Ngo iyi ishobora kuba Noheri itari nziza ku muryango w’Umugande ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu wo mu Karere ka Ntungamo nyuma yo gushimutwa mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ushize akuwe mu kabari.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Uganda, NTV, dukesha iyi nkuru, Julius Nuunu, umuhungu w’umuvandimwe wa Johnson Nuunu witwa Eric Kinote, yavuze ko umuryango we wagejeje ikirego ku gipolisi ariko bakaba badafashwa kongera kumubona.
Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yarashimuswe n’inzego z’umutekano zikamujyana ahantu hatazwi.
Uyu muhungu w’umuvandimwe wa Johnson yavuze ko se yari ari kumwe n’umwishywa we witwa Amon Tumusiime ubwo bari mu kabari bari gufata icyo kunywa, hakaza umugabo akabaza Johnson niba bavugana, undi agaterura Fanta yari arimo kunywa agahaguruka ngo yumve icyo uyu yashakaga kumubwira, undi akamwambura fanta akayisubiza ku meza mbere yo kumufata mu mikandara akamusohora amujyana ahari haparitse imodoka yamutwaye.
Ngo uyu mwishywa we wari usigaye inyuma yabwiwe ko nyirarume bamutwaye asohoka yiruka ahageze imodoka iranduruka n’umuvuduko ku buryo atabashije no kubona ibirango byayo.
Umuhungu wa Johnson Nuunu witwa Joseph kanyesigye yabajijwe niba se hari ibikorwa bya politiki yabagamo byaba ari yo ntandaro y’ishimutwa rye, asubiza agira ati: “Ntabwo ari umunyapolitiki, ntiyigeze akora mu gisirikare, ntiyakoze mu gipolisi..,ntituzi mu by’ukuri impamvu yafashwe.” Yongeyeho ko nk’umuryango we bifuza kumenya aho ari kuko bari mu rujijo.
Johnson Nuunu bivugwa ko ari Umugande ukomoka mu Rwanda.
Umuntu akaba yakwibaza niba ishimutwa rye rifitanye isano n’itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda cyangwa Abagande bafite inkomoko mu Rwanda rimaze iminsi ryumvikana muri iki gihugu.
Mu minsi ishize, nibwo twabagejejeho itabwa muri yombi rya Dr Sam Ruvuma ufite umuvandimwe mu ngabo za Uganda, Col Gedeon Katinda, aho byavuzwe ko ifatwa rye rifitanye isano n’impunzi z’Abanyarwanda ziherutse gufatwa zijyanywe mu nkambi za gisirikare za RNC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Usibye uyu Mugande, Umunyarwanda Fidele Gatsinzi nawe aherutse kugaruka mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri afungiye muri Uganda akekwahao ibyaha bifitanye isano kujujubya impunzi z’Abanyarwanda ndetse n’ibyaha by’ubutasi.
Uyu akaba yaragaruwe mu Rwanda agaragaza ibimenyetso by’iyicarubozo yakorewe ubwo yari mu maboko y’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) kuko yanaje agendera mu kagare nyamara yaragiye muri UUganda, aho ngo yari yagiye gusura umuhungu we uhiga ari muzima.
Hagati aho, umuryango wa Johnson Nuunu ukaba usaba guhabwa ubutabera.