Nyuma y’ibiganiro bitagize icyo bigeraho byaberaga i Arusha muri Tanzania, ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ritangaza ko ritazongera kwitabira ibi biganiro, ikirishishikaje akaba ari amatora ateganyijwe mu 2020 nkuko byatangajwe n’ umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye.
Yavuze ko mu biganiro biheruka hari ingingo ebyiri zitutumvikanyweho, arizo: ukuvanaho inzego za Leta ngo hajyeho Leta y’ inzibacyuho, ibyo ndabizi ko nta n’umwe uzabyemera, ikindi na cyo ni uguhagarika gukurikirana abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015, ibyo nabyo ntabwo bihurizwaho, ni ibyo bibiri”.
Akaba yavuze ko mugihe izi ngingo zitarumvikanwaho, icyo bashyize imbere ni ugutegura amatora yo muri 2020.
Yemeje ko nta mpamvu nimwe babona yatuma basubira mu biganiro muri Tanzaniya kandi ubwe yivugiye ko hari ingingo zitarumvikanwaho. Yavuze ko ahubwo ubuhuza nibwo bakwiye kuza mu Burundi kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro imwe nimwe yaturutse muri ibi biganiro.
Abanyapolitiki batandukanye batangiye kunenga amatora yo mu 2020, bamwe batangaje ko umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga ari igitekerezo cya Perezida Nkurunziza gusa, ugamije kwiyongeza indi manda, bibonwa nkaho adashaka kurekura ubutegetsi.
Abasesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi ryaba rishishikajwe no guhindura Itegeko Nshinga ngo amatora akorwe Nkurunziza agume ku butegetsi, mu gihe hakiri ingingo zitarumvikanwaho mu rwego rwo kugarura ubumwe bw’Abarundi.
MAOMBI jOHN
KO MUBURUNDI ABANTU BATORA BYIBUZE ABO BASHAKA KANDI MUNZEGO ZOSE IGISIRIKARE NUBUTEGETSI BAVANZE AMOKO ABIRI NKUKO BABYUMVIKANYE UBUNDI BWIYUNGE NI UBUHE? ABATSINZWE MUMATORA BAKARAKARA BABISEMBEHO NIBWO BWIYUNGE? ABO KAGAME YOHEREZA BAKABARANGIRIZAYO NIBO MUSHAKA KUVUGA BIYUNGA NABO?
NKWIBARIZE MUNYAMATIKU NAKO MUNYAMAKURU UBWIYUNGE MU RWANDA HAGATI YABAHUTU NABATUTSI BUGEZEHE MBERE YO KUREBA IBYO MU BURUNDI BITARIMO IKIBAZO, MURWANDA BIGEZEHE? HAHAHAHAHAHAHAH
MWIBAZAKO KWIHARIRA IJAMBO ARIWOMUTI?