Ku italiki ya 12/12/2017 nibwo Perezida Nkurunziza yatangije ku mugaragaro gahunda yo guhindura itegeko nshinga ari nawo mugambi we kugirango abashe kuziyamamaza mu matora ataha y’umukuru w’igihugu. Mu magambo ye yatangaje ko umuntu wese uzogerageza kwitambika cyangwa akarwanye iki gitekerezo azohura nibibazo bikomeye.
Abanyapolitike ndetse n’abantu kugiti cyabo ntibavuga rumwe ku bijyanye n’impamvu yo guhindura itegeko nshinga.
Agathon RWASA, akaba ariwe Visi perezida w’inteko inshingamategeko, ukunze kuvugwa ko ahagarariye abatavuga rumwe na leta ariko bizwi ko akorera mu kwaha kwa NkAurunziza, yatangaje ko gahunda yo guhindura itegeko nshinga we abona ari igitekerezo cy’umuntu umwe. Akaba yavuze ko ababajwe nuko abaturage batazi icyihishe inyuma y’ihindurwa ry’itegeko nshinga. Ku ruhande rwe yavuze ko atazigera akora ibikorwa byo kwamamaza cyangwa kurwanya ihindurwa ryaryo.
Yahamagarariye abarundi gushishoza ndetse bagahitamo ikibereye ku ihundurwa ry’itegeko nshinga ndetse no kureba agaciro ko kuvugurura itegeko nshinga.
Kanda hano usome ibyo abandi bantu batangaje bijyanye no guhindura itegeko nshinga http://www.iwacu-burundi.org/englishnews/straight-towards-constitution-amendment/