Uyu munsi tariki 18/12/2017 bibwo biteganyijwe yuko inteko nshingamategeko y’umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EALA) itora Perezida wayo aho abadepite batatu kuva mu bihugu bitatu batanze kandidatire zabo ariko bikagaragara yuko babiri muri abo ntakindi bagamije uretse kuvangira u Rwanda gusa !
Nk’uko Bobi Odiko uvugira EALA ejo yabibwiye abanyamakuru, abo bantu batatu bahatabira ubuperezida bwa EALA ni Martin Ngoga w’u Rwanda, Adam Kimbisa wa Tanzania na Leontine Nzeyimana w’u Burundi.
Nk’uko amategeko ashyiraho EALA abiteganya, ubuyobozi bwayo ni imyaka itanu kandi ibihugu bikabusimburanwaho. Adam Kimbisa wa Tanzania rero nawe gutanga kandidatire ngo abe yatorerwa kuyobora inteko ya kane ya EALA (2017-2022) ni ibintu bitunguranye kuko undi Mtanzania, Abdulrahiman Kinana niwe wayoboye inteko ya mbere ya EALA (2001-2006).
Abandi bayobye EALA ni Abdirahim Abdi wa Kenya (inteko ya kabiri 2006-2012), naho inteko ya gatatu ari nayo icyuye igihe (2012-2017) yayobowe n’abantu babiri kuva muri Uganda. Habanje Margaret Zziwa ariko abadepite bagenzi be muri EALA baza kumukuraho icyizere manda ya Uganda itarangiye, asimbuzwa Daniel Fred Kidega nawe ukomoka muri Uganda.
Ibihugu binyamuryango bya EAC bitarayobora EALA ni u Rwanda, u Burundi na Sudan y’Epfo. Ushyize mu gaciro ariko nta kuntu umudepite w’u Burundi yayobora EALA muri iki gihe kuko ubunyamabanga bukuru bwa EAC buyobowe na Mfumukeko nawe kuva mu Burundi. Nta kuntu ubunyamabanga bukuru bwayoborwa n’Umurundi na EALA, yakagombye kuba ariyo ibugenzura ngo nayo iyoborwe n’Umurundi.
Ibihugu bidafite impamvu zatuma umuntu wabyo ayobora iyi nteko ya kane ya EALA ni u Rwanda na Sudan y’Epfo. Ahari kubera yuko Sudan y’Epfo aribwo bwa mbere yohereje abayihagararira muri EALA nta muntu wayo wigeze atanga kandidatire ye ngo ayiyobore. Ibi bigatuma kandidatire y’Umunyarwanda, Martin Ngoga ariyo yakagombye kugira agaciro yonyine !