Polisi mu mujyi wa kigali yashubije ibikoresho byo mu rugo bitandukanye, ibisubiza ba nyirabyo byari byaribwe.Ibi byafatiwe mu gikorwa cyakozwe mu bihe bitandukanye no mu duce dutandukanye, kigamije gufata abajura ndetse n’ibikoresho byagiye byibwa.
Icyo gikorwa cyabaye ejo kuwa gatanu taliki ya 15 ubwo hasubizwaga za mudasobwa enye na television yo mu bwoko bwa flat TV kuri ba nyirabyo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent Emmanuel Hitayezu akaba yavuze ko icyo gikorwa cyo gushakisha abajura n’ibyibwe polisi ibikesha imikoranire myiza n’ubufatanye n’abaturage, bo batungira agatoke polisi aho ibyibano biherereye ndetse n’abakekwaho ubwo bujura bagakurikiranwa nyuma y’iperereza bagashyikirizwa ubutabera.
Yanavuze ko ibyo byabaye inshuro nyinshi kandi uko icyo gikorwa cyagiye gikorwa cyagenze neza kubera ubwo bufatanye.
Igisabwa abaturage baba baribwe n’ukuza kureba ko byaba biri mu byo Polisi yaba yarafashe hanyuma bakazana ibimenyetso ko ari ibyabo bakabisubizwa.
Supt. Hitayezu yongeye gusaba abaturage kumenya kubika ibikoresho byabo neza bakabishyiraho utumenyetso tw’ibanga tubiranga ndetse bakanabika inyemezabuguzi babiguriyeho kugirango bizabafashe kubitahura igihe byibwe.
Yongeye kandi kwibutsa abaturarwanda kureka kugura ibintu bidafite ikibyemeza ko ari ibyaguzwe na kanaka kuko akenshi biba ari ibyibano kandi bikaba bihanwa n’amategeko.Ni nogutiza umurindi abajura kuko baba bizeye abaguzi b’ibyo byibano.
Aloys Rurangwa umwe mu bashubijwe ibyabo akaba yavuze ko ashimira Polisi cyane ukuntu yamufashije kubona televiziyo ye yibwe ikanagurishwa amafaranga ku giciro gito cyane cya 65,000Frw.Yasabye abaturage bagenzi be kandi guhora batangira amakuru ku gihe ku bujura bwose bucyekwa bagatungira Polisi agatoke kugirango ibafate ibashyikirize ubutabera bubahane.
Ubuyobozi bwa Polisi mu mujyi wa Kigali bukaba bwongeye kwibutsa ababa baribwe bakeka ko ibyabo byaba byarafashwe kuza kubireba kuri Polisi ibegereye kuko kuva none bahawe igihe kingana n’ukwezi nyuma yaho ibizaba bitarabonye ba nyirabyo bikazatezwa cyamunara n’urwego rubifitiye ububasha.