• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku ishimutwa n’iyicarubozo ry’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi

Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku ishimutwa n’iyicarubozo ry’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi

Editorial 24 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku birego by’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi, uvuga ko yakorewe iyicarubozo n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) muri imwe mu nzu yabo y’ibanga muri Kampala.

Gatsinzi akaba yaratawe muri yombi ubwo yari i Kampala kuwa 09 akuwe mu isoko rizwi nka Capital Shoppers riri ahitwa Ntinda.

Amakuru ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyabashije kubona, avuga ko Gatsinzi yabanje kuzengurukwa n’abayobozi b’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa muri Uganda ari bo; Rugema Kayumba n’uwitwa Mukombozi mbere yo kumutwara.

Umwe mu mpunzi z’Abanyarwanda muri kampala wabonye uko byagenze agira ati: “Twabonye Gatsinzi kuri Capital Shoppers adukurikira. Buri kanya yari kuri telephone. Ubwo yasohokaga mu nyubako, Mukombozi na Rugema bamwinjije ku ngufu mu modoka yari itegereje”

Uyu yakomeje agira ati: “Turi impunzi z’Abanyarwanda zirwanira uburenganzira bwacu”.

Abajijwe impamvu batashyikirije Gatsinzi polisi, uyu munyarwanda yasubije agira ati: “Ntabwo twizera Igipolisi cya Uganda kubera ko giherutse kugira uruhare mu gucyura binyuranyije n’amategeko impunzi z’Abanyarwanda.”

Muri iki Cyumweru dusoza nibwo Gatsinzi yaje kugezwa ku mupaka wa gatuna aho yakuwe ajyanwa I Kigali.

Gatsinzi avuga ko yapfutswe mu maso, akajya akubitwa, akamburwa imyenda akarazwa hasi ahantu hari ubukonje bukabije ku buryo yumvaga ategereje urupfu.

Gatsinzi mu kiganiro yagiranye na The New Times akaba yarongeyeho ko kimwe mu bintu yabazwagaho harimo gukangurira impunzi z’Abanyarwanda gutaha mu gihugu cyazo.

Abayobozi bavuganye na Chimpreports bavuga ko Gatsinzi yakekwagaho kuba mu bikorwa byo kujujubya impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda.

Uyu Gatsinzi bivugwa ko yahoze ahagarariye FPR muri Mbarara mu myaka ya za 90, yanashinjwaga ibikorwa by’ubutasi no gukusanya amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa byo guhungabanya umutekano wa Uganda.

Ubwo yasabwaga kugira icyo avuga ku iyicarubozo gatsinzi avuga ko yakorewe, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yasubije ko hari uburyo iki kibazo kizasubizwa.

Naho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Ambasaderi Patrick Mugoya, akomeza gushimangira ko umubano wa Uganda n’u Rwanda ukimeze neza nubwo Abanyarwanda baba muri Uganda bamaze iminsi batabwa muri yombi.

Ati: “Imibanire yacu irenze ibi bintu”

Mu minsi ishize nibwo u Rwanda rwari rwandikiye Uganda inyandiko yamagana itabwa muri yombi rya hato na hato ry’Abanyarwanda muri iki gihugu ndetse runasaba ibisobanuro ku kuba RNC irimo kwiyegereza impunzi z’Abanyarwanda ishaka kuzitoza igisirikare.

Mugoya akaba agira ati: “Turi gusaba abayobozi bireba gusubiza kuri ibi bibazo nyuma tuzohereza igisubizo.”

2017-12-24
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame, avuga ko ushaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri

Perezida Kagame, avuga ko ushaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri

Editorial 10 May 2019
Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy’uko amatora yibwe

Editorial 03 Feb 2021
Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’inzego z’iperereza [ SNR ]

Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’inzego z’iperereza [ SNR ]

Editorial 29 Oct 2018
Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara

Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara

Editorial 12 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.
Amakuru

FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

Editorial 05 Nov 2022
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko
INKURU NYAMUKURU

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Editorial 01 Jun 2020
Etoile de l’Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza
Amakuru

Etoile de l’Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza

Editorial 14 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru