• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uburundi bwashatse kuvangira u Rwanda kuyobora EALA

Uburundi bwashatse kuvangira u Rwanda kuyobora EALA

Editorial 18 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Uyu munsi tariki 18/12/2017 bibwo biteganyijwe yuko inteko nshingamategeko y’umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EALA) itora Perezida wayo aho abadepite batatu kuva mu bihugu bitatu batanze kandidatire zabo ariko bikagaragara yuko babiri muri abo ntakindi bagamije uretse kuvangira u Rwanda gusa !

Nk’uko Bobi Odiko uvugira EALA ejo yabibwiye abanyamakuru, abo bantu batatu bahatabira ubuperezida bwa EALA ni Martin Ngoga w’u Rwanda, Adam Kimbisa wa Tanzania na Leontine Nzeyimana w’u Burundi.

Nk’uko amategeko ashyiraho EALA abiteganya, ubuyobozi bwayo ni imyaka itanu kandi ibihugu bikabusimburanwaho. Adam Kimbisa wa Tanzania rero  nawe gutanga kandidatire ngo abe yatorerwa kuyobora inteko ya kane ya EALA (2017-2022) ni ibintu bitunguranye kuko undi Mtanzania, Abdulrahiman Kinana niwe wayoboye inteko ya mbere ya EALA (2001-2006).

Abandi bayobye EALA ni Abdirahim Abdi wa Kenya (inteko ya kabiri 2006-2012), naho inteko ya gatatu ari nayo icyuye igihe (2012-2017) yayobowe n’abantu babiri kuva muri Uganda. Habanje Margaret Zziwa ariko abadepite bagenzi be muri EALA baza kumukuraho icyizere manda ya Uganda itarangiye, asimbuzwa Daniel Fred Kidega nawe ukomoka muri Uganda.

Ibihugu binyamuryango bya EAC bitarayobora EALA ni u Rwanda, u Burundi na Sudan y’Epfo. Ushyize mu gaciro ariko nta kuntu umudepite w’u Burundi yayobora EALA muri iki gihe kuko ubunyamabanga bukuru bwa EAC buyobowe na Mfumukeko nawe kuva mu Burundi. Nta kuntu ubunyamabanga bukuru bwayoborwa n’Umurundi na EALA, yakagombye kuba ariyo ibugenzura ngo nayo iyoborwe n’Umurundi.

Ibihugu bidafite impamvu zatuma umuntu wabyo ayobora iyi nteko ya kane ya EALA ni u Rwanda na Sudan y’Epfo. Ahari kubera yuko Sudan y’Epfo aribwo bwa mbere yohereje abayihagararira muri EALA nta muntu wayo wigeze atanga kandidatire ye ngo ayiyobore. Ibi bigatuma kandidatire y’Umunyarwanda, Martin Ngoga ariyo yakagombye kugira agaciro yonyine !

Casmiry Kayumba

2017-12-18
Editorial

IZINDI NKURU

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Editorial 27 Mar 2020
Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni  na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Editorial 23 Jun 2019
Burundi: Leta ya Nkurunziza yatangiye gushyiraho amananiza mu biganiro by’amahoro aho yanze gusangira ubutegetsi na opozisiyo

Burundi: Leta ya Nkurunziza yatangiye gushyiraho amananiza mu biganiro by’amahoro aho yanze gusangira ubutegetsi na opozisiyo

Editorial 04 Dec 2017
FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

Editorial 13 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugendo rwa Dubai-Kigali muri RwandAir rwimuriwe i Entebbe
UBUKERARUGENDO

Urugendo rwa Dubai-Kigali muri RwandAir rwimuriwe i Entebbe

Editorial 11 Oct 2018
Gicumbi: Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo
Mu Mahanga

Gicumbi: Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo

Editorial 20 Oct 2016
Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana
Mu Rwanda

Rusizi: Igitero cyitwaje intwaro cyahitanye babiri bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana

Editorial 12 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru