gukorerwa iyica rubozo babazwa amakuru batazi. Abanyarwanda bari Kampala, abenshi bagiyeyo ku bw’ impamvu zo gushakisha imibereho ndetse n’ abandi bajyayo bagiye gusura inshuti n’ abavandimwe babo.
Amakuru ava muri Uganda munzego za ba maneko avuga ko Abanyarwanda bagera kuri 350 bafungiye muri Gereza ya Kisoro, 420 bari muri Gereza ya Kabale naho muri Gereza Nkuru y’ i Kampala ahitwa i Luzira hafungiye abanyarwanda 180.
Benshi muri aba banyarwanda bafungiye muri Uganda bagiyeyo mu buryo bwa business, abandi kubisa n’ubujiji bambukaga umupaka bageze ku ruhande rwa Uganda bagahabwaga uruhushya (jetton) rw’ umunsi umwe mu gihe bifuzaga nk’ amezi abiri cyangwa se atatu bitewe no kutamenya gusoma ntibabimenye.
Ibi byabaye ahanini ku bafite indangamuntu zabo nk’ uko biteganywa n’ itegeko ryo gukoresha indangamuntu imwe ku banyarwanda , abanyakenya ndetse n’ abanya uganda.
Aba banyarwanda bafunze bagiye bafatirwa hafi cyane ku mabariyeri ya Kisoro aho bita i Nyakabande, bariyeri ya Virunga ndetse n’ abandi bagiraga amahirwe yo kurenga aya mabariyeri ari mu duce twegeranye n’ imipaka y’ u Rwanda na Uganda bagiye bafatirwa mu mikwabu i Kampala.