• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umushyikirano wa 15 uzibanda kuri gahunda y’Igihugu igamije impinduka

Umushyikirano wa 15 uzibanda kuri gahunda y’Igihugu igamije impinduka

Ubwanditsi 07 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Tariki ya 18 na 19 Ukuboza ni bwo Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 15 izaba, ikaba izahuriza hamwe abantu barenga 2000 baba mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kivuga ku byemezo biba byavuye mu Nama y’Abaminisitiri, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange yavuze ko iyi nama ngarukamwaka imyiteguro yayo igenda neza.

Avuga ko izibanda cyane kuri Gahunda ya guverinoma yiswe National Strategy for Transformation (gahunda y’igihugu igamije impinduka), harebwa uburyo ubukungu ndetse n’uburumbuke bw’u Rwanda.

Hateganyijwe kuzatangwa ikiganiro kandi kivuga uruhare rw’urubyiruko mu kugera ku ntego z’iyo gaunda ya guverinoma.

Uretse abazaba bari muri Kigali Convention Centre ahazabera iyi nama, biteganyijwe ko hari n’abandi bazaba bari hirya no hino mu gihugu bakurikirana ibizaba bibera muri iyi nama ndetse bakanatanga ibitekerezo.

Hari abazaba bateraniye kuri Stade ntoya i Remera, abazaba bari I Nyamashe, Musanze, Huye na Gatsibo.

Abajijwe ku myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka, Minisitiri Kayisire yavuze ko ubu harimo gusozwa raporo yayo, aho ngo bazayimurikira abanyarwanda.

Tariki ya 14 na 15 Ukuboza umwaka ushize ni bwo inama nk’iyi yabaye ku nshuron ya 14 aho yafatiwemo imyanzuro itandukanye, igendeye cyane ku biganiro byari byatanzwe.

Imyanzuro y’Umushyikirano wa 14

• Kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, dushingiye ku cyerekezo 2050, twongera umurego mu gukora cyane, kubazwa ibyo dukora (accountability), no kunoza imikoranire hagati y’inzego zose (sectoral coordination).

• Gukomeza kwubaka ubudasa bw’u Rwanda bushingiye ku miyoborere myiza dukomeza kwihitiramo no gushyigikira ubuyobozi butubereye kandi bufite icyerekezo (visionary leadership), no gukomeza umuco wo kwishakamo ibisubizo, kuwumenyekanisha no kuwuhererekanya mu badukomokaho.

• Gushimangira ubufatanye hagati y’Inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka Umuryango nyarwanda.

• Gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda no kubishakira amasoko mu Rwanda no mu mahanga.

• Gukomeza kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa serivisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugirango bikosorwe;

• Gushyiraho no gushyigikira gahunda y’Urunana rw’Urungano mu Turere twose tw’Igihugu no kugeza gahunda y’Itorero ry’Igihugu mu byiciro byose by’Abanyarwanda harimo abakuze baba mu mahanga n’abafite n’ubumuga.

• Gutegura neza imishinga minini yo kuhira imyaka cyane cyane mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

• Gushaka uburyo bwo kwegereza ibiro by’itora Abanyarwanda batuye mu mahanga.

• Gukomeza gusigasira no kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko mu rubyiruko.

• Gukomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ibikorwa bibera mu muhanga bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi;

• Gukora ubushakashatsi bugamije kumenya mu buryo bwimbitse ikibazo cy’ihungabana mu bacitse ku icumu rya Jenoside kugirango gifatirwe ingamba zihamye.

• Gushakira umuti ukwiye inzitizi zibangamira irangizwa ry’imanza zisigaye zaciwe n’inkiko Gacaca ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo Itegeko Nshinga rivuga ku Nama y’Igihugu y’Umushyikirano

Ingingo ya 140 y’Itegeko Nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 ivuga ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze.

Perezida wa Repubulika atumiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.

Imyanzuro y’iyo Nama ishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zirusheho gutunganya imirimo zikorera abaturage.

Iteka rya Perezida wa Repubulika rishobora guteganya ibindi byerekeye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

2017-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Ubwanditsi 24 Jul 2025
Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Ubwanditsi 24 Jul 2019
Uko RNC yaje guhuhuka, abayoboke bagatatana n’uko Rutabana yaje kwicwa aciwe umutwe

Uko RNC yaje guhuhuka, abayoboke bagatatana n’uko Rutabana yaje kwicwa aciwe umutwe

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ubwanditsi 06 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR
Amakuru

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Ubwanditsi 11 Oct 2024
Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?
Amakuru

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ubwanditsi 06 Jul 2023
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Ubwanditsi 01 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru