Abacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, basoje iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda, ryari rimaze imyaka igera kuri 19.
Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rimaze igihe ryarashyize igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko iri perereza ryahagaritswe kuri uyu wa Gatatu.
Jeune Afrique yo yanditse ko umwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda yahamije ibijyanye n’ifungwa ry’iyi dosiye.
Bivugwa ko ubu igisigaye ari uko Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bukuraho burundu ibirego bwashyiriyeho abayobozi bakuru barindwi b’u Rwanda cyangwa hagatangizwa urubanza kuri bo.
Si ubwa mbere u Bufaransa buhagaritse iperereza kuri iyi ndege. Uko ryasubikwaga, hashiraga igihe rikongera gusubukurwa bikozwe n’abandi bacamanza.
Uku gusubikwa no gusubukurwa ni ibintu byakunze gufatwa nko gushaka guhishira uruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umucamanza Jean Louis Bruguière ni we watangije ikiswe iperereza, yakoze adakandagiye ku butuka bw’u Rwanda, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.
Nyuma muri Nzeri 2010, abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.
Mu myaka ushize wa 2016, Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo.